Burera: Imiryango 23 yashyikirijwe amazu yubakiwe

Imiryango 23 yo mu Karere ka Burera, yashyikirijwe amazu yubakiwe, abayigize banezezwa no guca ukubiri n’ubukode, abandi batandukana n’ikibazo cyo gusembera mu baturanyi.

Abashyikirijwe aya mazu ni abatishoboye batagiraga aho gukinga umusaya kuko ibiza byabasenyeye
Abashyikirijwe aya mazu ni abatishoboye batagiraga aho gukinga umusaya kuko ibiza byabasenyeye

Ayo mazu yubatswe mu Kagari ka Gitovu, Umurenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, kuwa gatanu tariki 28 Kanama 2021, yashyikirijwe imiryango itishoboye igizwe n’abantu basaga 90, biganjemo abaherukaga gusenyerwa n’ibiza byibasiye aka Karere umwaka ushize.

Ntahompagaze Jean de Dieu, akimara guhabwa inzu yubakiwe; n’ibyishimo byari byamurenze, yagize ati: “Ndanezerewe bidasanzwe kuba mpawe inzu yo kubamo, nkasezerera ubukode. Nabagaho mpangayikishijwe n’amafaranga y’ubukode bw’akazu gato nabagamo, ku buryo n’itariki yo kwishyura yabaga yegereje, nkabura amahoro, yewe hakaba n’ubwo igihe cyo kwishyura kigera ntarayabona. Nshimishijwe no kuba mpawe inzu yanjye bwite, aho ngiye kubaho ntongera guhangayikira icumbi”.

Undi mubyeyi witwa Mukamusoni Françoise, ufite umuryango w’abantu batatu, yagize ati: “Njye n’abana, twabagaho mu buzima butoroshye bwo guhora tuzenguruka ingo z’abandi, dushakisha umugiraneza watugirira impuhwe akaducumbikira by’agahe gato. Kubaho tutagira aho kuba, bwari ubuzima butatworoheye. Guhera uyu munsi, ni nk’aho ntangiye ubuzima bushya, mbikesha iyi nzu mpawe. Munshimire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, wimakaje imiyoborere ikura benshi mu mibereho mibi, bakibona mu buzima bwiza”.

Aba bombi, ibyishimo babisangiye n’undi witwa Nsabimana Gerard, ufite umuryango w’abantu icyenda, bari bamaze imyaka itatu bacumbitse ku muvandimwe we.

Yagize ati: “Ubuzima bwo gusembera bushyizweho iherezo, bitewe n’iyi nzu nubakiwe. Nzayibungabunga nyirinde kwangirika. Mbese aya ni amasaziro y’abagize umuryango wanjye”.

Amazu yatujwemo imiryango itishoboye, yubatswe muri gahunda y’Imihigo, y’Akarere ka Burera, yo gutuza imiryango itishoboye, yasigaye iheruheru, bitewe n’ibiza, ikaba itagiraga amacumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, yababwiye ko ubwo babonye amazu, bibatera akandi kanyabugabo ko kurushaho gukora cyane biteza imbere, cyane ko noneho badafite ikibazo cy’aho kuba.

Yagize ati: “Turabasaba gufata neza aya mazu muhawe, muyagirira isuku. Ibi kandi bijyane no kongera isuku yo ku mubiri n’iy’ibikoresho. Mbonereho no kubibutsa ko umuryango utekanye, utarangwamo amakimbirane ari ishingiro ryo gutura muri aya mazu mutekanye. Ibyo nimubishyira imbere, muzabasha kwigeza no ku bindi bikorwa byinshi kandi byiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turashimimira.umubyewacuporo kagame akomejekutugezahoiterambere hano iburera nakomerezaho

Turinimana emire yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

Nyabuna niba duhawe ubufasha dushyireho akacu kuko tugomba gushyiraho akacu Uzi guhora utegereje nubufasha wahawe ukabwangiza dukomeze dushimire Leta y’ubumwe tudapfisha ubusa amahirwe iduha

sebarwanyi yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Reta n’umubyeyi!Ababonye Ayomazu bazayafateneza
Ibyizabirimbere Reta izabahorahafi.
Dushimiye Akarere n’ abafatanyabikorwa batekereje Kiri Buriya Baturage

Nsengimana yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Turashimira nyakubahwa PEREZIDA WA REPUBULIKA uburyo adahwema kwita kumuturage natwe tumurinyuma nkabaturage batuye BURERA.

NIYONGABO PASCAL yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Nibyiza ko bariya bantu babonye aho barambika umusaya turishimye Intore izirushintambwe.
Ariko turanasaba ko bariya bantu bahabwa umuriro w’amashanyarazi dore ko uri hafiyabo cyane nabo basogongere ku iterambere.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka