Burera: Imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro iragana ku musozo (Amafoto)

Imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro byihariye ubuvuzi bw’indwara za kanseri, irimo kugana ku musozo aho ubu habura iminsi micye serivisi ziyongereyemo, zigatangira kubitangirwamo.

Imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro iragana ku musozo
Imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro iragana ku musozo

Umushinga wo kwagura ibi bitaro biherereye mu Murenge wa Butaro Akarere ka Burera, uri mu rwego rwo gushimangira gahunda yo kubigira ibitaro bya Kaminuza, ukazashyirwa mu bikorwa mu byiciro bibiri, byatangiriye ku kubaka inyubako nshya, kwagura izari zihasanzwe zirimo ahakirirwa ababyeyi babyara (maternité), yahoze ifite ibyumba bibiri ababyeyi babyariramo, bikaba byarongerewe biba bine binini bifite ubushobozi bwo kwita ku babyeyi barimo n’ababyara babazwe.

Mu zindi serivisi ziyongereyemo hari ahazajya havurirwa abarwayi b’indembe, kuko mu busanzwe bitari bifite ubwo bushobozi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro, Lt Col. Dr Emmanuel Kayitare, avuga ko ari gahunda iri mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi n’ireme ry’ubuvuzi buhabwa ababigana biganjemo abisuzumisha n’abavurwa indwara ya kanseri.

Yagize ati “Mu bo twakira harimo n’abarwaye kanseri ahanini baturuka mu bice bitandukanye byo mu gihugu no hanze yacyo, aho byari bimaze kugaragara ko umubare wabo urenze ubushobozi bwabyo. Byatumaga tubacyira mu buryo batisanzuyemo bikababangamira bikagira n’ingaruka kuri serivisi dutanga”.

Ati “Uku kubyagura byongererwa inyubako, hashyirwamo ibikoresho byose bikenewe ari nako hongerwa umubare w’abakozi ndetse n’ushobozi, bizatuma habaho impinduka nziza zishingiye ku kwihutisha no kunoza serivisi ku babigana”.

Ubushobozi bw’ibi bitaro buzajyana no kongera ibitanda byakirirwaho abarwayi bitabwaho bacumbikiwe, kuko bizava ku 140 bikagera ku bitanda 240. Ibi byiyongeraho imashini kabuhariwe izwi nka scanner yifashishwa mu gusuzuma indwara zitandukanye zirimo na kanseri, ndetse n’icyuma cyihariye mu gupima kanseri y’ibere.

Bizaba bifite n’ubushobozi bwo kwitunganyiriza umwuka wifashishwa mu buvuzi buhabwa abarwayi (Oxygen Plant), bikazakemura ikibazo byagiraga cyo kuwugura mu buryo buvunanye kure kandi binahenze, aho bizaba bifite n’ubushobozi bwo gusagurira ibindi bitaro bishobora kuwukenera.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bareba uko imirimo igenda
Abayobozi mu nzego zinyuranye bareba uko imirimo igenda

Imirimo yo kwagura ibitaro bya Butaro yatangiye muri Kamena 2021, ikaba irimo gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umuryango wita ku guteza imbere ubuzima (Partners in Health). Icyiciro cya mbere kikaba kigeze ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Lt Col. Dr Kayitare agira ati “Urebye imirimo yose isa n’irimo kurangira. Imashini zari zikenewe hafi ya zose, ibikoresho nk’ibitanda by’abarwayi n’ibindi byose bizifashishwa byamaze kugezwamo, ubu ikirimo gukorwa ni ugushyira buri kimwe mu mwanya wacyo. Duteganya ko imirimo yose izaba yamaze kurangira muri iyi minsi micye isigaye ku buryo nka tariki 3 Ukwakira 2023 serivisi zose zizaba zatangiye gutangwa ku babigana”.

Miliyari zisaga icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda ni yo agomba kwifashishwa mu kwagura ibi bitaro. Maj. Dr Kayitare asanga nta muntu n’umwe wakabaye arembera mu rugo yaba ku babituriye n’abo mu gice biherereyemo, kuko ubuvuzi bwose bakenera buzaba buhari.

Ibikoresho bizifashishwa mu buvuzi buhatangirwa byamaze kugezwamo
Ibikoresho bizifashishwa mu buvuzi buhatangirwa byamaze kugezwamo

Abahamagarira kujya bitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kuko mu gihe hagize urwara avurwa ku gihe kandi adahenzwe.

Imibare y’Ikigo RBC igaragaza ko mu Rwanda, Kanseri iri mu ndwara zihangayikishije bitewe n’uburyo umubare w’abayirwara ugenda wiyongera. Nk’ubu mu mwaka wa 2015 kugeza mu mwaka wa 2019, abari bayirwaye bikubye inshuro zirenga ebyiri kuko bavuye ku 2115 bakagera ku basaga gato 5000.

Umushinga wo kwagura ibitaro bya Butaro uri mu rwego rwo kubigira ibitaro bya Kaminuza
Umushinga wo kwagura ibitaro bya Butaro uri mu rwego rwo kubigira ibitaro bya Kaminuza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka