Burera: Imirenge yesheje imihigo kurusha indi yahawe ibihembo

Umurenge wa Gahunga wo mu karere ka Burera wabaye uwa mbere mu mirenge 17 igize ako karere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011-2012, wahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 n’ishimwe rya Certificat, nyuma yo kugira amanota 93,82.

Muri uwo muhango wo guhemba imirenge yashyize mu bikorwa uko bikwiye imihigo yari yarahize wabaye ku wa Gatanu tariki ya 14/09/2012, hagaragajwe ko muri rusange imirenge yose yesheje imihigo ku kigero cya 84,41.

Indi mirenge yakurikiye ho kugeza ku wa 10 yahawe ishimwe rya “Certificat”, uretse umurenge wa Bungwe wabaye uwa kabiri wongerewe ho amafaranga y’u Rwanda 120, n’umurenge wa Gitovu wabaye uwa gatatu wongerewe ho amafaranga y’ Rwanda ibihumbi 100. Umurenge wa Ruhunde niwo wa nyuma aho ufite amanota 68,95.

Julienne Uwamahoro, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gahunga, yavuze ko kuba bararushije indi mirenge yo mu karere ka Burera kwesa imihigo byatewe ari ubufatanye bagize n’abaturage n’abikorera imihogo yose bahize bayigira iyabo.

Umuyobozi w'akarere ka Burera ashikiriza igihembo umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gahunga.
Umuyobozi w’akarere ka Burera ashikiriza igihembo umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gahunga.

Imwe mu mihigo yabahesheje amanota harimo guteza imbere ubuhinzi bahinga ibihingwa byatoranyijwe birimo ibirayi no kugeza amashanyarazi ku baturage benshi. Mu tugari dutanu tugize uwo murenege, kamwe ni ko gasigaye katarimo umuriro w’amashanyarazi.

Samuel Sembagare, umuyobozi w’akarere ka Burera, yashimiye abayobozi b’imirenge kuko yesheje imihigo ku rwego rushimishije. Yongeraho ko ariko abakwiye gushimwa byimaze yo ari abaturage b’ako karere kuko aribo ba mbere bashyira mu bikorwa imihigo.

Ati “Abo dushimira, dukurira ingofero ni ba baturage bashyira mu bikorwa ibyo twahize, n’ibyo biyemeje. Abo nabo tuzabashimira … kubashimira birenze ni ukubaha Agaciro kabo, kubakira, kubumva, kububaha, kwicisha bugufi imbere yabo, ntitubahutaze”.
Yakomeje asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kujya basobanurira neza abo bayobora gahunda zose, kuko abaturage iyo bumvise gahunda neza irushaho kunoga.

Akarere ka Burera kabaye aka gatandatu mu gushyira mu bikorwa imihigo kahize, mu turere 30 tugize u Rwanda, aho kagize amanota 92,9. Niko karere kabaye aka mbere mu ntara y’amajyaruguru mu turere dutanu tugize iyi ntara.

Mu mihogo ya 2012-2013 ubuyobozi bw’ako karere buzashyira ingufu mu mihigo ijyanye n’abikorera kugira ngo bateze imbere ako karere bahubaka ibikorwa by’iterambere bitanga amafaranga ku bantu benshi.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka