Burera: Imbuto Foundation yahembye ba Malayika Murinzi n’Inkubito z’Icyeza
Imbuto Foundation yahembye ba Malayika Murinzi baturuka mu karere ka Burera, Rulindo na Gakenke ndetse n’abana b’abakobwa bagize amanota meza kurusha abandi (Inkubito z’Icyeza) baturuka muri utwo turere.
Umuhango wo kubahemba wabere ku kicaro cy’akarere ka Burera tariki 10/03/2012. Abahembwe bose bashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.
Guhemba abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi ari kimwe mu bikorwa Imbuto Foundation yifashisha muri kampanye yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa; nk’uko byasobanuwe na Dr Alvera Mukabaramba waje uhagarariye umufasha wa Perezida, Jeannette Kagame.
“Iyi gahunda ngaruka mwaka dukora si imihango gusa ahubwo ni imihigo tugirana n’abana b’abakobwa batsinze neza, kugira ngo babere urugero bagenzi babo, bahindure aho bari, ndetse n’ababyeyi, bityo bazavemo ababyeyi beza, kandi bateza imbere ingo n’imiryango yabo, bakazaba n’abayobozi b’indashykirwa bazayobora u Rwanda n’ejo”; nk’uko Dr Mukabaramba yakomeje abisobanura.
Abana b’abakobwa bahembwe ni abanyeshuri 53 batsinze kurusha abandi ubwo barangizaga amashuri abanza mu mwaka wa 2011, n’abanyeshuri bane batsinze kurusha abandi ubwo barangizaga ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri uwo mwaka. Bose bahembwe ibikoresho bitandukanye by’ishuri na seretifika.
Bahembye kandi umwana umwe w’umukobwa wagize amanota ya mbere ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2011. We yahembye mudasobwa.

Dr Alvera yashimye ba Malayika Murinzi ku gikorwa cy’ineza n’impuhwe bagaragarije abana. Yakomeje asaba ababyeyi muri rusange guhaguruka bagahagarara bakarinda abana babo ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko muri iki gihe.
Ba Malayika Murinzi ni ababyeyi bagaragaza ibikorwa by’indashyikirwa birengera umwana nko kurera abana b’imfubyi. Ba Malayika Murinzi bahembwe ni batandatu, babiri muri buri karere. Bahawe inka, babambika imidari ndetse banabaha seretifika.
Gahunda yo guhemba abana b’abakobwa batsinze kurusha abandi yatangiye mu mwaka wa 2005. Naho iyo guhemba ba Malayika Murinzi yatangiye mu mwaka wa 2007.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|