Burera: Imbuto Foundation irafasha abayobozi gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA
Abayobozi bo mu karere ka Burera bari gufashwa gukangurira abo bayobora cyane cyane urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA, kugira ngo urwo rubyiruko ruzakure rufite ubuzima buzira umuze maze rukore ruteza imbere u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17/01/12014 mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, hatangijwe kampanye yitwa “Nkuyobore Ku Buzima: Uruhare rw’Umuyobozi mu kurinda urubyiruko virusi itera SIDA."

Muri iyi kampanye yateguwe na Imbuto Foundation, hagaragajwe ko iyo kampanye igamije kongerera ubumenyi abayobozi ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya SIDA.
Patrick Uwineza , wari uhagarariye Imbuto Foundation muri icyo gikorwa, yavuze ko mbere yo gutangiza nyir’izina iyo kampanye, abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe amahugurwa ku bijyanye n’imyororokere ndetse no kurwanya icyorezo SIDA.

Yakomeje avuga ko abo bayobozi nabo bazatanga ubutumwa ku rubyiruko nk’uko bamaze kubisobanukirwa.
Yagize ati “Nyuma yo kongererwa ubumenyi aba bayobozi bazatanga ubutumwa bukangurira urubyiruko kugana no gukoresha serivisi z’ubuzimwa bw’imyororkere no kwirinda virusi itera SIDA.”

Akomeza avuga ko aba bayobozi bazashishikariza urubyiruko kugana ibigonderabuzima kugira ngo bahabwe izo serivisi zose, banipimisha virusi itera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Uwineza yakomeje asaba urubyiruko gukurikirana inama bazajya bagirwa n’abayobozi babo mu bijyanye n’imyororokere ndetse no kurwanya icyorezo SIDA kandi bakazishyira mu bikorwa.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, atangaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ayobora bazakomeza gukora iyo kampanye ikagera mu tugari ndetse no mu midugudu.
Akomeza avuga ko ibyo ari inshingano za buri muyobozi kuko umuyobozi mwiza ari uwegera abaturage akabereka inzira nziza.

Ati “Imiyoborere myiza nta handi ishingiye, ishingiye ku kwegera abo uyobora. Ukabereka inzira nziza banyuramo kugira ngo batere imbere. Ntabwo rero urubyiruko rwacu, abana bacu cyangwa abaturage muri rusange batera imbere bugarijwe n’icyago cya SIDA.”
Akomeza avuga ko gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA bazayishyira mo ingufu bahuza urubyiruko bakaruganiriza, batanga ibiganiro ku maradiyo ndetse banigisha ababyeyi kuganiriza abana babo.

Iyi kampanye Nkuyobore Ku Buzima: Uruhare rw’Umuyobozi mu kurinda urubyiruko virusi itera SIDA ije mu gihe u Rwanda ruri muri gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS II. Muri iyi gahunda ibikorwa biteza imbere urubyiruko byitaweho cyane.
Niyo mpamvu urubyiruko rukangurirwa kwirinda icyorezo cya SIDA kuko rudashobora gukora ngo rwiteze imbere, runateze u Rwanda imbere kandi rurwaye SIDA.
Iyi kampanye yateguwe mu karere ka Burera ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse n’umuryaango witwa Association des Jeunes Scolarises Contre le SIDA ukorera mu ntara y’Amajyaruguru.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
thx ku imbuto foundation kurugamba irwana rwo kurwanya sida no guteza imbere umuryango n’abakobwa
imbuto foundation= mama first lady, wooow, nuko, buri kintu cyose she is involved in , bihita bigira effects nziza, kandi abantu bamwu kurusah undi muntu uwo ariwe wese, mpereye kuri iyi imbuto foundation aho ikoze igikorwa hose icyo gikorwa kigira umusaruro kandi mugihe gito gishoboka, kandi kiza , nta project ara running ngo usange itinda munzira, never, abantu bamwiyumvamo cyaaaaane, ahubwo nakwibira nadni ma companies cyangwa associations yose hano mu rwanda, once they want to run a project bajye bongeraho kubari in paternship with imbuto foundation(first lady). naho urubyiruko muri iki gihe rufite ibirangaz byinshi kandi bidafite akamaro number, kandi ubsambanyi bwafashe indi ntera, hakwiye izindi ngamba zihariye cyane,
ni9byo koko ubzima buzira umue nibwo soko y’amajyambere kandi roho nzima itura mu mubiri muzima