Burera: Igiti cy’ishaba cyatumye bayobya umuhanda wa kaburimbo uri kubakwa
Mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera hari igiti cy’inganzamarumbo cyiswe ’Igiti cy’ishaba’ cyangwa ’Igiti cy’umugisha’, aho ngo kizwiho gufasha abakobwa bagumiwe kubona abagabo mu gihe bagihobereye.
Ni igiti kirekire kiri mu ishyamba rya Kagogo mu Kagari ka Kabaya mu Mudugudu wa Rwamutare, ku muhanda uri kubakwa wa Musanze-Butaro werekeza ku bitaro bya Butaro no ku ishuri rikuru ry’ubuzima rya Butaro.
Mu gutunganya uwo muhanda ugiye gushyirwamo kaburimbo, byabaye ngombwa ko aho uzanyura hongerwa, ibiti byose bikikije uwo muhanda biratemwa bageze ku giti cy’ishaba, habaho kubanza kwitonda no kugira amakenga, ubu umuhanda ukaba ukomeje gukorwa mu gihe icyo giti kidakorwaho n’ubwo kiri hagati mu muhanda.
Mu mpaka zabaturiye uwo muhanda ndetse n’abawugendamo, mu mahitamo yabo ntibabyumva kimwe, bamwe bemeza ko icyo giti gikwiye gutemwa hagakorwa umuhanda ufitiye abaturage akamaro, abandi bakavuga ko umuhanda warorera aho gutema icyo giti.
Mu bagenzi bari mu modoka itwara abagenzi yari inyuze muri uwo muhanda, umwe yagize ati "Iki giti ntawo gikwiye kuyobya umuhanda, ni bagiteme umuhanda ukorwe kuko uri mu nyungu za benshi".
Undi ati "Iki giti kiri mu nyungu za benshi gusumbya umuhanda, tuzi akamaro kidufitiye, cyarinze abakobwa benshi kugumirwa, kandi aho kugira ngo abakobwa bagumirwe uwo muhanda warorera, kuko iki giti nacyo kiri mu nyungu rusange".
Umusaza w’imyaka 94 witwa Sendegeya François uturiye icyo giti, avuga ko yavutse gihari, yemeza ko ibyo bavuga ko gitanga ishaba ari byo, aho abona benshi bagisura kandi mu ngeri zitandukanye, barimo n’abaturuka mu bindi bihugu.
Ati "Kiriya giti se ko namenye ubwenge nkagisangaho kandi naravutse mu 1930, ntihari benshi cyagiriye akamaro?, abakobwa baragihobera bakagaruka kugiha amaturo bagishimira, ubwo se cyaba kitarabateye ishaba bakagaruka gushima?".
Arongera ati "Nibyo rwose hari abagihobera bakabona abagabo abandi ntibababone, abatababona n’uko baba batujuje ubuziranenge, ariko ndababona benshi baza kugisura bahetse abana cyabahaye, mu ijoro baragihobera ku manywa bakacyegera bakajyana akavuvu kacyo bakajya bagahekenya".
Uwo musaza yakomeje avuga ko hari bamwe baza batazi aho icyo giti giherereye akabaherekeza, ati "Baraza benshi abatahazi nkahabageza, n’abaturutse i Kabare muri Uganda baza ari benshi, hari ubwo usanga imodoka ziparitse, reba nawe igiti bakatiye ntibagiteme kikaba gisigaye mu muhanda hagati, imodoka zikanyura munsi yacyo izindi zikanyura ruguru yacyo, gitanga umugisha rwose".
Ubuyobozi buravuga impamvu igiti cy’ishaba kitatemwe
Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwbikorwa w’Akagari ka Kabaya, Sekimonyo Jean Paul, uyobora akagari icyo giti giherereyemo, avuga ko mu makuru akesha abahagarariye sosiyete ikora uwo muhanda, ari uko icyo giti bazagikatira mu kwirinda kugitema.
Yagize ati "Twagerageje kuvugana n’abakozi b’iriya sosiyete ikora umuhanda, batubwira ko mu maseserano bafite ko kiriya giti batazagikoraho, ni igiti ndangamuco cyangwa se ndangahantu ku buryo kidashobora gukorwaho, ntabwo rero kizakorwaho bazagikatira, nubwo kiri mu muhanda hagati bazakora uko bashoboye bakibungabunge bagice ku ruhande, umuhanda bawunyuze haruguru yacyo ku buryo batazagikoraho, niyo makuru dufite".
Yakomeje agira ati "Urabona ko abantu bahagera bakavuga bati, tugeze ku giti cy’umugisha, igiti gitanga ishaba, kigaragaza ahantu, ntabwo nzi niba ari ubuyobozi bwabibasabye nyirizina, ariko njye naganiriye n’uhagarariye iriya sosiyete ambwira ko batazagikuraho, kandi koko ni igiti ndangamuco kikaranga n’ahantu".
Gitifu Sekimonyo avuga ko ku bavuga ko kiriya giti gitanga ishaba cyangwa umugisha, ngo nawe abyumvana abakuze, gusa ntihagaragazwe uwagihobereye wabonye umugabo, ariko avuga ko abasaza bo babyemeza cyane aho bivugwa ko ugihobeye abona umugabo.
Ati "Bishobora kuba ari ibanga ryabo, ariko abasaza bamwe batwemeza ko ari ukuri".
Yakomeje agira ati "Kiriya giti kiri mu byiza biranga agace kacu, kiduhesheje ishema, kandi nkeka ko kitazabangamira umuhanda ahubwo kizawongerera agaciro, aho abakinyuraho bavuga, bati cya giti cy’umugisha, cya giti cy’ishaba kiri he, n’ukigeraho akizi akavuga ati dore cya giti, ukigezeho abona ikiyaga cya Burera imisozi n’imirambi iteye neza, rwose njye mbona kizaba inyongeragaciro y’umuhanda".
Niyitegeka Jean, Umuyobozi mukuru w’umuco ushingiye ku bukerarugendo mu Karere ka Burera binyuze mu kigo Burera Youth Community na The Roots of Nyabingi Heritage Center, yavuze ko kuba ibiti byose barabitemye cyo bakakireka, bigaragaza agaciro bahaye ibirango ndangamuco mu Karere ka Burera, avuga ko ari igiti ngangamateka mu Karere no mu Rwanda muri rusange.
Ni igiti cyo mu bwoko bw’umuvumu (Igitoma), gifite uburebure bwa metero zirenga 100 n’ubugari bujya kungana na metero ebyiri, aho abakuru bavuga ko cyaba kimaze imyaka irenga 200.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngo metero zirenga 100,aho namwe mushyizemo gukabya, igiti cya metero ijana zose?!
Murakabije kabisa
Muraho icyogiti gifite akamaro gakomeye numucowacu Kandi agahugukatagira umuco karacika mureke tuwubakireho
Murakaze
Ndi uganda
Ça c’est la legende. Gusa nibyiza gusigasira amateka nkayo. GITIFU SEKIMONYO AZABAJYANE KUBEREKA ANDI MATEKA YIWABO Kwivuko Kukanyanja kumugabo bita Nzirorera aho babandwa kumanywa,bagaterekera azabereka nabo bita abazungu(abakurambere)
Iterambere ritubakiye ku muco ntiriramba. Urugero rwiza rwa Bulera rukwiye kumurikira uturere twinshi tutarumva agaciro k’umurage mu iterambere ry’Akarere. Congratulations Bulera District! Hari aho ibigabiro bitakamba ngo babibabarire bibeho nyamara ibyo babisimbuza bishobora kugira agaciro kurushijeho bihari. Mureke tubungabunge umurage umurage si uwacu twenyine.Ni uwabawuduhaye n’abazadukomokaho! Imihanda ihindura amazina n’icyerekezo ariko ikigabiro kiba kimwe rukumbi. Please safaguard our heritage!
Murakoze kutugezaho iy’inkuru. Umudugudu igiti giherereyemo ntabwo ari Rwabutare. Igiti giherereye mu murenge wa kagogo, akagari ka kabaya naho umudugudu ni uwa Butare. Murakoze
Kugitema ni amakosa akomeye, kibitse amateka y’igihugu.
Byonyine kuba kimaze imyaka irenga 100,.gifite uburebure burenga metero ijana, ni impamvu zo gutuma kidatemwa. Iyo ni site touristique