Burera: Ibiyobyabwenge byamubereye intandaro yo gucibwa urutoki (Ubuhamya)

Umugore witwa Mukanoheli utuye mu Murenge wa Cyanika Akarere ka Burera, amaze imyaka ine mu gahinda yatewe n’umugabo we, wamutemye akamuca urutoki, yarangiza agatorokera muri Uganda.

Yaciwe urutoki biturutse ku biyobyabwenge
Yaciwe urutoki biturutse ku biyobyabwenge

Uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Kagitega, avuga ko kuva babana, nta mutekano bigeze bagira mu rugo rwabo, biturutse ku biyobyabwenge uwo mugabo yahoraga anywa.

Yagize ati “Igihe cyose yabaga yasinze kubera za kanyanga n’urumogi, akabinywera muri santere za hano, hakaba ubwo anaciye panya akajya za Uganda, yagera mu rugo avuyeyo akaduteraho amahane, ibintu byose byo mu nzu agaterera hejuru, mbese n’abaturanyi barumiwe”.

Ati “Yari afite undi mugore wa kabiri. Twagiraga agahenge iyo yabaga yaraye kuri uwo mugore cyangwa mu kabari. Rimwe aza gutaha nanone yiyahuje ibiyobyabwenge ubona isura yahindutse nk’iy’igisimba, n’amahane menshi ahita afata umuhoro aransingira antema mu kiganza, ako kanya urutoki rw’igikumwe ruhita ruvaho. Ngo yanzizaga ko nari nemeye ko umwana wacu ajya kwiga mu gihe we icyo yashakaga ari uko ava mu ishuri burundu”.

Ubwo uwo mugabo we yamaraga kumutema, ngo yabanje kujya yihishahisha ngo adafatwa agatabwa muri yombi, ndetse agera ubwo atorokera muri Uganda ari naho aba ubungubu.

Ibiyobyabwenge biza imbere mu guteza umutekano muke
Ibiyobyabwenge biza imbere mu guteza umutekano muke

Mukanoheli iyo avuga ibyamubayeho, uba ubona afite agahinda, imizige y’amarira imuzenga mu maso, ku bwo kubabazwa n’uko imyinshi mu mirimo yakoraga akabona ubushobozi bwo gutunga urugo atakiyibasha, n’icyo agerageje gukora ngo usanga bitari ku muvuduko nk’uwo yahoranye mbere ikiganza cye kikiri kizima.

Yagize ati “Nari ntunzwe no guca incuro mpingira abandi, nkatahana nka 1000 hakavamo ibidutunga nkabonera n’umwana ibikoresho by’ishuri, dore ko uwo mugabo yari yararahiye kubimuha yitwaje ko na we yize atagira inkweto zo kujyana ku ishuri atanagira icyo yandikamo. Ubu sinabasha gufata isuka ngo mpinge byibura n’umutabo umwe, yewe n’imirimo yo mu rugo bisa n’aho ntayishoboye kuko n’iyo mbigerageje kandya”.

Ibiyobyabwenge bigaragara mu rubyiruko n’abakuze baba ababitunda, ababicuruza cyangwa ababinywa, abaturage bo muri aka gace bagaragaza ko bibahangayikishije.

Nyangiriki Augustin ati “Babijyamo bakurikiye ifaranga, nyamara wakwitegereza neza ukabona ntacyo bakuramo. Abishora mu biyobyabwenge ntibarimba nk’abandi, ntibagira igikorwa cy’ingirakamaro bagaragaramo uretse guhora basinze bateza umutekano mucye”.

Abaturage nabo ubwabo bahamya ko ikibazo cy
Abaturage nabo ubwabo bahamya ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kibahangayikishije

Ati “Iyo bamanjiriwe ntibatinya kwahuka mu murima weze icyo basanzemo cyaba igitoki cyangwa n’indi imyaka bararandura. Usanga aribo banyarugomo birirwa bahohotera abantu babakomeretsa cyangwa kubica. Mbese twifuza ko Leta ibahagurukira ikabahashya kugira ngo turebe ko bava ku izima”.

Mu bukanguramabaga buheruka kubera mu Murenge wa Cyanika mu cyumweru gishize, bugamije kugaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingamba zafatwa mu kubirwanya, bwateguwe n’Umuryango Never Again Rwanda, bukitabirwa n’urubyiruko, abakuze ndetse n’inzego zitandukanye zikorera by’umwihariko mu Mirenge itanu mu yigize aka Karere, uyu muryango wagaragaje uburyo ibiyobyabwenge bidindiza imitekerereze n’imikorere ya bamwe.

Nsanzimana Robert, Umuyobozi wa Never Again Rwanda mu Karere ka Burera ati “Urugendo rwo kubaka Igihugu rusaba ubufatanye buhuriweho mu gutanga ibitekerezo ndetse n’ingamba zifatika zifasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi ibyo ntibyashoboka mu gihe tugifite umubare w’abaturage bacyishora mu biyobyabwenge, kuko bibadindiza mu mitekerereze. Iyo dusesenguye neza tubona ahakenewe gushyirwa imbaraga, ari mu kwigisha cyane cyane urubyiruko kuko arirwo usanga rugize umubare munini w’ababigaragaramo”.

Ibiyobyabwenge byaramenwe ibindi biratwikwa
Ibiyobyabwenge byaramenwe ibindi biratwikwa

Muri iki gikorwa bimwe mu biyobyabwenge byari byarafatiwe mu mirenge imwe ya Burera, bigizwe n’amacupa 397 ya Rasta Gin hiyongereyeho amacupa 40 ya Chief Waragi, byamenwe imbere y’imbaga y’abaturage ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Mu mirenge ya Cyanika na Kagogo honyine, mu gihe cy’amezi atatu ashize, imibare Polisi yo muri aka gace yari imaze gukusanya, yo kugeza ku itariki 23 Gicurasi 2023, yagaragazaga ko hamaze gufatwa Litiro 243 za Kanyanga, amapaki 680 ya Chief Waragi, amapaki 1246 ya Rasta Gin, amapaki 2961 ya Crane Waragi Gin, amapaki 120 ya Blue Sky n’amapaki 265 ya Stamina Vodka.

Abaturage bakanguriwe kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kuko bifasha mu gutahura hakiri kare abagira uruhare mu biyobyabwenge, batarasohoza umugambi wabo.

Abaturage basabwe kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ababyishoramo babiryozwe
Abaturage basabwe kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ababyishoramo babiryozwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka