Burera: Ibiganiro hagati y’abikorera na Leta byatumye imisoro yinjira yiyongera

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ndetse n’abikorera batandukanye bo muri ako karere bemeza gahunda y’ibiganiro bibahuza yatanze umusaruro haba mu bucuruzi ndetse no mu misoro yinjira mu karere.

Bitangazwa mu gihe muri ako karere hashize umwaka n’amezi atatu hatangijwe hagunda y’ibiganiro hagati y’abikorere na Leta byiswe, RPPD (Rwanda Public Private Dialogue), bigamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye abikorera kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Mu biganiro hagati y'abikorera na Leta, abikorera bagaragaza ibibazo bafite bagafatanya n'inzego za Leta mu kubishakira umuti.
Mu biganiro hagati y’abikorera na Leta, abikorera bagaragaza ibibazo bafite bagafatanya n’inzego za Leta mu kubishakira umuti.

Abikorera batandukanye bavuga ko mbere ibyo biganiro bitarabaho batinyaga inzego z’ubuyobozi ngo bagakora ubucuruzi bwihishe, badatanga imisiro kubera kudasobanukirwa n’akamaro kayo n’uburyo itangwamo ku buryo ngo bayifataga nk’igihano.

Muri ibyo biganiro ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyabasobanurirye ibijyanye n’imisoro, ibyiciro by’abacuruzi ndetse n’imisoro bagomba gutanga.

Sembarembo Felicien, umuhinzi wabigize umwuga, avuga ko RPPD yamutinyuye, atangira gutanga imisoro yumva ko ari kwikorera. Agira ati “Koko gusora ntabwo ari ibintu bibi. Ni byiza kugira ngo dusore! Kandi n’igikorwa cya Leta kibone gitere imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko ibyo biganiro byatumye muri rusange imisoro yinjira muri ako karere yiyongera.

Nko mu kwezi kwa Werurwe 2015 gusa hinjiye imisoro ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 62, ibihumbi 718 n’amafaranga 84 (62,718,084 FRW) .

Mu gihe muri Werurwe 2014 hari hanjiye imisiro ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 40, ibihumbi 677 n’amafaranga 647 (40,677, 647 FRW).

Ibyo ngo bigaragaza ko imisoro y’umwaka wa 2015 iziyongera. Kuko nko mu mwaka wa 2014 muri rusange ngo imisiro yinjiye, ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 460. Mu mwaka wa 2015 ho ngo barateganya kwinjiza imisoro ingana na miliyoni 536.

Zaraduhaye Joseph, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, ahamya ko RPPD yabafashije cyane ku buryo ngo izakomeza ikagera ku bacuruzi bose bo mu mirenge ndetse no mu tugari.

RPPD yatangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2013. Mu karere ka Burera itangira ku mugaragaro muri Gashyantare 2014. Iyi gahunda igengwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi biganiro nibyiza cyane. Turabona ko bitanga umusaruro! Iyaba inzego zose zabimenyaga twarushaho kwihuta mwiterambere.

Jean yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka