Burera ibaye Akarere ka gatatu mu Ntara y’Amajyaruguru kiyuzurije ibiro (Amafoto)
Akarere ka Burera kiyongereye mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, twiyujurije inyubako y’ibiro ajyanye n’icyerekezo.
Ako karere kujuje iyo nyubako nyuma y’Akarere ka Gakenke na Gicumbi twujuje inyubako zatwo mu myaka ishize, hakaba hategerejwe ko Akarere ka Musanze na Rulindo natwo tugera ikirenge mucya Gakenke, Burera na Gicumbi.
Iyo nyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera yuzuye itwaye agera kuri miliyari 3 FRW, yubatswe mu gihe kirekire ku cyari cyateganyijwe kubera ibibazo bitandukanye birimo COVID-19, byatumye ingengo y’imari itabonekera ku gihe nk’uko byari byarateganyijwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, aherutse kubwira Kigali Today ko iyo nyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera itangira gukorerwamo bitarenze Kamena 2024.
Imvugo y’uwo muyobozi ibaye ingiro, kuko kugeza ubu inyubako yamaze kuzura, aho igishyirwamo ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu mitangire ya serivise zinyuranye.
Imirimo yo kubaka ibiro by’Akarere ka Burera, yatangiye muri Kamena 2021, ariko itangizwa ku mugaragaro ku itariki 24 Nzeri 2021, n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aho bari bihaye intego yo kuyuzuza mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ni inyubako iherereye mu Kagari ka Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye, nyuma y’uko Akarere ka Burera kari gasanzwe gakorera mu Kagari ka Ndago, Umurenge wa Rusarabuye.
Ni inyubako yakomeje gushimisha abaturage biteguye kuyisabiramo serivise, ariko bamwe bagasaba ko serivise izatangirwa muri iyo nyubako yazaba nziza nk’uko iyo nzu igaragara.
Uwutwa Thacien Munyaneza ati: “Ni Office nziza, na serivise izatangirwamo izabe nziza, biganishe ku iterambere ry’umuturage. Ibitari ibyo byaba ari igihombo. Félicitations”.
Niyonsenga Egide ati: “Bizajyane na service nziza”.
Uwitwa Remy ati: “Ibi biro birasa neza cyane. Bayobozi, muzakore ku buryo serivisi izasa nkabyo”.
Yves Vuguzigame ati: “Harabura kaburimbo ihuza Byumba-Gatebe-Kivuye-Butaro ubundi akarere kakajya ku rundi rwego mu nguni zose, nk’utundi turere”.
Ibiro by’Akarere ka Burera, biri mu nyubako zihenze mu nyubako z’Uturere dutandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu Rwanda, aho usanga inyubako nyinshi z’uturere zitarengeje miliyari n’igice.
Inyubako y’Akarere ka Gakenke yatwaye miliyari 1,5 FRW, mu gihe iy’Akarere ka Gicumbi itarengeje Miliyari imwe.
Akarere ka Rulindo nako kari mu mushinga wo kubaka inyubako y’ibiro ijyanye n’icyerekezo, aho inyigo yayo yamaze gukorwa, ibiro bikaba bigiye kubakwa mu murenge wa Ngoma.
Ni mu gihe ibitekerezo cyo kubaka ibiro by’akarere ka Musanze byakomeje guhera mu mpapuro, aho hashize imyaka igera kuri itanu igishushanyo mbonera gushyizwe ku mugaragaro.
Icyo gishushanyo mbonera, cyagaragazaga ko inyubako nshya y’akarere ka Musanze izakorerwamo n’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’Umurenge wa Muhoza, ubu ako karere kakaba gakomeje gukorera mu nyubako y’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Musanze yo ibyayo ntibyoroshye, ubu c abanyeshuri bava cyabagarura cell bajya kwiga muri cyuve iyo imvura yaguye ntibasiba ishuri. Kubera umugezi wa Rwebeya Kandi muri Pledges za 2012 niwo iza kwisonga.
Musanze yo ibyayo ntibyoroshye, ubu c abanyeshuri bava cyabagarura cell bajya kwiga muri cyuve iyo imvura yaguye ntibasiba ishuri. Kubera umugezi wa Rwebeya Kandi muri Pledges za 2012 niwo iza kwisonga.
Musanze ibi byo bimaze igihe, ahubwo c banabanje bagakiza abaturage amazi y’umugezi wa Rwebeya. Ko abana bava Cyabagarura bajya kwiga muri cyuve iyo imvura yagiye basiba ishuri, Kandi abo amaze gutwara nabo Atari bake. Kandi ugiye mu karere wasanga biri muri pledges bahigiye abaturage kuva 2012
Musanze ibi byo bimaze igihe, ahubwo c banabanje bagakiza abaturage amazi y’umugezi wa Rwebeya. Ko abana bava Cyabagarura bajya kwiga muri cyuve iyo imvura yagiye basiba ishuri, Kandi abo amaze gutwara nabo Atari bake. Kandi ugiye mu karere wasanga biri muri pledges bahigiye abaturage kuva 2012
Burera oyee!