Burera: Hashyizweho ibihano mu rwego rwo guca forode y’ifumbire mvaruganda

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ibihano ku binyabiziga bizajya bifatwa byikoreye forode y’ifumbire mva ruganda kuburyo ba nyir’ibyo binyabiziga bazajya bacibwa amafaranga hiyongereho no kubifatira.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko imodoka izajya ifatwa yikoreye forode y’iyo fumbire izajya icibwa amafaranga miliyoni imwe ndetse n’iyo modoka ifungwe igihe kigera ku kwezi idakora.

Moto izajya ifatirwa muri forode y’ifumbire izajya icibwa amafaranga ibihumbi 100 ndetse imare ukwezi idakora. Naho igare ryo rizajya ricibwa ibihumbi 70 naryo kandi rihagarikwe ukwezi kose.

Abayobozi ubwabo ndetse n’abahinzi nabo bashyiriweho ibihano: Umuyobozi uzajya ufatirwa muri forode y’ifumbire azajya akurwa ku kazi kandi akurikiranwe.
Naho umuhinzi uzajya ufatanwa ifumbire mu rugo iwe atarayifumbije azajya acibwa amafaranga ibihumbi 30.

Umucuruzi wemewe gucuruza ifumbire mvaruganda mu murenge uzajya ufatirwa muri forode y’iyo fumbire azajya acibwa amafaranga ibihumbi 200. Ayo mategeko natangira gushyirwa mu bikorwa azatuma iyo forode y’ifumbire igabanuka; nk’uko Zaraduhaye abyizeza.

Mu karere ka Burera cyane cyane muri santere ya Mugu, iri mu murenge wa Kagogo, yegereye umupaka ugaba u Rwanda na Uganda, niho hakunze gufatirwa forode y’ifumbire mvaruganda igiye gucuruzwa magendu muri Uganda.

Kuva umwaka wa 2012 watangira kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2012 imifuka y’ifumbire mvaruganda imaze kuhafatirwa mu buryo buzwi igera kuri 153.

Iheruka gufatwa ni imifuka 70 y’ifumbire mvaruganda yafashwe tariki 24/09/2012 iri mu modoka yari irimo igana muri santere ya Mugu. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo buvuga ko hari n’indi mifuka y’ifimbire igenda ifatwa buhoro buhoro.

Ifumbire mvaruganda ijya gucuruzwa magendu muri Uganda iyo igeze yo igurwa amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 40 ku mufuka umwe, mu gihe mu Rwanda uwo mufuka uba watanzweho amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 21 n’amafaranga 500.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka