Burera: Hari abakorera Poste de Santé basaba guhembwa ibirarane by’amezi 5
Bamwe mu bakora mu mavuriro mato azwi nka ‘Poste de Santé’ yubatswe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Burera, bavuga ko bakomeje kuba mu ihurizo ry’imibereho ibagoye mu miryango yabo, biturutse ku kuba bamaze amezi arenga atanu badahembwa, bakaba basaba gukemurirwa icyo kibazo.

Abafite iki kibazo ni abakora akazi ko kuyacungira umutekano, abakora isuku ndetse n’ababitsi; aho bavuga ko amasezerano bagiranye n’Akarere, nta na rimwe yubahirizwa, nyamara bo bakora akazi bashinzwe badasiba.
Mu bakora kuri Poste de Santé zirimo iya Gatsibo ndetse n’iya Nyamicucu aho Kigali Today yabashije kugera, barimo uwagize ati “Turi mu bibazo bituremereye bitewe n’uko aho twagakuye amaramuko tuhakora ariko ntiduhembwe. Buri munsi binsaba kubyuka kare, saa moya nkaba ngeze mu kazi. Nkora isuku y’inyubako yose, nkatunganya ubusitani, nkakoropa ubwiherero, nkakubura imbuga ihazengurutse n’ibindi. Ni akazi nkora bukarinda bunyiriraho, kuva ku wa mbere kugera ku cyumweru”.
Ati “Ntibinshobokera ko nashaka akandi karaka ku ruhande cyangwa ngo ngire undi muntu ubimfasha, mu kwirinda kurenga ku masezerano. Ayo masezerano hagaragaramo ko Akarere kagomba kujya kaduhemba buri kwezi, ariko biratubabaza cyane kuba kugera hakiyongeraho andi mezi, dore ubu ari hafi kuba atandatu tudahembwa. Mu rugo abana barashonje, twababuriye ibikoresho by’ishuri, amadeni atumereye nabi mbese ni ibibazo bidukomereye”.
Undi mukozi ukora akazi ko gucunga umutekano wa Poste de santé na we agira ati “Twaratakambye ngo baduhembe, tubonye umwuka ugiye kudushiramo turarekera. Bagomye kuduha agaciro bakaduhembera igihe”.
Yungamo ati “Maze imyaka ine muri kano kazi, ariko nta na rimwe baraduhembera igihe. Baduhoza mu birarane by’imishahara, ku buryo tujya guhembwa inzara yatunogoye; nabwo kandi agasanga turi mu madeni ku buryo tuyahembwa tujya kuyishyura. Dusaba ubuyobozi ko iki kibazo bagishakira igisubizo kirambye, kuko rwose tubayeho mu buzima bwo gupfundikanya nyamara byitwa ko dukora”.
Muri rusange abo bakoze ni 56 bakora imirimo inyuranye, abafite ikibazo cyo kumara amezi asaga atanu badahembwa akaba ari 26.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko Akarere kari muri gahunda yo gucutsa za Poste de Santé, zikajya zicungwa n’Ibigo nderabuzima kandi ngo ibirarane Akarere kabereyemo abatarishyurwa, mu gihe cya vuba ikibazo kizaba cyakemutse.
Ati “Duteganya kubishyura ibyo birarane mu gihe cya vuba, ndetse mu kwezi kumwe bizaba byakemutse. Ariko hagati aho twanamaze kunoza gahunda y’uko ibigo nderabuzima byajya bireberera za Poste de santé bikaba aribyo bizicunga”.
Akomeza agira ati “Impamvu ni uko mu busanzwe Poste de santé ubwazo hari amafaranga zinjiza ziyakuye mu bakiriya bazivurizamo. Kuba hari amafaranga zibasha kwinjiza, binasobanuye ko no guhemba abakozi bazo bishoboka. Uwo ni wo mujyo twifuza ko Poste de santé zakoramo, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo”.
Poste de Santé zubatswe mu Mirenge itandatu y’Akarere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwada na Uganda, muri gahunda yo kwegereza ubuvuzi hafi abaturage bahaturiye, no kubarinda ingorane bagiriraga mu kubushakira mu bindi bihugu, bajyagamo bibasabye kwambukiranya umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ohereza igitekerezo
|