Burera: Hagiye kuzura isoko rizaca akajagari mu bucuruzi bw’amatungo

Isoko ry’amatungo magufi, ririmo kubakwa, mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera, rikaba riri hafi kuzura, abiganjemo aborozi bo muri uwo Murenge, kimwe n’abo mu Murenge wa Kivuye byegeranye, baremeza ko nibatangira kuricururizamo, bizaca akajagari, no guhendwa n’abamamyi, bahoraga babapfukamaho, bayabaguriraga ku giciro gitoya.

Imirimo yo kubaka iri soko igeze kuri 80%
Imirimo yo kubaka iri soko igeze kuri 80%

Imirimo yo kubaka iri isoko rya kijyambere, mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gabiro, imaze amezi atatu itangiye.

Ndahimana Innocent umwe mu bahatuye agira ati “Twari turikeneye cyane, kuko amatungo twayagurishaga mu kajagari, mu isantere, abandi bakayagurishiriza mu mayira. Imvura yagwaga, abaguzi n’abagurisha ndetse n’ayo matungo, tugakwirwa imishwaro, tujya kugama mu maduka na za butiki, hakaba ubwo n’abacuruzi babyinubira, kubera akavuyo n’umwanda byatezaga”.

Ati “Hari nk’abaga kuyagurisha, abana babo babirukanye mu mashuri, bakeneye amafaranga yo kubarihira cyangwa ayo guhaha. Benshi batahaga amaramasa, banahura n’abamamyi mu nzira, bakayagura ku giciro gitoya, bakagwa mu bihombo”.

Uwimbabazi Mari Louise ati “Turishimira ko nta muntu uzongera kunyagirwa, yazanye itungo cyangwa yaje kurigura, kuko iri soko rifite igice gisakaye, kandi rikaba ryubakiye mu buryo bugezweho. Ni igikorwa cy’iterambere gikomeye hano iwacu”.

Zimwe mu nyubako zigize iri soko, harimo ibiro abakozi bazaba bashinzwe gukurikirana imirimo yaryo ya buri munsi bazakoreramo, igice kigenewe gucururizwamo amatungo, hagendewe kuri buri bwoko bwayo, n’aho kugama imvura cyangwa izuba mu gihe bibaye ngombwa.

Abo Kigali Today yasanze bari mu mirimo yo kuryubaka, biganjemo n’urubyiruko, ruhamya ko bavuye mu bushomeri, aho batakirarikira kunyura inzira zitemewe, bajya Uganda mu bucuruzi bwa magendu na kanyanga, kuko amafaranga bakorera ari hagati y’ibihumbi bibiri n’ibihumbi bibiri Magana atanu ya buri munsi, bayikenuza mu byo bakenera.

Ni isoko rizuzura ritwaye miliyoni zikabakaba 80 z’Amafaranga y’u Rwanda. Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere n’Ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste, asaba abaturage kwitegura kuribyaza umusaruro no kuribungabunga.

Yagize ati “Intambwe yo kuryubaka, Akarere ka Burera kayigezeho gafatanyije n’Umushinga PRISM, nyuma y’igihe kirekire cyari gishize abaturage baryifuza. Imirimo yo kuryubaka igeze kuri 80%. Icyo tubakangurira, ni ukuzarigana ari benshi kandi bitabira kuririnda ibyaryangiriza, kuko rizabazanira inyungu nyinshi”.

Mu mezi abiri ari imbere, iri soko rizaba ryuzuye. Nshimiyimana, yongeraho ko amasoko ari kuri uru rwego, akenewe no mu Mirenge, cyane cyane ya Butaro na Cyanika; gusa kugeza ubu, Akarere kakaba kagishakisha ingengo y’imari, izifashishwa muri iyo mirimo, kimwe n’irebana no gusana andi masoko, yo mu bice bitandukanye byo muri ako Karere, bigaragara ko yangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka