Burera: Guhugira mu gushaka imibereho intandaro y’umwanda ukurura amavunja

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bavuga ko kuba muri aka karere hagaragara bamwe mu bana bafite umwanda ku mubiri cyangwa abarwaye amavunja, biterwa n’uko ababyeyi babo batita ku burere bwabo ahubwo bagahugira mu gushaka imibereho gusa badakozwa iby’isuku.

Aba baturage bavuga ko usanga mu giturage hari ababyeyi b’abakene. Bakabaho batunzwe no gushaka imibereho hirya no hino, ntibite ku isuku yo mu ngo zabo. Bigatuma n’abana babura ubitaho, bakibera mu mwanda, bagakurizaho kurwara amavunja; nk’uko Maniriho Leonard, umwe muri abo baturage, abisobanura.

Bamwe mu bana bo mu karere ka Burera ngo baba bafite umwanda kubera ko ababyeyi babo batabitaho.
Bamwe mu bana bo mu karere ka Burera ngo baba bafite umwanda kubera ko ababyeyi babo batabitaho.

Agira ati “Hari umwana uvuka ku babyeyi bafite ubukene budasanzwe! Byaba ngombwa wenda ko nk’ubuyobozi bw’umudugudu bumukurikirana ko ajya ku ishuri, akajyayo ariko yataha akagira ubuzima bubi.

Nk’umubyeyi akaba yibera mu gihugu cy’Ubugande ari gushaka ibiryo noneho wa mwana yajya kuza akabura ibiryo, na se ntagaragara, ugasanga umwana arahazahariye.”

Ngo bamwe mu babyeyi bahugira mu gushaka imibereho gusa ntibite ku isuku y'abana babo n'iyo mu ngozabo.
Ngo bamwe mu babyeyi bahugira mu gushaka imibereho gusa ntibite ku isuku y’abana babo n’iyo mu ngozabo.

Akomeza avuga ko kandi kuba akarere ka Burera gaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda usanga hari bamwe mu babyeyi bibera mu biyobyabwenge cya kanyanga, gituruka muri Uganda, ntibite ku iterambere ry’ingo zabo. Bityo n’abana babo bigatuma bagira imibereho mibi.

Gahimanyi Joseph we avuga ko mu giturage usanga hari bamwe mu babyeyi biberaho batunzwe no guhinga gusa. Bagahinga kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, abana ntibabiteho. Ugasanga abo bana batanajya n’aho abandi bari maze bakigurima iwabo, umwanda ugatongora.

Agira ati “Hari abantu bamwe baba batuye mu giturage. Bibereye mu guhinga, ibyo byo kuvuga ngo umwana aramwitaho, bugacya (umubyeyi) yigendeye! Mu giturage bikunze kubaho! Akibera muri ubwo bujiji!

Hakaba n’undi akaba aho, ntabonana n’abandi, yajya kubona n’abandi akaba yanabatinya! Mbese urabona umuntu ugenda, abona n’uko undi amesa! Ariko se iyo yibereye mu giturage se yabimenya gute! Ari gutaha, akava guhinga akarara adakarabye, amavunja gakaba gaje!”

Aba baturage bakomeza bavuga ko isuku nke igaragara muri zimwe mu ngo zo mu karere ka Burera nayo ikururwa n’ababyeyi bagifite imyumvire iri hasi. Bene abo ngo usanga batanitabira inama zikoreshwa n’abayobozi kuko ngo usanga bataba no mu ngoza zabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bwahagurukiye ikibazo cy’umwanda muri ako karere.

Semabagre Samuel, umuyobozi w’ako karere, avuga ko bashyizeho gahunda yo gusura urugo ku rundi kugira ngo barebe mu by’ukuri uko abaturage babayeho. Ngo ibizava muri iyo gahunda nibyo bizatanga ishusho nyayo bityo hafatwe izindi ngamba.

Agira ati “Ubu dufite amatsinda ari kujya ku rugo ku rundi mu karere hose! Ikibazo cy’amavunja cyo twarakirangije kuko barahanduwe, twabahaye n’inkweto. Ariko umwanda niwo ukurura amavunja! Niba umwanda udacitse n’ubundi abavunja azaza!

Ibyo rero twabifatiye ingamba, ubu ni urugo ku rundi, nta rugo na rumwe turi gusimbuka, tureba imibereho yabo. Hari ibyo turi kugenda dukemura, ibyihutirwa: nk’umukecuru utagira ubwiherero ari kuwubakirwa. Turumva rero ni gahunda twashyizemo ingufu kandi twizera ko izadufasha cyane kugira ngo abaturage bacu barusheho kugira imibereho myiza.”

Isuku mu karere ka Burera, ubuyobozi bw’ako karere nabwo buhamya ko ari ikibazo. Ngo kuko usanga hari bamwe mu baturage batari bagira imyumvire ihamye. Bakarara ku byatsi, bakambara imyenda itameshe cyangwa ntibanakarabe kandi baregerejwe amazi. Gusa ariko ngo kwigisha ni uguhozaho.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki gisimba afite mu ntoki bakita ifuku...

gusubiza yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Uyu mwana iki ni igiki afashe mu Ntoki?ni urukwavu?

eva yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka