Burera: Bizihiza Pasika batanga amaturo bita “amapfukire” yo gufasha abakene
Abakristu Gatolika bo mu karere ka Burera batangaza ko ku munsi mukuru wa Pasika bibuka ho izuka rya Yezu Kristu ariko banazirikana abakristu bagenzi babo b’abakene babafasha mu buryo butandukanye.
Bamwe mu bakristu bo muri santarari ya Butete, Paruwasi ya Kinoni, ubwo bizihizaga Pasika ku cyumweru tariki 31/03/2013, bazanye mu misa amaturo bita “amapfukire” arimo ibintu bitandukanye byo gufasha abatishoboye.

Umwe mu bakristukazi wazanye ayo maturo yatangarije Kigali Today ko amaturo y’amapfukire ari amaturo bazana mu duseke dupfundikiye, utamenya ibirimo.
Muri utwo duseke haba harimo ibiribwa bitandukanye byera muri ako gace birimo ibirayi, ibishyimbo cyangwa ibigori n’ibindi. Abandi bakristu bashobora gutanga uko bifite, batanga amafaranga,…byose byo gufasha abakene.

Muri ayo maturo ariko ngo hashobora no kuvamo afasha santarari yabo muri rusange.
Iyo igitambo cya misa kigeze mu gihe cyo gutura nibwo abakristu bazanye ayo mature yo gufasha abakene bayahereza Padiri kuri aritari nawe akabakoreraho ikimenyetso cy’umusaraba nk’ikirango cyo kubaha umugisha.

Ayo mature atangwa cyane cyane ku minsi mikuru nka Pasika cyangwa Noheli.
Misa y’umunsi mukuru wa Pasika muri Santarari ya Butete yabereye hanze kandi ahantu hadasakaye kuko kiriziya yaho bari kuyisana bayigira nini.

Nubwo ari mu gihe k’imvura ntibyabujije abakristu bo muri santarare ya Butete kwitabira igitambo cya misa ari benshi. Bagaragaje ibyishimo by’uko Yezu yazutse banabyina.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|