Burera: Bizihiza Noheli bahemba umubyeyi Bikira Mariya “amapfukire”
Abakirisitu Gatolika bo mu karere ka Burera bafata umunsi mukuru wa Noheli nk’umunsi udasanzwe kuburyo bateganya ibyo bagomba guhemba umubyeyi Bikira Mariya uba wibarutse umwana Yezu.
Abo bakirisitu babifashe nk’umuco kuburyo muri buri gitambo cya Misa cyo kuri Noheli buri mukirisitu yitanga uko ashoboye akazana icyo ari buhembe Bikira Mariya wabyaye umwana Yezu wacunguye isi.
Abahinzi bafata kubyo bejeje bakabishyira mu biseke bipfundikiye neza, aribyo bita “amapfukire”, ubundi ababyeyi bakabizana mu Kiliziya, mu gihe cyo gushimira bakabijyana kuri aritari maze padiri akabiha umugisha.

Abandi bakirisitu batabashije kubona ibyo bashyira mu “mapfukire” batanga ibindi bafite byiganjemo amafaranga.
Muri ayo mapfukire azanwa n’ababyeyi haba harimo ibyo abahinzi bejeje muri icyo gihe birimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’ibindi. Ibyo byose iyo bimaze gukusanywa ngo babifashisha abandi bakirisitu batishoboye.
Kuri Noheli y’umwaka wa 2013, abakirisitu bo muri santarare gatolika ya Butete, iri mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, bitabiriye misa ari benshi ndetse banahemba cyane umubyeyi Bikira Mariya kuburyo ababyeyi bazanye amapfukire ari benshi ndetse banashimira Imana batura amafaranga menshi.

Nubwo ari santarare iri ahantu h’icyaro abakirisitu baho baritanga cyane kuburyo mu misa ya mbere n’iya kabiri zabaye kuri Noheli ya 2013 habonetse amaturo arenga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nubwo umunyamakuru wa Kigali Today atabashije kumenya ingano y’ibyari biri mu “mapfukire” byagaragaraga ko ari byinshi uhereye ku mubare w’abayazanye.
Ikindi ni uko kuri Noheli yo mu mwaa wa 2012 aba bakirisitu basengeye muri Kiliziya nto cyane kuburyo abakirisutu benshi bumviye misa hanze. Ariko kuri Noheli ya 2013 basengeye muri Kiliziya nshya nini kuko iyo nto barayishenye bubaka indi. Iyo santarare barenda kuyigira Paruwasi.
Iyo Kiliziya nshya ntiruzura neza. Niyo mpamvu padiri wasomye misa kuri Noheli ya 2013 yashimiye abo bakirisitu ku kwitanga kwabo akomeza abasaba gukomeza kwitanga kugira ngo Kiliziya yabo yuzure neza.

Abanyaburera basanganywe umuco wo guhemba umubyeyi wibarutse umwana. Ababyeyi batandukanye bishyira hamwe bagashyira mu biseke ibintu bitandukanye ubundi bakajya gusura umubyeyi wabyaye, bakamuhemba.
Iyo uwo mubyeyi yabyariye kwa muganga, bamusanga yo, agataha bamushagaye inzira yose bagenda n’amaguru. Abandi babyeyi bamuririmbira, bavuza ingoma n’impundu.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo nibyo byiza bagomba kuyaha abatishoboye
ni byiza ariko aya maturo bage bayaha abatishoboye kuko ni yo mpamvu yezu yavukiye mu bukene