Burera: Bishimiye kwegerezwa serivisi z’ubutaka
Abaturage bo mu Karere ka Burera barishimira kongera kwegerezwa hafi serivisi zituma babona ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, igikorwa bemeza ko baherukaga mbere ya Covid-19.

Ni muri gahunda y’Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka, ku rwego rw’Akarere ka Burera, cyateguwe ku bufatanye n’ako Karere ndetse n’Ibiro by’Umubitsi w’Impapuro mpamo z’Ubutaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, cyatangirijwe mu Murenge wa Cyanika ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022.
Bamwe mu baturage, Kigali Today yahasanze, barimo Nirere Agnès, uhamya ko yari amaze imyaka itanu atarahabwa icyangombwa cy’ubutaka yari yarasabye, ubu akaba yiruhutsa iyo mvune nyuma yo kugihabwa, abikesha iyi gahunda.
Yagize ati “Naguze ubutaka, biba ngombwa ko njya ku Murenge guhinduza icyangombwa. Bujuje amakuru yose yari akenewe mu mashini, ariko kugira ngo icyangombwa kiboneke, byabaye ikibazo kuko barebaga mu mashini hakaba amakuru amwe baburamo. Byantwaye imyaka itari munsi y’itanu, nkurikirana iby’icyo kibazo, ari nako nsiragira ku Murenge yewe no ku Karere, nari naragezeyo, byarananiranye; mbese nsa n’aho nari narakuyeyo amaso”.

Akomeza ati “Nkimara kumva iby’iyi gahunda, y’uko batwegereje serivisi z’ubutaka hafi yacu, nihutiye kuza, gusobanurira ababishinzwe imbogamizi nahuye na zo, ntanga ibisabwa byose, basuzumye neza, basanga hari amakosa atari yagakosowe. None ntangajwe n’uko bahise babikosora, mu kanya nk’ako guhumbya bagahita bampa icyangombwa nari maze iyo myaka yose nirukankaho!”
Bumasa Jean, na we wahawe ibyangombya by’ubutaka birindwi, yishimira uburyo abakozi babafasha muri serivisi z’ubutaka babegereye hafi, bakaba bari guhita babibakorera bakabitahana.
Yagize ati “Twakeneraga serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka, tukajyanira dosiye umukozi ushinzwe ubutaka ku Murenge; na we bikamusaba kuzikusanya akazazishyikiriza Akarere, bigasaba gutegereza ko bazazisuzuma. Haba hari nk’iyo basanze iburamo cyangwa irimo nk’ikosa, bikaba ngombwa ko bafata igihe cyo kuzayigarurira nyirayo, akabanza kuzuza ibiburamo, bakazongera kuyisubizayo”.

Ati “Ni ibintu byadutwaraga igihe kinini, umuntu akaba yamara n’umwaka urenga abyirukankamo. Ubungubu, tukaba twishimiye ko abakozi bose bashinzwe izi serivisi, bavuye mu biro, uhereye ku Ntara kumanuka hasi, bakaza kudusanga ku rwego rutwegereye, bakaba bari kudufasha guhita twuzuza ibisabwa byose, tugahabwa ibyangombwa by’ubutaka byacu mu buryo bwihuse, tukabitahana”.
Hari hashize imyaka isaga ibiri, gahunda y’icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka, yarasubitswe kubera icyorezo Covid-19. Mu kuyisubukura, Akarere ka Burera kakaba ariko kabimburiye utundi two mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mukunzi Augustin Emmanuel, Umubitsi w’Impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko mu byo bazibandaho harimo kumva ibibazo by’abaturage, bijyanye n’ubutaka, no kubaha serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka ku bujuje ibisabwa; ibyitezweho kugabanya umubare wa dosiye zakurikiranwaga mu biro bishinzwe ubutaka ku rwego rw’aka Karere.

Yagize ati “Mu byo tuzibandaho harimo no kumva ibibazo by’abaturage birebana n’ubutaka, tukanabaha serivisi tubasanze aho bari. Akarere ka Burera n’ubwo ari ko dusubukuriyemo iyi gahunda, tunateganya kuzakomereza no mu tundi Turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru, aho twiteze kugabanya umubare wa dosiye twari dufite, zijyanye n’ibibazo by’ubutaka kandi mu buryo bufatika”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, agaragaza ko mu bibazo ubuyobozi bwakira, hejuru ya 50% ari ibishingiye ku makimbirane aturuka ku butaka.
Yagize ati “Umuntu yajyaga atanga ubutaka mu buryo bw’impano cyangwa abugurishije mugenzi we, batakwihutira kubuhererekanya mu buryo bwemewe n’amategeko, hakaba ubwo bagiranye amakimbirane abushingiyeho. Izi serivisi rero zegereye abaturage, tukaba tuzifata nk’igikorwa cyiza, kuko abashinzwe gusesengura za dosiye kugeza ku rwego rwa nyuma rutangirwaho ibyangombwa by’ubutaka, bose baje, bakaba barimo gutangira izo serivisi aho begereye abaturage”.

Ati “Mu bibazo twakiraga ku Karere, hejuru ya 50% byabaga bishingiye ku makimbirane y’ubutaka. Iki gikorwa rero, tukibonamo umusaruro ufatika uri budufashe kugabanya umubare w’ibyo bibazo”.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri iyi gahunda igiye kumara ikorwa muri iki cyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka, biteganyijwe ko kizarangira benshi mu baturage bafashijwe kubona ibyangombwa by’ihererakanya ry’ubutaka bishingiye ku bugure, ibishingiye ku mpano, izungura no kugurana ubutaka.
Hazabaho no gusimbuza ibyangombwa byatakaye, kubaruza ubutaka, guhuza ibyangombwa, kwiyandikaho ubutaka bwatsindiwe mu nkiko, ndetse abari baracikanwe gufata ibyangombwa na bo babihabwe.

Ohereza igitekerezo
|