Burera: Batangiye kuvugurura centre bakoresheje uburyo bwo komeka amakaro ku nzu zaho

Abafite inzu z’ubucuruzi, zo muri Centre y’ubucuruzi ya Kivuye, baravuga ko amakaro bakomeje kuyafata nk’inkingi ya mwamba mu rugendo barimo, rwo kunoza isuku no kubaka ibiramba.

Iyi centre ya Kivuye, ihuriweho n’imirenge ya Kivuye n’Umurenge wa Gatebe yo mu Karere ka Burera. Kuri ubu inzu hafi ya zose zaho, zaba izubakwa nshyashya ndetse n’izirimo kuvugururwa, hakoreshejwe uburyo bwo kuzomekaho amakaro ku nkuta zazo, mu mwanya wo kuzisiga amarangi nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe kuva na mbere.

Bamwe muri ba nyiri izo nzu, baherutse gutangariza Kigali Today, ko bicaye bo ubwabo, bagasanga hari icyo bakwiye gukora mu kuvugurura iyi centre, mu rwego rwo kurushaho kuyiha icyerekezo.

Nkuriye François Xavier, Ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Gatebe, agira ati: "Abafite amazu muri iyi centre, twahoraga tuvugurura kenshi, dusiga amarangi, ugasanga nyuma y’amezi nk’abiri atatu gutyo, yongeye kwanduzwa n’ivumbi, ugasanga dutakaza amafaranga menshi buri mwaka, yo kuvugurura, kandi n’ibyo twabaga twakoze, ukabona bidatanga igisubizo kirambye.

Nibwo twicaye nk’abacuruzuzi, hamwe n’ubuyobozi budukuriye, twigira inama, tuza gusanga icyadufasha mu kunoza isuku y’ahangaha birambye, ari uko buri nzu yo muri iyi centre, yavugururwa inkuta zayo zikomekwaho amakaro ku nkuta".
" Uwo mugambi twarawuhuje, tubyumva kimwe none umusaruro wabyo ni aya mazu mubona ahangaha, yubakishije amakaro".

Ndayishimiye Eric, umwe mu bahacururiza, avuga ko ubu buryo bunatuma inzu irushaho gukomera, ndetse n’agaciro kayo kakarushaho kwiyongera.

Yagize ati: "Umuntu yasigaga inzu irangi, igihe cy’izuba cyagera ivumbi rikaryanduza, cyangwa n’imvura yagwa, ugasanga ryaratonzeho urubobi n’imishokera iterwa n’amazi yivangaga n’ivumbi, ugasanga biteje inzu umwanda.

Aya makaro twometseho rero, uretse gutuma inzu isa neza, ikanagira isuku; n’iyo imvura iguye, ubwayo irayasukura, ivumbi rikavaho, agakomeza gusa neza bidasabye gukora andi masuku".

Bakibitangira, ngo kugira ngo babone amakaro bubakisha, byabasabaga kuyatumiza i Kigali, ariko ngo ubu noneho muri iyi centre ab’inkwakuzi, baboneyeho bahita bashinga amazu y’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi, ku buryo abakenera amakaro bubakisha, bayahagurira byoroshye, bitabasabye gutega bajya kuyashaka kure.

Kuyubakisha bahamya ko ari byo bihendutse, kuko yo bidasaba guhora bavugurura, nk’uko byagendaga mbere bagikoresha amarangi, aho buri mwaka byabasabaga kuvugurura.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko bakomeje gushishikariza n’abo mu zindi centre, kwifashisha ubu buryo mu kuvugurura inzu.

Yagize ati: "Ni igitekerezo abaturage bo muri iriya centre y’ubucuruzi, bagize muri gahunda tumazemo iminsi, yo kwita ku isuku, aho ku bufatanye n’abaturage, abahakorera bo ubwabo, bihitiyemo kuyivugurura bakoresheje amakaro.

Turifuza ko n’abandi bo mu yandi ma centre bigiraho, na bo bakaba babikora cyangwa bakaba batekereza akandi gashya bashyiraho iwabo, kugira ngo barusheho kwimakaza isuku no guteza imbere aho bakorera".

Kuvugurura iyi centre muri ubu buryo, byayigize iya mbere mu kuba icyitegererezo cy’andi ma centre y’ubucuruzi abarizwa mu Karere ka Burera.

Ibikorwa bindi bigenda bihavuka birimo n’ibigo by’ubucuruzi n’amashami y’ama bank, ndetse na agence itwara abagenzi imaze igihe gitoya itangiye kuhakorera, ikaba itwara abagenzi bahava cyangwq bajya mu Karere ka Gicumbi, abakorera muri iyi centre ya Kivuye, ngo bizeye ko ari imbarutso izihutisha n’ibindi bikorwaremezo bihakenewe, birimo sitasiyo ya esansi, umuhanda wa kaburimo n’ibindi bizihutisha iterambere ry’ako gace kanegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka