Burera: Batangiye igenzura ry’isengero nyuma y’uko zimwe zigwiriye abantu bagapfa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko bufatanyije na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere batangiye igenzura ry’isengero zose z’amadini agakoreramo, kugira ngo hatazagira urwongera kugwira abarusengeramo.
Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe ku bunani bw’umwaka wa 2015, urusengero rw’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ruri mu Murenge wa Gahunga rwagwiriye abarusengeragamo, abantu bane bagahita bitaba Imana naho abandi babarirwa muri 30 bagakomereka.
Mu kwezi kwa 09/2013 nabwo urusengero rw’Abapantekoti ruri mu Murenge wa Cyeru rwagwiriye abarusengeragamo, maze batandatu muri bo bitaba Imana naho abandi bagera kuri 11 barakomereka.
Ibyo nibyo byatumye ubuyobozi bw’Akarere ka Burera na Polisi y’u Rwanda batangira gukora iryo genzura ry’insengero zose z’amadini akorera muri ako karere kugira ngo harebwe niba zujuje ubuziranenge.

Igenzura rimaze gukorwa na Polisi y’u Rwanda rigaragaza ko muri ako karere hari isengero 409 z’amadini atandukanye arimo Kiliziya Gatolika, Abapantekoti, Abadivantisiti b’Ubunsi wa karindwi n’izindi z’amatorero ngo bigoye kumenya amazina.
Muri izi nsengero zose ngo basanze izujuje ibyangombwa zubatse neza ari 39 gusa. Insengero 30 zo zigomba gusanwa, naho 340 zirashaje kandi zinubatse nabi, zimwe zubakishije amatafari ya rukaraka zirahengamye, ku buryo ngo zishobora kugwira abazisengeramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko nyuma y’iryo genzura hafashwe ingamba kugira ngo hatazagira urusengero rwongera kugwira abarusengeramo; nk’uko Sembagare Samuel, umuyobozi w’ako karere abihamya.
Agira ati “Twumvikanye (n’abanyamadini) ko hari izigomba gusanwa, ariko izidashobotse bakazashaka uburyo bazubaka izikomeye aho kugira ngo abakirisitu bacu aribo babo bajye baragwirwa n’inkuta n’ibisenge”.

Akomeza avuga ko kandi bazakorana inama n’abakuriye amadini atandukanye mu rwego rw’igihugu kugira ngo izo ngamba zishirwe mu bikorwa.
Agira ati “Si ngombwa kubaka insengero myinshi ushobora kubaka rumwe rugahurirwamo n’abatuye umurenge, ari rwiza rukomeye, kandi nta kibazo Imana bakayakira. Aho kugira ngo wubake nyinshi zidakomeye”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera asaba kandi ko abanyamadini bazajya bubaka insengero bafite icyemezo kibemerera kubaka, kandi bakazubaka ahantu hatashyira mu kaga abantu bazisengeramo.
Sembagare yongeraho ko inzu nshyashya yuzuye ijya gukorerwamo cyangwa ijya guturwamo ari uko ba nyirayo bahawe uburenganzira bwo kuyijyamo (Permit d’Occupation). Kugira ngo habanze kugenzura niba nta nenge ifite yatuma igwa, bityo n’abanyamadini bagomba kubahirizwa ayo mabwiriza.
Ikindi ni uko ngo nta rusengero rugomba kubakishwa amatafarari ya rukarakara kuko nayo ashobora gutuma inyubako igwa.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|