Burera: Basangiye n’abatarahiriwe n’ibihe

Mu Karere ka Burera ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura byabereye mu mirenge yose igize ako Karere, ku rwego rw’Akarere umuganura wizihirizwa mu Kagari ka Gitovu,Umurenge wa Ruhunde.

Basangiye amafunguro atetse mu buryo bwa gakondo
Basangiye amafunguro atetse mu buryo bwa gakondo

Ni ibirori byaranzwe n’ubusabane, abayobozi basangira n’abaturage indyo itetse Kinyarwanda, igizwe n’umutsima w’amasaka (rukacarara), umutsima w’ingano, ibijumba bidahase bigeretse ku mpungure zivanze n’ibishyimbo, isogi, ibihaza n’ibindi, babisomeza amarwa.

Ni ibirori byashimishije cyane abaturage, aho bisangaga bari kumwe n’abayobozi ku ntango y’urwagwa, abadaherutse kubona ibikoresho bya Kinyarwanda birimo ibicuma n’uruho bisanga ari byo bari kunyweramo ayo marwa, abasogongera ku ntango bisanga bari gukoresha imiheha ibazwa mu biti byitwa ibiziranyenzi.

Ni nako muri ubwo busabane, abaturage birekuye bahobera abayobozi nta rutangira, bigaragara ko bwari ubusabane bunogeye amaso.

Ibirori byakozwe mu muco wa Kinyarwanda
Ibirori byakozwe mu muco wa Kinyarwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yibukije abaturage ko mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda basangira akabisi n’agahiye, ufite icyo arusha mugenzi we akagitanga bagasangirira hamwe.

Abitabiriye ibyo birori kandi basobanuriwe ko Umuganura ugira uruhare mu kunga no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, basabwa kurushaho gushyira hamwe imbaraga, gufashanya no gutabarana, cyane cyane mu bihe by’amage no gukomeza kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa n’izindi ndangagaciro z’ubunyarwanda.

Meya Uwanyirigira kandi yasobanuriye abaturage ko bizihiza umunsi mukuru w’umuganura, bibabera umwanya wo kuganuza abatarahiriwe n’ibihe, by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibiza no kuganuzanya muri rusange, nk’uko byahoze mu muco Nyarwanda.

Abaturage bisanzuye kuri Meya Uwanyirigira
Abaturage bisanzuye kuri Meya Uwanyirigira

Ni muri urwo rwego, abaturage bagiye batura ibiseke bagenzi babo cyane cyane abagizweho ingaruka n’ibiza, byangije byinshi mu ijoro rishyira tariki 03 Gicurasi 2023.

Mu byaranze ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, Urwego rwa DASSO mu Karere ka Burera rworoje intama imiryango icyenda itishoboye yo mu Mirenge ya Ruhunde na Nemba.

Umuganura w’uyu mwaka wa 2023, wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.

Bacinye akadiho
Bacinye akadiho
Abatishoboye bahawe imbuto
Abatishoboye bahawe imbuto
Basogongeye intango y'amarwa
Basogongeye intango y’amarwa
Bishimiye kongera kunywera mu ruho
Bishimiye kongera kunywera mu ruho
Ni uku kera bakataga umutsima
Ni uku kera bakataga umutsima
Umukecuru yaje mu birori by'umuganura none acyuye intama
Umukecuru yaje mu birori by’umuganura none acyuye intama
Urwego rwa DASSO rworoje imiryango itishoboye
Urwego rwa DASSO rworoje imiryango itishoboye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka