Burera: Bari kwifashisha Abarembetsi mu kurwanya kanyanga

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya kanyanga igaragara cyane mu Karere ka Burera, ubuyobozi bw’ako karere bwafashe gahunda yo kwifashisha bamwe mu bahoze bayicuruza bazwi ku izina ry’Abarembetsi, batanga amakuru ndetse banashishikariza abandi bayicuruza kubireka.

Abarembetsi ndetse na kanyanga bacuruza, bakura muri Uganda, ngo nibyo biteza umutekano muke mu Karere ka Burera.

Ubuyobozi bw’ako karere buhamya ko hari bamwe mu barembetsi bajya kurangura kanyanga nijoro banyura mu bisambu, bitwaje intwaro za gakondo zirimo ibisongo ku buryo uwo bahura nawe ashaka kubatangira bamugirira nabi.

Bamwe mu bahoze ari Abarembetsi bari kwifashishwa mu kurwanya icuruzwa rya Kanyanga.
Bamwe mu bahoze ari Abarembetsi bari kwifashishwa mu kurwanya icuruzwa rya Kanyanga.

Bamwe mu banyaburera bo bavuga ko iyo umuturage atanze amakuru afatisha Abarembetsi, iyo bamumenye bamwangiriza imyaka. Yaba afite itungo bakaryica.

Ikindi ngo ni uko iyo kanyanga bacuruza nayo bamwe mu banyaburera bayinywa bagasinda, ubwenge bukayoba bagatangira kugirana amakimbirane, ku buryo ngo impfu zitandukanye zumvikana mu Karere ka Burera zikururwa n’icyo kiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko bafashe umwanzuro wo gukomeza guhashya Abarembetsi.

Muri iyi minsi bafashe 75 babashyira mu ngando aho kubafunga, babumvisha ko bagomba kureka gucuruza kanyanga ahubwo bakishyira hamwe bagakora ibindi bibateza imbere, ubuyobozi nabwo bukabafasha guteza imbere imishinga yabo, nabo bakajya batanga amakuru y’ahari Abarembetsi.

Sembagare asaba abahoze ari Abarembetsi gutanga amakuru y'abo bakoranaba mu gucuruza Kanyanga.
Sembagare asaba abahoze ari Abarembetsi gutanga amakuru y’abo bakoranaba mu gucuruza Kanyanga.

Ku wa gatanu tariki ya 03 Mata 2015, ubwo basoza iyo ngando, umuyobozi w’Akarere ka Burera, yababwiye ko bagomba gufatanya n’abandi mu kubungabunga umutekano, barwanya Abarembetsi.

Ati “Mwebwe ubu mubaye bazima. Ariko nzi ko atari bose baje hano. Namwe muraza kudutungira agatoki n’abandi basigaye. Ariko sinshaka ko muba mu bantu baregana gusa. Oya! Ahubwo mugende mubegere mubigishe….kuko ni ugukumira. Turashaka kurera buri wese”.

Uyu muyobozi yakomeje ababwira ko muri bo uwo bazongera gufata noneho azahanwa hakurikijwe amategeko.

Biragoye guhamya ko abo barembetsi basezeye burundu gucuruza kanyanga. Gusa ariko mu mihigo yabo, bemereye imbere y’ubuyobozi ubufatanye mu kuyirwanya.

kanyanga bayikura muri Uganda iri mu majerekani, mu mashashi cyangwa mu ducupa.
kanyanga bayikura muri Uganda iri mu majerekani, mu mashashi cyangwa mu ducupa.

Uwitwa Mugiraneza Edouard yagize ati “Gahunda nafashe ni iyo kubivamo, nkihingira ibirayi kubera ko n’ino muri iyi mirenge ya hano ibirayi byera. Bagenzi banjye basigaye muri biriya (gucuruza kanyanga), ndababwira yuko ibyo twakoraga atari byiza. Kandi nibanga ndababwira yuko baduhaye gahunda yo gutanga amakuru y’abantu twafatanyaga”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko kuva aho batangiriye gufata abarembetsi no kubakoresha mu kurwanya kanyanga igenda igabanuka.

Guhera mu muri Gicurasi 2014, ubwo batangira umukwabo wo kubafata, ngo Abarembetsi bamaze kugabanuka ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka