Burera: Baratabaza ubuyobozi kuko bamaze amezi atatu badahembwa kandi bakora
Abakora umuyoboro w’amazi wa Nyabizi, uri mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi bw’ako karere ko bwabasabira rwiyemezamirimo ubakoresha akabahemba kuko bamaze amezi atatu badahembwa.
Abakozi bagomba guhembwa bose bagera kuri 200 bagomba guhembwa amafaranga y’u agera kuri Miliyoni 20.
Ku wa mbere tariki 15/04/2013, bamwe muri abo bakozi bazindukiye ku biro by’umurenge wa Kinyababa, bagiye gutabaza ubuyobozi bw’uwo murenge kuko kampani yitwa Strong Construction, ibakoresha, bategereje ko ibahemba none amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ubwo twabasangaga ku murenge wa Kinyababa, badutangarije ko amezi atatu ashize badahembwa yatumye bagira ubukene kuburyo batakibona naho bikopesha ibyo kurya kuko bamaze kujyamo imyenda myishi. Abenshi baturuka kure y’akarere ka Burera.
Niyomukiza Ezekiel, ukomoka mu karere ka Nyamasheke, avuga ko aheruka guhembwa mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2013; ngo iyo babajije ubakuriye ntacyo abatangariza gifatika cyo kuba bahembwa vuba.
Agira ati “Kuva mu kwezi kwa mbere ubwo ni ukugenda dushakisha ibyo kurya, tugenda tureba ko twabaho none ubungubu uko twashakashakaga byanze…ukuriye “Chantier” urebye nta gisubizo gifatika aduha.”
Aba bakozi bose bifuza ko bahembwa bakabona uburyo bwo gutunga imiryango yabo basize iwabo nk’uko bitangazwa na Sebugwingire Eric ukomoka mu karere ka Rulindo.
Agira ati “Jye ndifuza ko baduhemba noneho tugataha iwacu nibura cyangwa se amafaranga niba abuze bakaduha amatike tugataha. Kubera ko twibye muri uyu murenge wa Kinyababa byagira ingaruka ugasanga turafunzwe kandi hejuru y’uko twakoreye amafaranga.”

Aba bakozi, biganjemo abagabo bafite abagore ndetse n’abana, bavuga ko kuba bamaze amezi atatu badahembwa byabagizeho ingaruka zikomeye ngo kuburyo nk’abafite abana b’abanyeshuri bishobora kugorana ko basubira ku ishuri.
Ubakoresha yabijeje ko mu cyumweru kimwe bazahembwa
Habimana Cyprien, ukuriye abakozi (chef de Chantier) bakora umuyobo w’amazi wa Nyabizi, we avuga ko hashize gusa amezi abiri badahemba abakozi. Ngo byaturutse ku kuba hari amafaranga Strong Construction itari yishyurwa na WASH Project (umushinga ushinzwe iby’isuku n’isukura mu karere ka Burera) yayihaye akazi.
Akomeza avuga ko hari inyemezabwishyu bategereje kugira ngo nabo bishyuze uwo mushinga. Nizimara kuboneka bazahita bishyura abo bakozi, amafaranga yose babarimo, mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, uturutse tariki 15/04/2013.
Agira ati “…twari turindiriye “Factures” ko twishyuza, bakatwishyura tukabona uko duhemba abakozi…n’abakozi twari twababwiye bihangane ko bitarenza iki cyumweru badahembwe.”
Umuyoboro w’amazi wa Nyabizi ureshya n’ibirometero 47 niwuzura neza uzagaburira amazi abaturage bagera ku bihumbi 31 bo mu murenge wa Kinyababa ndetse na Kagogo mu karere ka Burera.
Kuri ubu uwo muyobozi uri hafi kuzura kuko ibyangaombwa byose, ari amariba ndetse n’ibigega by’amazi, byamaze kuzura. Uwo muyoboro uzuzura utwaye miliyoni zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali to day subira muri uriya murenge uramenya amakuru menshi uzagezaho abanyarwanda:
Buriya uzamenya byinshi.
Ndashima cyane ikinyamakuru Kigali to day,mukomeze mutabarize abaturage.
Ibyuriya muyoboro nagahomamunwa. Watashwe ugitangira.
Meya wa Burera azasobanure ibyo bintu.
Buriya mu murenge wa Kinyababa hari amashanyarazi yatashwe ataracyanira abaturage uwabigizemo uruhare ni Visi meya wa Burera Zaraduhaye.
Ndasaba Bosenibamwe Aimee ko yarenganura abaturage bo muri uriya Murenge.
Ndashima cyane ikinyamakuru Kigali to day,mukomeze mutabarize abaturage.
Ibyuriya muyoboro nagahomamunwa. Watashwe ugitangira.
Meya wa Burera azasobanure ibyo bintu.
Buriya mu murenge wa Kinyababa hari amashanyarazi yatashwe ataracyanira abaturage uwabigizemo uruhare ni Visi meya wa Burera Zaraduhaye.
Ndasaba Bosenibamwe Aimee ko yarenganura abaturage bo muri uriya Murenge.