Burera: Barashima Umukuru w’Igihugu wahaye Ambulance ibigo nderabuzima bidaturiye ibitaro

Abaturage bivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Mucaca giherereye mu Murenge wa Rugengabali n’abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kinyababa mu Murenge wa Kinyababa mu Karere ka Burera, barashima Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko ibigo nderabuzima byabo, bihawe (Ambulance) imbangukiragutabara.

Ambulance ebyiri zamaze gushyikirizwa ibigo nderabuzima
Ambulance ebyiri zamaze gushyikirizwa ibigo nderabuzima

Ni Ibigo Nderabuzima byari kure y’ibitaro bya Butaro byo mu Karere ka Burera n’ibitaro bya Nemba byo mu Karere ka Gakenke, aho iyo byabaga ngombwa ko umurwayi yoherezwa muri ibyo bitaro, byagoranaga kuko abarwayi bajyaga bagira igihe cyo gutegereza ko imbangukiragutabara iva ku bitaro iza kubafata.

Abaturage baganiriye na Kigali Today, baremeza ko kuba begerejwe imbangukiragutabara mu Bigo Nderabuzima, bigiye kubarinda ingorane bajyaga bahura nazo, zirimo kugera kwa muganga bakererewe, abagore bo bakemeza ko hari n’ubwo bajyaga babyarira mu nzira.

Ni imbangukiragutabara Perezida Paul Kagame yemereye abajyanama b’ubuzima baturutse hirya no hino mu gihugu mu biganiro yagiranye nabo tariki 15 Kamena 2024 muri BK Arena.

Perezida Kagame aganira n'abajyanama b'ubuzima mu byo yabemereye harimo imbangukiragutabara ku bigo nderabuzima
Perezida Kagame aganira n’abajyanama b’ubuzima mu byo yabemereye harimo imbangukiragutabara ku bigo nderabuzima

Umukuru w’Igihugu, icyo gihe yababwiye ko icy’ingenzi cyatumye yifuza kubonana na bo, ari ukugira ngo abashimire kubera ibintu byinshi bakora nta gihembo.

Burera nk’Akarere kagizwe n’igice kinini gikora ku mupaka wa Cyanika, ni hamwe mu duce Leta yashyizemo imbaraga mu kuzamura serivisi z’ubuvuzi, mu rwego rwo kurinda abaturage kujya gushakira izo serivisi muri Uganda, aho akenshi bajyagayo bambutse mu buryo butemewe.

Ni muri urwo rwego ku ikubitiro ako Karere kamaze gushyikirizwa imbangukiragutabara eshatu, aho ebyiri zamaze gushyikirizwa Ibigo Nderabuzima bigaragara ko biri kure y’ibitaro bya Butaro, igikorwa cyashimishije abaturage bivuriza muri ibyo bigo Nderabuzima.

Ni imbangukiragutabara zashyikirijwe ubuyobozi b'Akarere ka Burera
Ni imbangukiragutabara zashyikirijwe ubuyobozi b’Akarere ka Burera

Ndahayo Alexandre Umujyanama w’Ubuzima wo mu kagari ka Musasa mu Murenge wa Kinyababa ati, "Kuva hano muri Musasa ukagera ku bitaro bya Butaro hari ibilometero birenga bitanu, umuntu urwariye hano ku kigo nderabuzima bakamubonaho uburwayi burenze ikigo nderabuzima, byabaga ngombwa ko bahamagara i Butaro bakohereza Ambulance, basanga yagiye gutabara ahandi umurwayi akabura ubutabazi bwihuse ugasanga Ambulance ije nyuma y’igihe bikaba byagira ingaruka ku murwayi, ariko ubu ubwo twiboneye iyacu birakemutse".

Ndahayo avuga ko izo Ambulance zizabafasha mu byaro aho zizajya zijya gufata abarwayi mu ngo zabo, mu rwego rw’ubutabazi bwihuse, avuga ko ibibazo by’ubuvuzi iwabo byakemutse.

Kwizera Faustin ati "Iyi mbangukiragutabara twungutse mu kigo nderabuzima cya Mucaca ije ikenewe, ni mu gace kari kure y’ibitaro bya Butaro ndetse n’ibitaro bya Nemba. Byagoraga umurwayi kugera mu bitaro, aho bahamagaraga Ambulance rimwe na rimwe ugasanga yagiye gufata undi murwayi, ku buryo abarwayi bahazahariraga".

Abaturage barimo n'abajyanama b'ubuzima mu Karere ka Burera barashima Umukuru w'Igihugu wahaye Ambulance ibigo nderabuzima bidaturiye ibitaro
Abaturage barimo n’abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Burera barashima Umukuru w’Igihugu wahaye Ambulance ibigo nderabuzima bidaturiye ibitaro

Arongera ati "Ariko kuba twayibonye, ibyo bibazo birakemutse umurwayi azajya ahabwa transfer bimworohere. Iyi Ambulance ije ikenewe cyane natwe icyo tuzakora ni ukuyibungabunga, kuko nta murwayi uzongera kuzahara, turashimira Perezida wa Repubulika wayitugeneye, tumwijeje kuzayibungabunga".

Murorunkwere Leonille nawe wivuriza mu Kigo nderabuzima cya Mucaca ati "Twabonye Ambulance, twari twarazahaye, twateye impundu, twabyinye, kuko hari uburyo umubyeyi yajyaga kubyarira mu bitaro bya Butaro yazahaye, kubera ko aba yategereje Ambulance, ukagerayo wihebye uti, umwana ndagerayo yahungabanye uri nako uribwa, none tugiye kujya tuvurirwa ku gihe".

Arongera ati "Hari ababyeyi bamwe nzi bagiye babyarira mu nzira, ariko turayibonye kandi turayifata neza, turashimira Perezida wacu Paul Kagame, udahwema kutubungabungira ubuzima, ubu ni ibyishimo kuri twe, turayifata neza kuko aho uteretse igisabo ntuhatera ibuye".

Abaturage bavuga ko kuba hari ibigo nderabuzima biri kure y'ibitaro byagoraga abarwayi barimo n'ababyeyi bari ku nda
Abaturage bavuga ko kuba hari ibigo nderabuzima biri kure y’ibitaro byagoraga abarwayi barimo n’ababyeyi bari ku nda

Umuturage wo mu Kagari ka Musasa mu Murenge wa Kinyababa ati "Ibyishimo byaturenze kuba duhawe Ambulance, dutuye kure y’ibitaro bya Butaro kujya kwivurizayo mu gihe twoherejweyo, byajyaga bigorana gutegereza Ambulance ariko ubu tubonye iyacu, izajya itunyarukana ubufasha bwihute kuruta uko byari bimeze".

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yavuze ko kuba bimwe mu bigo nderabuzima bihawe ambulance, icyo cyemezo cyafashwe ku bwumvikanye bw’ubuyobozi bw’Akarere n’ibitaro.

Ati "Iyo Centre de santé rizi kure y’ibitaro, kugira ngo Ambulance izave ku bitaro izajye kuzana umubyeyi uri kunda, urugero ive Butaro ijye kuzana nk’umubyeyi uri muri Centre de santé ya Mucaca biratinda cyane, ariko iyo umubyeyi ari mu kigo nderabuzima agahita abona ambulance, serivisi z’ubuzima zirihuta na ya gahunda yo kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara zikagabanuka".

Meya Mukamana Soline niwe wakiriye izo mbangukiragutabara
Meya Mukamana Soline niwe wakiriye izo mbangukiragutabara

Uwo muyobozi yakomeje agira ati "Ziriya Ambulance zatanzwe na Minisiteri y’ubuzima, ariko murabizi ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze kubonana n’abajyanama b’ubuzima yazibemereye, ubu baduhaye eshatu ebyiri tuziha Centre de santé ya Mucaca na Kinyabana, indi turacyiga Centre de santé tuyiha iri kure y’ibitaro".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka