Burera: Barasaba kubakirwa ikiraro bakwifashisha bambuka igishanga cy’Urugezi

Abaturiye igishanga cy’Urugezi ku ruhande rw’Akarere ka Burera, bifuza kubakirwa ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya iki gishanga, kugira ngo ubuhahirane buborohere banacike ku kukivogera bangiza urusobe rw’ibinyabuzima rukibarizwamo.

Bifuza kubakirwa ikiraro cyo mu kirere ngo kibakize kuvogera Urugezi
Bifuza kubakirwa ikiraro cyo mu kirere ngo kibakize kuvogera Urugezi

Abagarutse kuri ibi, bo mu Mirenge irimo uwa Bungwe, Kivuye na Gatebe, bavuga bagorwa no kwambuka bajya mu yindi mirenge, bagahitamo kukinyuramo n’amaguru mu gihe bajya cyangwa bava guhahirana n’abo mu Mirenge ya Rwerere na Rusarabuye.

Bakundayabo Donatien agira ati “Utuyira twinshi two muri kino gishanga cy’urugezi abaturage bagiye baduhimba, tukaba tutunyuramo tumeze nk’abububa kuko ubwacyo kukivogera bitemewe. Iyo imvura yaguye cyose kijwengamo amazi n’ubwo buyira bukarengerwa, umuntu ntabe yabona n’aho amenera ngo agire ikintu akura inahanga akijyanye hakurya, cyangwa ngo akivaneyo akizane inaha”.

Ati “Uwiyemeza avuye nk’inahangaha mu Murenge wa Kivuye, ajya kuzenguruka ahitwa za Miyove agakora urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo agere ku gice cyo hakurya mu Murenge wa Ruhunde kandi nyamara haramutse hari nk’icyo kiraro, ni urugendo rutarenza iminota mirongo itatu. Dusaba ubuyobozi ko bwadufasha bukakitwubakira kugira ngo ubuhahirane bworohe kandi tunacike ku kukivogera twangiza ibinyabuzima”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, na we ahamya ko iki kiraro gikenewe, kandi kikaba kiri mu bikorwa remezo biri mu murongo wo gukorwa mu gihe kidatinze.

Yagize ati “Umushinga wo kucyubaka uri kunonosorwa aho tucyitezeho uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije kuko nikiba gihari abaturage bacyambukiraho, ibyo kunyura mu Rugezi bizaba bibaye amateka. Si n’ibidukikije gusa kuko n’ingendo ndende bakoraga bajya kuzenguruka zizagabanuka abaturage babangukirwe na serivisi zo mu bice bya hamwe n’ahandi. Nkaba nabizeza ko uwo mushinga uri mu nzira yo kwihutishwa kugira ngo nibura bitarenze umwaka utaha wa 2024 iyo mirimo izabe yakozwe”.

Ikiraro kizambukiranya Urugezi kizaba gifite uburebure bubarirwa mu bilometero bibiri
Ikiraro kizambukiranya Urugezi kizaba gifite uburebure bubarirwa mu bilometero bibiri

Ni ikiraro biteganyijwe ko kizaba gifite uburebure bwa Kilometero zigera muri ebyiri. Mu busanzwe igishanga cy’Urugezi kiri ku buso bwa Ha 124, kikaba gikora ku Mirenge 10 y’Uturere twa Burera na Gicumbi.

Ni nacyo soko y’amazi abyara ingufu z’amashanyarazi atunganyirizwa mu ngomero za Ntaruka, Mukungwa na Rusumo zifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kugeza Amashanyarazi ku gice kinini cy’Igihugu.

Mu gihe icyo kiraro cyaba cyubatswe byanarushaho kongerera iki gishanga agaciro, kuko ni n’icyanya cy’ibyiza nyaburanga birimo inyoni zidakunze kuboneka henshi ku Isi, zikurura ba mukerarugendo benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka