Burera: Barasaba ko isoko rya Gahunga rishyirwamo amatara
Abacururiza mu isoko rya Gahunga n’abarihahiramo, bavuga ko kuba ritagira amatara arimurikira biteza umwijima mu gihe cy’amanywa na nijoro, bikabangamira ubucuruzi, bagasaba ko yashyirwamo bagakora batekanye.

Abagaragaza izi mbogamizi, biganjemo abakorera mu gice gicururizwamo imyenda, ahanini usanga iba imanitse cyangwa itanditse ku mbaho bagiye bubakira ku byuma byubakishijwe iri soko.
Ibi ngo biri mu bitiza umurindi abajura, bakunze gucunga abacuruzi ku jisho, bakiba iyo myambaro cyangwa ibindi bicuruzwa.
Umugwaneza Damien agira ati "Kuba iri soko ritagira amatara bituma ducururiza ahatabona, kuko hangari yose aba ari umwijima ku buryo no kureba ibicuruzwa twatanditse bidusaba gukoresha amatoroshi ya telefoni, kugira ngo umukiriya agenekereze abashe kureba igicuruzwa aba arimo guhahira muri iryo curaburindi".
Ati "Ibyo biratubangamira cyane kuko n’abajura ubwabo baboneraho urwaho rwo kutwiba, tukayoberwa aho barengeye. Byibura badufashije iri soko bakarishyiramo amatara arimurikira, cyangwa bakarisakaza amabati agaragaza urumuri byajya bidufasha gucuriza ahabona, mu buryo butekanye".
Iri soko riherereye mu Murenge wa Gahunga Akarere ka Burera, ngo ryahozemo amatara yaricaniraga hamwe n’insinga, ariko uko imyaka yagiye ihita bikangizwa ndetse bikibwa n’abatarigeze bamenyekana.
Mukanyangezi ati "Ducururiza ku matoroshi hakaba ubwo nayo ubwayo adushiranyemo umuriro kubera kumara amasaha menshi tuyacanye. Iyo imvura ikubye cyangwa iguye umwijima muri rino soko urushaho kwiyongera cyane ugasanga ni ikibazo. Muri iki gihe turi mu cyerekezo cya viziyo cyo gukora cyane no mu masaha ya nijoro, kuri twe biracyari nk’inzozi bitewe n’uko hatabona. Ubuyobozi nibudufashe bukore iyo bwabaga iby’iri soko bisobabanuke, kuko kuba nta matara aribamo biratubangamiye cyane".

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Bapatiste Nshimiyimana, ahamya ko inyigo izashingirwaho iri soko rishyirwamo ibikenewe yatangiye gukorwa, ku buryo mu gihe cya vuba bizaba byakemutse.
Ati "Ririya soko duteganya kuritunganya mu buryo bwo kurengera inyungu z’abacurizamo n’abarihahiramo. Abatekinisiye bamaze iminsi bakora inyigo tuzagenderaho tumenya ibikenewe byose yaba ayo mashanyarazi ndetse no gusana zimwe mu nyubako zirigize zangiritse, ku buryo twihaye ukwezi kwa munani ngo ibikorwa byo kurisana bizabe byatangiye. Turi muri gahunda yo kuryubaka mu buryo riba isoko mpuzamahanga, cyane ko riri no mu gace kegereye umupaka. Rero nakwizeza abaturage ko turimo kubikoraho mu buryo bwihuse".
Ohereza igitekerezo
|