Burera: Bararaga barwana n’ibisimba none babonye ubwugamo
Imiryango 348 yo mu Karere ka Burera, ku wa kabiri Kamena yashyikirijwe inzu nshya yubakiwe, yiruhutsa kubaho isembera nyuma yo gukurwa mu byabo n’ibiza byibasiye amanegeka bari batuyemo.

Mabuti Muvara na bagenzi be bo mu Kagari ka Nyamicucu Mu Murenge wa Butaro, bishimira inzu batujwemo kuko ngo zigiye kubabera amasaziro meza.
Yagize ati: "Twari tubayeho nabi mu nzu nto z’ibyatsi, aho imvura yagwaga tukabundabunda ari nako itunyagira kubera ukuntu zari zarashaje zenda kuduhirimaho. Twararaga mu mbeho dutitira, bamwe tugahora kwa muganga kubera umusonga. Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame watekereje kudukiza iyo mihangayiko yose akaba adutuje mu nzu nziza yatwubakiye zifite ibyangombwa byose twari dukeneye."

Undi muturage witwa Dundi Venant wahawe inzu na we yagize ati: "Twabaga mu duhema twari twaragondagonze dukoresheje ibiti, tukabaho mu myambaro y’ibiremo yadusaziyeho kubera ubuzima bubi bw’ubukene. Ibisimba hari ubwo byazidusangagamo tukarara turwana nabyo tudafite iyo tugana. Kuba twubakiwe izingizi zikomeye kandi zagutse, ni igitego dukesha imiyoborere myiza w’umukuru w’igihugu cyacu dushima Kagame, we ntwari idacogora ku rugamba. Natwe tugiye kumwitura kujya tuzikorera isuku tuzibungabunge zihore zisa neza, cyane ko ari na zo masaziro yacu.
Buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira igikoni hanze, ubwogero ubwiherero; kandi buri wese mu bagenerwabikorwa yahawe ibikoresho by’ibanze bigizwe n’ibiryamirwa nka matela, ibikoresho byo mu gikoni n’iby’isuku mu rwego rwo kubafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko ubukungu bw’igihugu buhera ku kuba umuturage atuye neza aho atekanye.
Ati: "Umutungo w’igihugu ugaragarira mu kuba abaturage babayeho neza batekanye. Izi nzu bahawe buri Murenge ugiye ufite umwihariko wawo mu buryo zubatswemo, butera abaturage ishyaka ryo gukomeza gukora cyane no kuzifatiraho urugero rwo kwishakamo ibisubizo".

"Muri ya gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira, iruhande rwa buri nzu twahubatse umurima w’igikoni hanaterwa ibiti nibura bitatu by’imbuto ziribwa, ku buryo mu minsi iri imbere bazaba babisarura bakabasha no kwihaza mu biribwa. Akarere n’abafatanyabikorwa tuzakomeza kubaba hafi mu kubashishikariza gufata neza ibi bikorwa, kugira ngo koko bazabibyaze umusaruro mu gihe kirambye nk’uko tunabifite mu nshingano gushyira umuturage ku isonga".
Inzu 348 iyi miryango itujwemo ziyongera ku zindi 32 zaherukaga kuzura mu cyiciro cyabanjirije iki, na zo zatujwemo indi miryango yari yarakuwe mu byayo n’ibiza; zose hamwe zikaba zaratwaye ingengo y’imari ingana na Miliyari 2 z’Amafaranga y’ u Rwanda.

Mu gukomeza gufasha kuva mu manegeka no gutandukana n’ingaruka z’ibiza, Akarere ka Burera gateganya kubakira indi miryango 259 inzu zo kubamo, imirimo izatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2025. Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa MINEMA.
Abaturage bagaragaza ko hari ibikorwa byinshi izi nzu zije zisanga nk’imihanda, amavuriro, amazi meza amashanyarazi n’ibindi bagejejweho bizamura urwego rw’imibereho myiza n’ubukungu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|