Burera: Baracyakeneye Perezida Kagame wubatse Ubunyarwanda
Abaturage batandukanye bo muri Burera bahamya ko Perezida Paul Kagame ariwe wubatse Ubunyarwanda none ubu u Rwanda rukaba rufite agaciro ku isi, akaba ariyo mpamvu bifuza ko ingingo ya 101 yahinduka agakomeza kuyobora u Rwanda.
Ku wa gatandatu tariki 1 Kanama 2015, ubwo abasenateri baganiraga n’urubyiruko, abarimu, abari n’amatega n’abaganga bo muri aka karere babarirwa muri 400, ku ivugururwa rw’ingingo ya 101, bagaragaje byinshi byatumye bandika basaba ko iyo ngingo yahinduka Perezida Kagame agakomeza kuyobora.

Bagarutse ku iterambere ritandukanye bagejejweho n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, ririmo amavuriro muri buri murenge, amashuri, amazi meza, amashanyarazi, guha urubyiruko urubuga rugatanga ibitekerezo, guteza imbere abari n’abategarugori n’ibindi.
Gusa ariko icyagarutsweho cyange ni uburyo Perezida Kagame yubatse ubunyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; nk’uko umwarimu witwa Pfukamadusenge Epaphrodite yabisobanuye.
Yagize ati “Intambara ikirangira wabonaga ari igihugu mu by’ukuri kitagira ishusho! Ni ukuri wabonaga icyerekezo cy’igihugu cyacu kigoranye! Ariko kugeza iyi saha ndashimira Perezida Paul Kagame uburyo yashoboye ikintu cyo kubaka Umunyarwanda.

Abanyarwanda bagahura, bagasabana, bakaba umwe kugeza iyi saha. Urabona ko ni intamabwe ikomeye, n’uyu munsi abanyamahanga byarabayoboye, ari nayo mpamvu baza kwigira ku Rwanda bakavuga bati ‘ese byagenze bite!”
Akomeza avuga ko ikindi cyintu gikomeye Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ari umutekano, aho buri munyarwanda yishyira akizana.
Ati “Umuturage wese arishyira akizana, ugahinga imyaka ukayirya nta kibazo, ntawe uguhagaze hejuru, iwacu mu Rwanda ni amahoro.”
Aba banyaburera batandukanye baganiriye n’abasenateri batanze ibitekerezo bavuga ko ingingo ya 101 yavugururwa ikandikwa ko umuperezida yajya ayobora u Rwanda manda y’imyaka irindwi ariko umubare wa manda ukavaho, akajya ahora yiyamamaza mu gihe abaturage bakimukeneye.
Bakomeza bavuga ko bashingiye ku byiza Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda, yakomeza akayobora, kuko baturage bakimukeneye. Ubundi nawe agatoza abandi bazamusimbura mu gihe azaba atakiyobora.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|