Burera: Bamwe mu baturage ntibarabona ibyangombwa bya nyuma by’ubutaka bwabo
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko batari babona ibyangombwa bya nyuma by’ubutaka bwabo kandi ibisabwa byose kugira ngo umuntu abone icyangombwa, babyujuje. Basaba ubuyobozi bw’ako karere kubibafasha mo bakabona ibyo byangombwa.
Kagabe Joseph, umwe muri abo baturage, avuga ko abaturage benshi batanze amafaranga asabwa kugira ngo babone icyo cyangombwa ariko amaso yaheze mu kirere.
Agira ati “Hari abaturage benshi babuze ibyangombwa bya nyuma by’ubutaka, kugeza n’ubu bitaraboneka kandi baratanze amafaranga yabo.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko benshi mu Banyaburera bamaze kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo.
Kuba hakiri bamwe batari babibona byaba biterwa n’uko baba baratanze amakuru atuzuye nk’uko Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere abisobanura.
Akomeza asaba abayobozi mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera, kuva ku mudugudu, gukora urutonde rw’abaturage batarabona ibyangombwa by’ubutaka bwabo kugira ngo harebwe impamvu yatumye batabibona.
Agira ati “…urwu rutonde rw’abantu babuze ibyangombwa…umudugudu k’umudugudu ni bande babibuze, ese bari baratanze amakuru yuzuye, kugira ngo tubikurikirane”.
Zaraduhaye akomeza avuga ko bafatanyije n’ibiro by’ubutaka mu Rwanda bagiye gukora ibishoboka ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere igisubizo ku babuze ibyangombwa by’ubutaka cyizaba cyabonetse.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|