Burera: Bamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni ebyiri

Ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro kagera ku mafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 675 n’amafaranga 200 byamenewe mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Burera tariki 04/06/2012 ubwo hakomezaga ibikorwa bya “Police Week” mu rwego rw’igihugu.

Abapolisi bafatanyije n’ubuyobozi butandukanye ndetse n’abaturage bakoze ibikorwa bitandukanye birimo icyo kumena litiro 1309 za kanyanga, amapaki 19 ya Souzie, udupaki 13 twa Chief Waragi ndetse n’ibiro bitatu by’urumogi.

Zimwe mu nshingano polisi yihaye muri “Police Week” ni ugukangurira abantu batandukanye, cyane cyane urubyiruko, kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima; nk’uko byatangajwe na Komiseri mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, D/IGP Nsabimana Stanley, wari witabiriye uwo muhango.

Ibyo bisindisha ndetse n’ibiyobyabwenge bituma ababinyweye bajya mu bikorwa by’urugomo, bakajya mu busambanyi bakanduriramo agakoko gatera SIDA n’ibindi byinshi.

Ibiyobyabwenge byose byamenywe bifite agaciro k'amafaranga 2,675,200.
Ibiyobyabwenge byose byamenywe bifite agaciro k’amafaranga 2,675,200.

Komiseri mukuru wungirije wa Polisi yashimye ubufatanye bwiza buri hagati y’abaturage ndetse na Polisi. Yasabye abaturage bo mu karere ka Burera by’ubwihariko kujya batangira amakuru atuma polisi ikumira ibyaha ku gihe.

Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yasabye abaturage bo mu karere ka Burera gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga ituruka muri Uganda, igihugu gihana imbizi n’akarere ka Burera.

Yakomeje ariko ashima abayobozi b’akarere ka Burera ndetse n’Abanyaburera muri rusange kuba barafashe iya mbere mu kurwanya abantu bitwa “Abarembetsi” bajya kuzana kanyanga muri Uganda bitwaje intwaro za gakondo ku buryo uwo ari we wese bahura bamugirira nabi.

Ubu abenshi bakoraga uwo mwuga basigaye baribumbiye mu makoperative akomeye mu ntara y’Amajyaruguru, aho basigaye bakora imirimo ibyara inyungu. Basigaye kandi banashishikariza abandi kureka umwuga wo gucuruza kanyanga; nk’uko Guverineri Bosenibsmwe abihamya.

Abaturage bafatanyije n'inzego zishinzwe umutekano mu kumena ibiyobyabwenge.
Abaturage bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano mu kumena ibiyobyabwenge.

“Police Week” y’uyu mwaka yatangiriye mu karere ka Nyamasheke tariki 01/06/2012. Muri “Police Week”, polisi y’u Rwanda ifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo ibyo kurwanya no gukumira ibyaha ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kurinda ubuzima n’umutekano w’abaturage.

“Police Week” y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, turwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

Ibikorwa byose byo muri “Police Week” y’uyu mwaka bizabera mu turere twa Nyamasheke, Burera, Gatsibo, Kicukiro na Nyanza, dufitanye amasezerano yihariye na Polisi y’igihugu; nk’uko Komiseri mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda yabitangaje.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka