Burera: Bamaze imyaka irenga ibiri bishyuza ingurane y’ubutaka bwabo
Bamwe mu batuye Umurenge wa Rwerere n’uwa Rusarabuye mu Karere ka Burera, bavuga ko bamaze imyaka irenga ibiri basiragizwa, bishyuza amafaranga y’ingurane ku masambu yabo yanyujijwemo bimwe mu bikorwa remezo.
Imiryango igera kuri 30 ni yo yishyuza ingurane, aho ngo babariwe amafaranga bagomba guhabwa, imyaka irenga ibiri ikaba ishize bategereje kwishyurwa ari nako bahora mu ngendo bajya kubaza ikibazo cyabo mu buyobozi ariko ntigikemuke.
Nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today, bavuga ko bakimara kumenyeshwa amafaranga bazahabwa y’ingurane ku butaka bwabo, ngo basinyishijwe bizezwa ko amafaranga yabo bayasanga kuri konti zabo, uko bagiye kuri banki bagasanga amafaranga ntiyashyizweho.
Abo baturage birinze gutangaza amazina yabo, niho bahera basaba kwishyurwa amafaranga yabo, bakarindwa guhora basiragizwa.
Umwe ati “Imyaka imaze kurenga ibiri dusiragira mu buyobozi, twishyuza amafaranga y’ingurane ku mitungo yacu yangijwe ubwo bacukuraga imiyoboro y’amazi. Dore twirirwa mu buyobozi bakatubwira ko amafaranga yageze kuri konti, twagerayo tukayabura bakongera bakatubeshya ko tuzayabona mu byumweru bibiri, ese tuzahora muri ibi?”
Mugenzi we ati “Bazanye amarisite ngo dusinye ko twemeye amafaranga y’ingurane aho banyujije imiyoboro y’amazi, batubwira ko amafaranga tuyasanga kuri konti yacu muri SACCO, twajyayo tukayabura, ntitukigira icyo twikorera kubera guhora tugenda”.
Abo baturage bavuga ko muri ibyo bikorwa byo gucukura imiyoboro no kubaka ibigega mu masambu yabo, byabateje inzara kuko hari imyaka yangijwe, bagasaba ko amafaranga bemerewe bayahabwa bakagira icyo bayakoresha.
Ati “Bandimburiye ibigori n’ibijumba byari mu isambu yanjye bubakamo ikigega cy’amazi, ubu bamwe barayabonye twe imyaka ibiri irashize dutegereje, turambiwe guhora dusiragizwa, n’ejo tuzasubira ku karere”.
Undi ati “Turambiwe guhora mu ngendo zidashyira twishyuza ibyacu, nasinyiye amafaranga njya ku karere inshuro ebyiri ntayo bampaye ngeze aho ndananirwa ndicara, kuki batatwishyura?”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buvuga ko abenshi mu bangirijwe imitungo bamaze kwishyurwa, ko ahamaze gutangwa amafaranga y’ingurane agera kuri Miliyoni 300Frw.
Mukamana Soline, Umuyobozi w’ako karere, aribaza impamvu bamwe mu baturage bishyuwe hakaba abavuga ko bamaze icyo gihe cyose batarishyurwa, ari naho avuga ko bagiye gukurikirana bakareba impamvu.
Yagize ati “Tuzi ko abantu bose bari bafite ibibazo by’ingurane, yaba WASAC, REG cyangwa se RTDA turimo kubishyura. Ubwo rero twakurikirana tukamenya ngo ni ba nde batishyuwe, tukareba ko batari ku rutonde rw’abari kwishyurwa”.
Arongera ati “Tumaze kwishyura amafaranga menshi muri iyi minsi, twishyuye arenga Miliyoni 300, ku bantu bahabwa ingurane, ubwo rero turakurikirana tumenye impamvu batari mu barimo kwishyurwa, tuzareba ko bujuje ibisabwa hanyuma na bo bazishyurwe”.
Abo baturage bavuga ko kuba bategereje ayo mafaranga y’ingurane igihe kirekire, babifata nk’igihombo gikomeye, aho bemeza ko ibiciro by’ubutaka bizamuka umunsi ku wundi, bakagira impungenge z’uko batazabona icyo bagurana ubutaka bwabo bwashyizwemo ibikorwa remezo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|