Burera: Bakusanyije arenga miliyoni 23 yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu karere ka Burera bakusanyije inkunga y’amafaranga miliyoni 23 n’ibihumbi 489 ndetse n’amashilingi ya Uganda 7800 byo gufasha abacitse ku icumu.

Hakusanyijwe kandi toni eshatu n’ibiro 209 z’ibigori nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera abihamya.

Tariki 13/04/2013, ubwo hasozwaga icyuweru cyo kwibuka, Minsitiri w’uburezi, Dr.Vincent Biruta, yashimiye abaturage b’akarere ka Burera ndetse n’abayobozi b’ako karere kuko bagize umwihariko mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside.

Yagize ati “…(Abanyaburera) bagize n’umwihariko wo gukusanya inkunga yo gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside, gutera intambwe baganisha mu kwigira…ibyo bikorwa byose turabishima kandi turabishimira ko ari umwihariko muri aka karere…”. Yakomeje abasaba gukomereza aho.

Kayitesi Françoise yubakiwe inzu y'ibyumba bitatu na salon.
Kayitesi Françoise yubakiwe inzu y’ibyumba bitatu na salon.

Usibye kuba barakusanyije iyo nkunga yose, Abanyaburera banakoze ibindi bikorwa mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bubakiye inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside, utuye mu murenge wa Butaro, witwa Kayitesi Françoise, ufite abana batatu, utagiraga aho aba. Banamugabiye inka, bamuha n’ibindi bikoresho byo mu nzu birimo, ibitanda, imifariso, intebe zo kwicaraho muri “salon” ndetse n’ibiribwa.

Ikindi kandi ni uko bamwe mu bacitse ku icumu batagiraga aho bahinga bahawe imirima yo guhingamo.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka