Burera: Bahungutse baturutse Tanzaniya baza ku ivuko none barahabuze

Nyiratabaro Thacienne n’abana be batanu bamaze ibyumweru bine bacumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera nyuma yo guhunguka baturutse muri Tanzaniya ariko ntibabashe kubona aho bavuka kubera kumara imyaka myinshi mu buhungiro.

Nyiratabaro ufite imyaka 40 y’amavuko avuga ko yavukiye Tanzaniya aho ababyeyi be bari barahungiye ariko ntazi igihe bahungiye. Kuri ubu ababyeyi be ntibakiriho.
Mbere y’uko bitaba Imana bari baramubwiye ko bari batuye ahahoze ari muri “Zone ya Kidaho” ubu ni mu murenge wa Cyanika.

Baturutse mu buhungiro bahita baza ku murenge wa Cyanika babaririza aho bari batuye ariko barahabura; nk’uko Nyiratabaro abitangaza.

Agira ati “tugeze ino sogokuru naje muvuga amazina we baza kuvuga ngo baramuzi kubera ko yari pasitoro hanyuma rero biba ngombwa y’uko bavuga ngo abapasitoro bagenda babimura ngo yaje gupfa…ariko ubwo urumva ko gakondo ye nta yari ihari. Ubwo nyine tubura aho tuba nyine tuguma hano gutyo”.

Kuva bagera mu murenge wa Cyanika, ubuyobozi bw’uwo murenge bubitaho bubaha aho kurara ndetse n’ibindi byangombwa birimo ifunguro rya kumanywa na nimugoroba. Nyiratabaro avuga ko yifuza kubona aho atura kugira ngo atangire ubuzima nk’ubw’abandi Banyarwanda.

Nyiratabaro yahungukanye abana batanu ariko umwe mukuru niwe yibyariye, abandi ni aba bene wabo bitabye Imana.
Nyiratabaro yahungukanye abana batanu ariko umwe mukuru niwe yibyariye, abandi ni aba bene wabo bitabye Imana.

Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika avuga ko ubuyobozi bw’umurenge ayobora n’ubw’akarere ka Burera buri gushaka icyakorwa kugira ngo barebe aho uwo muryango wajya gutuzwa.

Kimwe mu biteganywa gukorwa ni uko uwo muryango ushobora kujya gutuzwa mu karere ka Kirehe ahatuye abandi Banyarwanda bahungutse baturutse Tanzaniya; nk’uko Nkanika abisobanura.

Bavuye Tanzaniya babirukanye

Nyiratabaro avuga ko impamvu yatumye batahuka baza mu Rwanda aruko Abanyatanzaniya batuye Kigoma bari birukanye Abanyarwanda bahatuye batabashaka. Amasambu n’indi mitungo bari bafite yo barabibatse baza bafite imyenda gusa.

Muri Tanzaniya hakunze kuba imyigarambyo Abanyarwanda bagahohoterwa, bakamburwa imitungo yabo ku buryo no mu Rwanda bitamenyekana. Iyo bigenze gutyo abo Banyarwanda bahohotewe bahitamo gutahuka mu Rwanda; nk’uko Nyiratabaro abihamya.

Akomeza ashishikariza abandi bakiri mu buhungiro muri Tanzaniya gutahuka mu Rwanda ngo kuko niyo waba uhatuye ufite imitungo ushobora kuzayirya nabi cyangwa ntunayirye nk’uko akomeza abivuga.

Mu bana Nyiratabaro yahungukanye harimo ufite imyaka ibiri, undi afite umwaka n'igice.
Mu bana Nyiratabaro yahungukanye harimo ufite imyaka ibiri, undi afite umwaka n’igice.

Agira ati “ubungubu nkanjye maze kumenyera mu Rwanda, oya! Ntiwambwira gusubira hanze ngo najya yo! Kuko buriya kuba uri hanze y’igihugu nta kamaro biba bimaze ahubwo ibyiza ni iyo waba uri mu gihugu cyanyu ukaba ufite nk’ahantu ucumbitse ukora nta kibazo ukaba ushobora kuba wakwibeshaho nta kibazo wagira”.

Yongeraho ko ubwo babirukanaga muri Tanzaniya batanyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya kugira ngo babe bamenyekana. Ngo ahubwo banyuze mu bwato bambuka umugezi w’Akagera bahingukira i Kibungo baratega bahita baza mu Cyanika.

Nubwo Nyiratabaro yavukiye muri Tanzaniya avuga Ikinyarwanda neza. Ndetse n’abana afite bose bavuga Ikinyarwanda kuko aho babaga hari Abanyarwanda benshi, n’amashuri yaho yigishamo Abanyarwanda.

Mu bana batanu yahungukanye umukobwa umwe mukuru ufite imyaka 14 niwe yibyariye. Abandi bane ni aba bene wabo bitabye Imana ubwo bari bari muri Tanzaniya, ariko bose bazi ko ariwe nyina ubabyara nk’uko Nyiratabaro abivuga.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka