Burera: Bahinduye imyumvire bitabira kurya amafunguro arimo ibikomoka ku matungo magufi

Abaturage bo mu Karere ka Burera, bavuga ko bagenda barushaho kwitabira ubworozi bw’amatungo magufi no kwibanda ku kurya amafunguro arimo ibiyakomokaho nk’amagi, indagara, inyama n’ibindi, mu rwego rwo guhashya imirire mibi n’igwingira byari byugarije imiryango yabo.

Abaturage bavuga ko guhindura imyumvire bitabira gukoresha amafunguro arimo n'ibikomoka ku matungo magufi bibafasha guhangana n'imirire mibi
Abaturage bavuga ko guhindura imyumvire bitabira gukoresha amafunguro arimo n’ibikomoka ku matungo magufi bibafasha guhangana n’imirire mibi

Abiganjemo abagabo, mbere batarigishwa umumaro w’ibigize ibyo biribwa, nk’amagi, inyama, indagara; byari bigoye kwitabira ubworozi bw’amatungo bikomokaho. Ngo n’ababwitabiraga wasangaga ahanini umusaruro w’ibibuturukaho barawumariraga ku isoko, mu miryango bagasigarira aho.

Buregeya Emmanuel, abana be babiri bigeze kugira ibibazo by’imirire mibi, ariko nyuma aza kujya abagaburira amafunguro ahagije, hiyongereyeho amafi, akabisimburanya n’isambaza cyangwa indagara, bifasha abana be gukira.

Ati: “Abo bana bombi barwaye bwaki icyarimwe, bitewe n’uko tutitaga ku kubagaburira iby’ingenzi mu gutunga umubiri. Najyaga ndoba nk’isambaza cyangwa ifi, singire n’agatanyu mpingutsa mu rugo ahubwo nkabimarira ku isoko. N’inkoko nari noroye amagi yose naragurisha mu rugo bagahora barya indyo idashyitse”.

Akaomeza agira ati “Nyuma y’uko ’Orora Wihaze’ idukanguriye kujya twihaza ku bikomoka ku matungo magufi mu mafunguro dutegura mu muryango, nitabiriye kujya nyagira mu y’ibanze turya. Ubu isambaza, amafi, indagara, amagi n’ibindi bikomoka ku matungo nkoresha uko nshoboye mu mafunguro, tukagira bimwe muri byo cyangwa bibiri dufatamo, ubu abana banjye bavuye mu mirire mibi bafite ubuzima bwiza”.

Amatungo yibandwaho mu Karere ka Burera harimo inkoko, ingurube, ihene, intama n'amafi
Amatungo yibandwaho mu Karere ka Burera harimo inkoko, ingurube, ihene, intama n’amafi

Ibipimo bya DHS byari bigamije kugaragaza uko igwingira ry’abana bato rihagaze byo mu mwaka wa 2020, byagaragaje ko Akarere ka Burera kari ku ijanisha rya 41,6%.

Ibi byashyize ku gitutu inzego zifite aho zihuriye no gukumira imirire mibi, hashyirwaho ingamba zitandukanye mu kuyirwanya zirimo n’Umushinga USAID Orora Wihaze, umaze imyaka isaga ine ukorera muri aka Karere, aho wibanda ku kwigisha abaturage uburyo bwo kwita ku bworozi bw’amatungo magufi bayorora kijyambere, kugira ngo bibafashe kongera ingano y’ibiyakomokaho, kubigira iby’ibanze mu mafunguro ya buri munsi, cyane cyane ku bana n’abagore bari mu gihe cyo kubyara.

Mu gihe cy’imyaka isaga ine uwo mushinga umaze ukorera mu Karere ka Burera, Abafashamyumvire mu by’ubworozi b’abakorerabushake n’abaturage bibumbiye mu matsinda bose hamwe babarirwa mu bihumbi 30 nibo bamaze guhabwa izo nyigisho.

Mukawera Marguerite, umukozi wa USAID Orora Wihaze, avuga ko mu buryo butandukanye bagiye bifashisha burimo n’igikoni cy’umudugudu.

Ati: “Iyo ababyeyi bitabiriye Igikoni cy’Umudugudu ntibigiramo guteka no kugabura indyo yuzuye gusa, kuko ahubwo n’ubumenyi umuntu arusha abandi mu bintu runaka bifite icyo byamararira umuryango, yaba nko gutegura ayo mafunguro cyangwa n’uburyo bwo kuyashaka abusangiza abandi, bakaba bamwigiraho. Iyo umuntu yigiye kuri mugenzi we, agera mu rugo na we akabisubiramo, akagera aho abigira nk’umuco yaba ari nko guteka ayo mafunguro yuzuye, bikamufasha gutandukana n’imirire mibi”.

Mu Karere ka Burera ababarirwa mu bihumbi 30 bitezweho kuzaba abamenyekanisha mu bandi akamaro ko korora amatungo magufi no gukoresha ibiyakomokaho mu mafunguro ya buri munsi
Mu Karere ka Burera ababarirwa mu bihumbi 30 bitezweho kuzaba abamenyekanisha mu bandi akamaro ko korora amatungo magufi no gukoresha ibiyakomokaho mu mafunguro ya buri munsi

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Théophile, avuga ko urwego abaturage bagezeho bazamura imyumvire mu kwita ku matungo bayagaburira ibikenewe kandi ari nako bifashisha ibiyakomokaho banoza imirire, bitanga icyizere cy’igabanuka ry’ibipimo bizava mu bushakashatsi bwa DHS buzakurikira ubuheruka gukorwa mu mwaka wa 2020.

Mu matungo yibandwaho mu Karere ka Burera, muri iyi gahunda igamije ubworozi no gukoresha ibiyakomokaho mu guhashya imirire mibi banasagurira amasoko harimo inkoko, ingurube, ihene, intama n’amafi.

Uretse ubworozi bukozwe kinyamwuga, abagenerwabikorwa b’iyi gahunda banakanguriwe kumenya amahirwe ari mu guhanga imirimo iciriritse no kwizigama.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka