Burera: Bahigiye gukomeza kwesa imihigo nta gusubira inyuma
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahize ko bguyiye gushyira ingufu mu guhindura imyumvire y’abaturage no gukomeza kubasobanurira uruhare mu iterambere ry’akarere.
Kuwa kane tariki 10 Nzeri 2015, ubuyobozi bw’aka karere bwakoze igikorwa cyo gusuzuma uko imihigo iheruka yagenze banasuzuma aho iy’umwaka wa 2015-2016 ihagaze.

Muri uwo muhango umuyobozi w’akarere ka Burera Sembagare Samuel, yagaragaje ko bitwaye neza mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015, kuko ari aba gatanu mu turere 30 tugize u Rwanda.
Sembagare yavuze ko ntakongera gusubira inyuma ukundi, nkuko byagenze mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, ubwo bazaga ku mwanya wa 20. Ariko akavuga ko ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ayoboye bazabigeraho binyuze mu mihigo y’umuryango.
Yagize ati “Uruhare rw’abaturage rurakomeye, turuha agaciro gakomeye cyane…imiryango rero ihize neza, ikesa imihigo, burya imihigo y’akarere iba yoroshye cyane.”

Abaturage bo mu karere ka Burera batandukanye bahamya ko uruhare rwabo ari ngombwa mu mihigo y’akarere. Tazidi Jean Pierre avuga ko uruhare rwe mu mihigo y’akarere ari ukumvira ubuyobozi ndetse no kubugira inama aho bitagenda neza.
Agira ati “Ni ugushyira gahunda za Leta mu bikorwa, numvira ubuyobozi, nubaha kandi nkareba ibitagenda neza nkaba nagira n’abanyobora inama, ukavuga uti ‘muyobozi hariya ikiraro cyapfuye cyangwa umuturage runaka ntabanye n’undi neza.”
N’ubwo ariko akarere ka Burera kabaye aka gatanu mu mihigo y’umwaka 2014-2015, kagize amanota make mu miyoborere myiza n’ubutabera. Sembagare avuga ko ibyo bazabikosora baca akarengane aho kava kakagera bihereye mu midugudu.
Ikindi ni uko mu nteko y’abaturage y’akarere ka Burera banahembye imirenge yitwaye neza mu mihigo y’ako karere. Mu mirenge 17 uwa Rugarama niwo wabaye uwa mbere naho uwa Rugenbabari uba uwa nyuma.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|