Burera: Bahangayikishijwe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe ubangiriza isoko

Abiganjemo abaturiye n’abarema isoko rya Gahunga, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe ukubita abantu akabakomeretsa, akagerekaho no kwangiza isoko, aho bahamya ko nta gikozwe ngo avuzwe mu maguru mashya, yazarisenya burundu bagasubira gucururiza mu mihanda no ku gasozi.

Bimwe mu bisima byo muri iryo soko ntibakibicururizaho kuko byangijwe n'uwo mugabo
Bimwe mu bisima byo muri iryo soko ntibakibicururizaho kuko byangijwe n’uwo mugabo

Iryo soko riherereye muri santere ya Gahunga, mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, uwo mugabo ngo akunze kurijyamo akamena ibisima n’ibibicururizwaho, ndetse ubu ngo nta mireko iyobora amazi mu bigega rigifite, kuko yayikuyeho indi akayimena.

Abaturage bavuga ko ibi bikomeje kubashyira mu bihombo, Uwamungu Dionisi ati “Aza yitwaje inyundo n’ibindi bikoresho bikomeretsa n’ibibando binini, uwo ahuye na we wese muri iri soko, agakubita. Ibi bisima mubona byose byamenaguritse, araza akabisenya hafi ya byose biri hasi, ababicururizagaho basigaye mu gihirahiro”.

Ati “Imireko yayoboraga amazi y’iri soko mu bigega, ubu nta n’umwe wasigaye, kuko yayijanjaguye yose ayimaraho. Imvura iragwa, amazi akuzurana muri iri soko, andi akiroha mu ngo z’abaturage. Ubu dutegereje ko n’amabati arisakaye yasigayeho, na yo azaza akayasambura, kuko n’ubundi afite imbaraga ziri ku rwego rwo hejuru, bigaragara ko na byo azabishobora”.

Uretse urugomo rwo kwangiza ibikorwaremezo, ngo uwo murwayi wo mu mutwe yajujubije abantu, aho abakubita akabakomeretsa. Bakaba bafite impungenge z’uko igihe kimwe ashobora kuzica umuntu, bakibaza niba ari bwo bazahabwa ubutabazi bikabayobera.

Undi agira ati “Uwo ahuye na we wese amwasa igisongo cyangwa akamutema. Benshi yarabakomerekeje, n’ubu tuvugana hari abo yahondaguye ejo hashize. Ubu twe twibaza niba aka gace tuzakavamo tukimukira ahandi”.

Hari abasanga kuba uyu murwayi atavuzwa, ngo ahe abantu agahenge, bituruka ku burangare bw’abakamufashije.

Umwe ati “Uko byagenda kose, ntiyabura umuryango, ubuyobozi bwakagombye gukurikirana bukamenya inkomoko ye, byaba na ngombwa bukamuvuza cyangwa bukareba ikigo kibishinzwe bwamujyanamo akitabwaho ariyo, abaturage tukareka kujya tugenda mu nzira dukebaguza, cyangwa twikandagira bitewe n’ubwoba duterwa na we”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko bagiye gukurikirana iby’ikibazo cy’uwo murwayi, nibiba ngombwa Akarere kazamuvuze.

Yagize ati “Umuntu ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, iyo ari uwo mu muryango utishoboye, ashyikirizwa ikigo nderabuzima, nacyo mu gihe kibonye ko kidashoboye kumuha ubuvuzi, kikamwohereza ku bitaro byisumbuyeho, kandi fagitire yose ikishyurwa n’Akarere”.

Ati “Birashoboka ko abaturage batamenye ayo makuru. Tugiye kubisuzuma dufatanyije na bo, dukurikirane aho aturuka, noneho uwo murwayi azavuzwe”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rigaragaza ko ku Isi yose, abantu basaga miliyoni bafite uburwayi bwo mu mutwe. Ni mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda, zo zigaragaza ko mu mwaka wa 2021-2022, ibitaro bya Caraes Ndera, byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, byakiriye abarwayi basaga ibihumbi 96, bakaba bariyongereyeho 29%, aribyo bingana n’ibihumbi bisaga 21 ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2020-2021.

Mu bakomeje kugaragaraho ubwo burwayi, umubare munini ni urubyiruko, usanga ahanini ruba rwarishoye mu biyobyabwenge n’inzoga. Mu bafite ubwo burwayi abari munsi y’imyaka 19 bihariye 20%, abafite imyaka iri hagati ya 20-39 bo bakiharira 42%, mu gihe abarengeje imyaka 40 bo ari 38%.

Claire Nancy Misago, Umuyobozi mu kigo RBC ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze, agaragaza ko zimwe mu mbogamizi abafite uburwayi bwo mu mutwe bakunze kugira, harimo guhezwa no guhabwa akato n’abo mu miryango cyangwa abaturanyi babo, kutabegereza serivis z’ubuvuzi ngo bakurikiranwe hakiri kare, bikabaviramo kwandagara mu mihanda, aho birirwa bakora rugomo cyangwa bagahohoterwa.

Ibigega byaho bifatwa nk'imitako itakigize icyo imaze kuko bitarekerwamo amazi y'imvura
Ibigega byaho bifatwa nk’imitako itakigize icyo imaze kuko bitarekerwamo amazi y’imvura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nicyo mpfa nabayobozi bamwe isoko ryarasenyaguritse none bigeze mwitangazamakuru ngo tugiye kubikurikirana !!ubundi se mubahe!!niba mutazi icyo kibazo nyamara wasanga musasibayo kwaka amahoro abo baturage bahacururiza batanafite umutekano njya nibaza niba muhemba abanyamakuru babakorera akazi

lg yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka