Burera: Bahangayikishijwe n’amazi y’imvura yuzura mu isoko akahateza ibiziba

Abacuruzi ndetse n’abarema isoko rya Rugarama mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’amazi y’imvura yireka muri iri soko, akahateza ibiziba n’ibyondo, bigatuma bamwe mu bacuruzi badakora, abandi bakajya gusembera ku mabaraza y’inzu z’ubucuruzi.

Abaturage bifuza ko iki gice cyubakirwa kugira ngo bajye babona ahisanzuye bacururiza
Abaturage bifuza ko iki gice cyubakirwa kugira ngo bajye babona ahisanzuye bacururiza

Ni isoko rifite igice kimwe cyubakiye, mu gihe hari n’ikindi gice kinini kirikikije kitubakiye, ari nacyo cyihariye umubare munini w’abacururiza muri iri soko, riganwa n’abaturuka mu Mirenge ya Cyanika, Gahunga, Kinoni n’indi itandukanye yo muri ako Karere.

Icyo gice gicururizwamo ibyiganjemo ibiribwa, abahacururiza barimo n’uwitwa Kanyange Liberatha, wabwiye Kigali Today ko bakomeje guhomba.

Agira ati “Ikibuga gikikije isoko, iyo imvura yaguye cyuzura amazi ukaba wacyekako ari ikiyaga. Tuhacururiza ubwoko bunyuranye bw’amafu, ibishyimbo, ibigori, imboga n’imbuto; mbese ikintu cyose kiribwa, nta handi wagisanga hatari hano muri kino kibuga. Hari n’igihe imvura igwa ari nyinshi, tukaba twanamara icyumweru tudakora, ubucuruzi twarabuhagaritse, kubera ibyondo n’ibiziba biba byaretsemo, abaguzi batabona aho bakandagira ngo baze baduhahire. Turasaba ubuyobozi kudufasha, bukareba uko ayo mazi ayoborwa ahandi hantu, natwe abahacururiza tukagira agahenge”.

Nyiransabimana ati “Iyi mvura iri kugwa muri iyi minsi, twe nk’abacururiza muri iri soko iraduhangayikishije, kuko rikomeje gutuma abahacururiza duhora dusembera muri bagenzi bacu, tubyigana n’abacururiza mu mazu y’amaduka, n’abafite ibisima mu gice gisakaye. Ni ibintu biteza akajagari gakomeye kuko nta bwisanzure kandi n’ibicuruzwa byacu bikaba bitatana rimwe na rimwe bakanabyiba. Ababishinzwe bareba uko bisakasaka, iki gice kidasakaye ducururizamo, bakacyubakira kugira ngo tugire umutekano w’ibicuruzwa byacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko kuba amazi akunze kureka muri iri soko, biterwa n’imiterere y’aho ryubatse, byorohera amazi y’imvura aturuka mu birunga, akaryirohamo.

Yagize ati “Icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’abaturage, tugahuza imbaraga binyuze mu muganda, turebe uko twakora imiyoboro y’amazi mu gihe yabaye menshi. Ibyo bizarinda isoko gukomeza kuzuranamo amazi mu gihe tuzaba turimo dushakisha umuti urambye wo gukemura icyo kibazo burundu. Ni ibintu tugiye kwitaho, mu gihe cya vuba, kuko bitanasaba ingengo y’imari ihambaye”.

Mu gihe cy'imvura iri soko rirekamo amazi y'ibiziba n'ibyondo bigahagarika ubucuruzi
Mu gihe cy’imvura iri soko rirekamo amazi y’ibiziba n’ibyondo bigahagarika ubucuruzi

Mu gihe gishize abacururiza muri iri soko bakunze kwinubira uburyo isakaro ryaryo riva mu gihe cy’imvura, kandi rikaba ritaragiraga n’ubwiherero. Mayor Uwanyirigira, avuga ko kuri ubu ibyo bibazo byamaze kubonerwa umuti, bityo n’isuri ikomeje kubangamira abarigana n’abahacururiza, ngo mu gihe cya vuba icyo kibazo kizaba cyabaye amateka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Akarere kaburera kabafashe nabafatanya bikorwa bako

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 1-10-2022  →  Musubize

Euwana ubuyobozi nibufashe ababacuruzi

Ir Bienvenue yanditse ku itariki ya: 1-10-2022  →  Musubize

Euwana ubuyobozi nibufashe ababacuruzi

Ir Bienvenue yanditse ku itariki ya: 1-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka