Burera: Bahangayikishijwe n’abaturanyi babo batagira ubwiherero

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kagitega mu Mudugudugudu wa Kidaho, bavuga ko babangamiwe no kuba abaturanyi babo bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka, batagira ubwiherero kuko ubwo bubakiwe n’akarere bwangiritse kandi bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubwiherero bwabo bwarashaje cyane bushobora kubateza ibibazo
Ubwiherero bwabo bwarashaje cyane bushobora kubateza ibibazo

Uwingabire Clementine ni umwe mu baturanye n’umudugudu abasigajwe inyuma n’amateka batujwemo, yabwiye Kigali Today ko kutagira ubwiherero kuri bo bituma haza umutekano muke mu baturage.

Yagize ati “Kuba abasigajwe inyuma n’amateka hano ubwiherero akarere kari karabubakiye bwarangiritse ni ibintu biteza umutekano muke, kuko hari ubwo bituma mu myaka yacu. Ikindi kandi niba wabibonye ubwiherero bwabo bashobora kugwamo kuko imbabari zaraboze zirarigita, hasigara ibirangarizwa”.

Sindayiheba Eliab we asanga kutagira ubwiherero muri iyo miryango byakurura n’indwara zikomoka ku mwanda.

Yagize ati “Urabona ko ubwiherero bwabo bwarangaye, kandi bakomeza no kubwihengekamo kubera kubura uko babigenza, ubu rero amasazi avamo ashobora gutuma turwara inzoka, amacinya n’ibindi. Nifuza ko ubuyobozi bwareba uko bububakira ubwiherero kugira ngo tutazafatwa n’indwara zikomoka ku isuku nkeya, ndetse n’amakimbirane agabanuke mu baturanyi”.

Bifuza kubakirwa ubundi bwiherero
Bifuza kubakirwa ubundi bwiherero

Abasigajwe inyuma n’amateka na bo bashimangira ko kutagira ubwirero bibabangamira, kandi bibakurira amakimbirane n’abaturanyi, nk’uko Bigiramana yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Kuri ubu n’ubwo dufite ikibazo cy’amazu yacu yashaje ariko icy’ingenzi ni uko twabona ubwihero, kuko kujya kubutira biratubangamira. Ubuyobozi bwatwubakiye ubwiherero ntibwamaze kabiri bwahise burigita inkuta nazo ziragwa, ubu ni ukujya mu gisambu cyangwa mu baturanyi, rwose twifuza ko twagira ubwiherero”.

Uwimbabazi Françoise nawe avuga ko kutagira ubwiherero bibatera impungenge ku bana babo.

Yagize ati “Ubu bwiherero bwararigise ni ibyobo byasamye gusa, ubu rero niba tutabonye abagiraneza ngo batwubakire ubndi abana bacu bazagwamo, kandi nta bushobozi dufite bwo kuba twabwiyubakira. Uzi kujya gukinguza umuturanyi ngo agutize ubwiherero? Ni ikibazo, baramutse batekereje kudusanira inzu bahera kuri ubu bwiherero”.

Bantegeye Venantie ni Umukozi w’Umurenge wa Cyanika ushinzwe imibereho myiza y’abaturage no kurengera abatishoboye, yemeza koko ko ikibazo cyo kuba batagira ubwiherero kizwi.

Yagize ati “Ni byo koko bariya basigajwe inyuma n’amateka kuba bafite ikibazo cy’ubwiherero birazwi, ariko kubera ko baturanye twabasabye kujya bakoresha ubw’abaturanyi babo. Kuba batagira ubwiherero ni ikibazo, kuri ubu turimo gukora ubuvugizi kugira ngo babe bakubakirwa ubwiherero, kuko ikibazo cyabo kirenze ubushobozi bw’umurenge”.

Abo basigajwe inyuma n’amateka bamaze imyaka 6 muri uwo mudugudu, ariko ubwiherero bwabo kimwe n’inzu bimaze gusaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka