Burera: Bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge byugarije imirenge ikora ku mupaka

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, yayoboye inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ubw’Akarere ka Burera n’abavuga rikumikana mu mirenge yegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, yo mu Karere ka Burera ariyo Bungwe na Gatebe, bemeranywa guhashya ibiyobyabwenge.

Bamennye banatwika ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw'abantu
Bamennye banatwika ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’abantu

Ni inama yo gukaza ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, birimo urumogi na Kanyanga bikomeje kwiyongera muri ako gace, bafatira hamwe ingamba zo kurushaho kubirwanya no kubica burundu, kandi buri muturage n’umuyobozi bakabigiramo uruhare rufatika.

Guverineri Nyirarugero yanenze bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bigira ba ntibindeba, ndetse hakaba n’abaha icyuho iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge, aho yabasabye guha agaciro icyizere bagiriwe, birinda ko muri bo hari uwakwishora mu biyobyabwenge cyangwa se ngo abe yahishira uwo ari we wese wabyishoramo, kabone n’iyo yaba ari mwenewabo.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Yakomeje abagira inama ati “Kugira ngo turandure burundu iki kibazo cy’ibiyobyabwenge muri iyi mirenge ya Bungwe na Gatebe, ni ngombwa ko abayobozi, barimo ba Mudugudu na ba Mutwarasibo, mufata iya mbere mu gushaka igisubizo, kuko ababyinjiza, ababicuruza n’ababinywa ari mwebwe mubazi”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yunganiwe na Musenyeri John Rucyahana wari witabiriye ibyo biganiro, aho na we yanenze imikorere y’abavuga rikumvikana muri ako gace badafasha abaturage kurandura ibiyobyabwenge muri iyo mirenge, abasaba ko kugira ngo ibyo biyobyabwenge bicike, kubirwanya bigomba guhera mu miryango.

Agira ati “Kugira ngo dushobore kurwanya no kurandura ibiyobyabwenge bigaragagara muri iyi mirenge ya Bungwe na Gatebe, ni uko tugomba guhera ku muryango, tukita ku burere bw’abana bacu, tukamenya urubyiruko rwacu kandi tukarushaho kunga ubumwe mu muryango”.

Abavuga rikumvikana basabwe kudahishira abatunda ibiyobyabwenge
Abavuga rikumvikana basabwe kudahishira abatunda ibiyobyabwenge

Muri iyo nama bamwe mu bahoze mu bikorwa by’uburembetsi bajyaga binjiza ibyo biyobyabwenge mu Rwanda, bahawe ijambo bagaragaza uburyo babiretse nyuma y’uko bibagizeho ingaruka zikomeye kuri bo no ku miryango yabo.

Umwe muri bo witwa Hakuzimana Eric ati "Nari Umurembetsi ruharwa, natundaga kanyanga nkanakoresha abandi mu kuyitunda, ntaw utanzi keretse utari umurembetsi ariko aho bamfatiye ngafungwa nkanigishwa namenye ko ari bibi mbireka burundu. Abatunda kanyanga bose ndabazi, ndetse n’aho banyura ndahazi, ndaje mbatange, kandi abakirembeka ndabagira inama yo kubivamo, abinangira bamenye ko ngiye kubatanga”.

Abavuga rikumvikana basabwe kudahishira abatunda ibiyobyabwenge
Abavuga rikumvikana basabwe kudahishira abatunda ibiyobyabwenge

Muri ubwo bukangurambaga bwitabiriwe kandi n’ubuyobozi bw’Ingabo na Police mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Burera, hakozwe igikorwa cyo kumena no gutwika ibiyobyabwenge birimo litiro 310 za kanyanga n’ibiro 25 by’urumogi biherutse gufatirwa muri ako gace, aho abayobozi bitabiriye iyo nama basabwe kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma, bashyira imbaraga mu gukangurira abaturage kubyirinda, umuyobozi utabikoze akabibazwa.

Bishop John Rucyahana yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge bigomba guhera mu miryango
Bishop John Rucyahana yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge bigomba guhera mu miryango
Ikiyobyabwenge cy'urumogi mu bikomeje gufatirwa mu mirenge yegereye imipaka
Ikiyobyabwenge cy’urumogi mu bikomeje gufatirwa mu mirenge yegereye imipaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka