Burera: Babona kwizihiza umuganura bizongera ubumwe mu Banyarwanda
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bahamya ko igikorwa cyo kwizihiza umuganura, abaturage bari hamwe basangira, ari igikorwa cyiza kizatuma Abanyarwanda barushaho kunga ubumwe, bungurana ibitekerezo.
Tariki 7 Kanama 2015 nibwo mu Rwanda hose hijihijwe umuganura, nyuma y’imyaka myinshi utizihizwa. Uzajya uhora wizihizwa buri mwaka, ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama.

Abanyaburera batandukanye bijihije umuganura bahamya ko uwo munsi ari igihe cyiza cyo guhura n’abandi, bakaganira, bakungurana inama. Bemeza ko uzatuma Abanyarwanda barushaho kunga ubumwe; nkuko Bariyanga Félicien abisobanura.
Agira ati “Ugiye kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda. Kuko iyo abantu basangiraga ku tango imwe, barushagaho kubana no kumenyana. Ndumva umuganura ari ikintu cyiza, kigiye kujya kiduhuduza, kigatuma tugirana ubumwe, tuganira twungurana ibitekerezo.
Ibitaragenze neza, tukabigenza neza, abakoze nabi tukabanenga, noneho wenda hakazaho kwivugurura.”
Bimenyimana Jean Claude we avuga ko kwizihiza umuganura abantu bari hamwe, bizatuma ubuyobozi burushaho kwegera abaturage bagasabana.
Ati “Ubuyobozi bwari busanzwe bwegereye abaturage. Ariko urabona nk’uko twicaye hamwe, umuyobozi agasangira n’umuturage ayoboye, usanga kabisa ubumwe bwiyongereye kandi abaturage babashije gutinyuka abayobozi, bakaba ababwira n’ikibazo bafite.”
Ubwo bizihizaga umuganura, abanyaburera bamuritse ibyo bamaze kugeraho bitandukanye birimo umusaruro w’ibihingwa. Aho bicaye hamwe bakanasangira umusururu w’amasaka bejeje.
Bagaragaje kandi imihigo bagomba kugeraho mu mwaka uri imbere. Aho buri mudugudu werekanye ibyo uzageraho byiganjemo ibiteza imbere imibereho y’abaturage.
Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma ya Gihanga Ngoma Ijana. Bivugwa ko umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma y’uwo mwami mu kinyejana cya cyenda.
Uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu Ndoli II mu 1510-1543, ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 15, ruri mu maboko y’abanyamahanga: Abanyoro n’Abanyabungo.
Kwizihiza umuganura byaciwe n’abakoloni mu mwaka wa 1925. U Rwanda rubonye ubwigenge wongera kwizihizwa ariko ntibyashyirwamo ingufu nka mbere.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|