Burera: Babangamiwe n’inzu iteza umwanda mu isoko
Abarema isoko rya Rugarama riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inzu yashaje ikaba ikomeje guteza umwanda, aho bamwe bemeza ko ikoreshwa nk’ubwiherero abandi bakavuga ko ari indiri y’amabandi.

Ni ikibazo cyagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa Imanishimwe Pierre, aho yasabaga ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, gukurikirana icyo kibazo cy’iyo nzu, ibangamiye abaturiye isoko rya Rugarama ndetse n’abaza kurirema.
Yagize ati ‟Mu Murenge wa Rugarama, iyahoze ari inzu y’ubucuruzi mu isoko rya Rugarama, yahindutse ubwiherero n’icumbi ry’ibisimba n’amabandi, harangwa n’urusazi ruturuka ku nkari zihuzuye”.
Undi muturage uturiye iryo soko ati ‟Iriya nzu imaze imyaka n’imyaka tuyibona kuriya, yamaze kuba igihuru aho ikomeje kuduteza umwanda ukabije. Ugiye mu bwiherero niho agana, amabandi niho yihisha, ubuyobozi turabusaba kuyidukiza, ikavugururwa cyangwa ikavanwaho”.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo Kibazo, Kigali Today yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide avuga ku nkomoko y’iyo nzu ikomeje guteza ibibazo.
Yagize ati ‟Nyirayo yari umudamu wo mu Murenge wa Cyanika, yitaba Imana ariko umuryango we ugira ikibazo cyo kugabana imitungo. Ntabwo bumvikanye uko bagabana imitungo umubyeyi wabo yasize, habaho gusigana mu kuyivugurura, twabahamagaje inshuro nyinshi ntibitabe, rimwe hakaza umwe abandi ntibitabe”.
Arongera ati ‟Twari twarabahaye amezi atatu yo kuba bagize icyo babikoraho, bakahagurisha cyangwa bakumvikana bakahubaka inzu nziza. Mperutse kongera kubahamagara mbibutsa ko inzu yabo iteje ikibazo, bambwira ko bahagurushije”.
Uwo muyobozi avuga ko uwaguze aho hantu, yababwiye ko ategereje icyemezo kimwemerera kubaka, yizeza ubuyobozi ko mu gihe atarabona icyo cyemezo agiye gusenya iyo nzu ikomeje guteza ikibazo cy’umwanda.

Ati ‟Twamusabye ko iriya nzu ishaje igaragara nabi yaba ayisenye mu kwirinda umwanda ikomeje guteza, atubwira agiye kubitekerezaho kuko atuye i Kigali n’ubwo avuka inaha, yatwemereye ko agiye kuyikuraho mu gihe ategereje icyangombwa cyo kubaka”.
Nk’uko Gitifu Ndayisaba abivuga, ngo kimwe mu bitera umwanda uturuka ku nzu, ngo ni ubushobozi usanga butangana n’imyumvire itandukanye y’abantu baba bafite inzu zifatanye, aho umwe aba yifuza kuvugurura asiga amarangi, ugasanga mugenzi we bafite inzu zifatanye arabyanze biturutse ku mpamvu z’ubushobozi buke cyangwa se imyumvire idahura.
Ohereza igitekerezo
|
Mukureho umwanda