Burera: Ba Gitifu bose b’utugari bahawe mudasobwa

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 69 tugize Akarere ka Burera, bahawe mudasobwa zigendanwa, basabwa impinduka mu mitangire ya serivisi baha abaturage.

Mayor Uwanyirigira Marie Chantal aha mudasobwa umwe mu bazigenewe
Mayor Uwanyirigira Marie Chantal aha mudasobwa umwe mu bazigenewe

Ni mudasobwa zatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, muri gahunda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze, hatezwa imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, wavuze ko guhabwa izo mudasobwa bituruka ku nshingano zabo zamaze kwiyongera, ariyo mpamvu Leta ikomeje kubagenera icyabafasha mu kazi.

Yagize ati “Inshingano basigaye bafite ni nyinshi, zirimo kurangiza imanza, kugaruza umutungo wa Leta, serivisi abaturage basabira ku Irembo, sisiteme zose bakoresha zirimo izijyanye n’ubudehe n’ibindi, byose bisaba kuba bafite mudasobwa, aho bageze hose bakaba batanga serivisiku baturage. Bigiye gukemura ibibazo binyuranye bahuraga nabyo mu kazi, kugira ngo barusheho gutanga serivisi inoze kandi yihuse.

Mudasobwa zigenewe ba Gitifu b'utugari
Mudasobwa zigenewe ba Gitifu b’utugari

Abenshi muri abo Banyamabanga Nshingwabokorwa b’utugari baganiriye na Kigali Today, bavuze ko iyo nkunga batewe ya mudasobwa ije kuba igisubizo ku bibazo by’imitangire ya serivisi inoze.

Umwe muri bo ati “Byari ibibazo bingoye cyane kuzuza inshingano zanjye nta computer, ako nari naguze karapfuye. Ubu akazi kagiye kurushaho kugenda neza dutange ku baturage serivisi inoze kandi ku gihe”.

Abo bayobozi bahawe ibyo bikoresho basabwe kurushaho gukorana umurava, barushaho gutanga umusaruro, nk’uko babibwiwe na Mayor Uwanyirigira Marie Chantal.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri na bo bishimiye guhabwa mudasobwa
Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo bishimiye guhabwa mudasobwa

Ati “Murusheho gukorana umurava mugaragaze umusaruro, mutanga serivisi inoze kugira ngo n’ubuyobozi bukuru bwabageneye iyo nkunga, bubone ko hari impinduka mu miyoborere no mu mitangire ya serivisi”.

Uretse izo mudasobwa 69 zahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, Minisiteri y’Ubuzima nayo yageneye ako Karere ka Burera inkunga y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigizwe na Mudasobwa 201, flash Disk 150, projectors 128 na telefone zigezweho (Smart Phones) 25, ku bayobozi b’ibigo by’amashuri bibarizwa mu Karere ka Burera.

Abo bayobozi b’ibigo by’amashuri bahawe ibyo bikoresho, basabwe kubifata neza, kuzamura ireme ry’uburezi no kurushaho kunoza umurimo, bafatanya n’izindi nzego mu gukemura ikibazo cy’abana basiba n’abata ishuri.

Ibigo by'amashuri byagenewe ibikoresho binyuranye
Ibigo by’amashuri byagenewe ibikoresho binyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka