Burera: Ayo bizigamiye yarariwe none babuze icyo bishyura ubwisungane mu kwivuza

Abaturage bibumbiye mu itsinda ryitwa “Ngobyi Dutabarane Karambi II” bari mu gihirahiro, nyuma y’aho amafaranga bari barakusanyije, ngo bishyure ubwisungane mu kwivuza, yarigishijwe n’umwe muri bo, kugeza ubu akaba akomeje kwanga kuyabasubiza.

Iri tsinda Ngobyi Dutabarane Karambi ya kabiri, rigizwe n’abaturage bo mu Kagari ka Kabona Umurenge wa Rusarabuye, Akarere ka Burera, bishyize hamwe muri gahunda yo guhekerana abarwayi mu ngobyi babajyana kwa muganga.

Ngo nyuma yo gusanga byababera byiza, gukusanyiriza hamwe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bagamije kwirinda ubucyererwe n’ibirarane byayo, baje gushyira mu bikorwa icyo gitekerezo, batangira kujya bayishakamo.

Ubwo igihe cyo kuyishyura cyari cyegereje, ngo baje gutungurwa n’uko mugenzi wabo witwa Munyengango Jean Baptiste, yayishyiriye ku mufuka we, arayijyanira, bo basigara barira ayo kwarika.

Basenga Alexis, Perezida w’iri tsinda agira ati: “Hashize imyaka isaga ibiri amafaranga yacu ayarigishije. Duhora tumusiragiraho, tumusaba kuyadusubiza, byarananiranye, twiyambaza ubuyobozi bw’Umudugudu ngo buyamutwishyurize, agahora atwizeza ko amafaranga agiye kuyaduha byihuse.

Byakomeje uko kugeza ubwo twabonye bidushobeye, biturambiye, tujya kumurega mu Bunzi b’Akagari, turaburana aratsindwa, nabwo yanga kutwishyura, ajurira mu Bunzi b’Umurenge”.

Akomeza agira ati: “N’ahongaho mu Bunzi b’Umurenge twaraburanye turamutsinda, ndetse imyanzuro yaho isohoka umwaka ushize, urubanza ruhinduka itegeko, tunateza kashe mpuruza.

Mu bigaragara rero, ni uko we yatereye iyo, ndetse n’urubanza rukaba rutararangizwa kugeza ubu, tukaba twarategereje ko atwishyura twarahebye”.

Abo banyamuryango ngo barimo n’abari bahanze amaso ubwishyu bw’ayo mafaranga ngo babone uko bishyura mituweri, none ngo kuba batarayahabwa bikomeje kubashyira mu gihirahiro, bibaza uko bazishyura, bikaba byarabayobeye.

“Hari abari bizeye ko azayatwishyura tukabona uko dutanga za mituweri. Ubu tubayeho mu bwoba, no kwibaza uko umuntu yabyifatamo mu gihe yarwara cyangwa akarwaza. Amafaranga yacu yarayariye, ayifurahishamo, ubu yirirwa yidegembya, yanze kuyadusubiza, none turibaza uko bizagenda ngo ayatugarurire byatubereye amayobera”.

Bahamya ko kutabishyura amafaranga yabo, atari uko ayabuze, dore ko ngo bizwi neza ko afite imitungo myinshi, harimo iyo yatekeshejwe n’ababyeyi be n’iyo agenda agura.

Ibi bikaba binashimangirwa n’ubuyobozi bw’Akagari ka Kabona, buhamya bwagerageje gukora ibishoboka, ngo yishyure ayo mafaranga, biciye mu kuba hafatirwa umwe mu mitungo bivugwa ko ari iye, ariko byaje gukomwa mu nkokora n’uko, mu kugenzura, basanze nta n’umwe umubaruyeho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabona yagize ati: “Mu makuru yizewe dufite, ni uko hari imirima myinshi afite, yagiye ahabwa na nyina, n’indi yagiye agura yose, aho ubu nta n’umwe bigaragara ko umwanditseho. Yewe n’inka zose atunze, agenda aziragiza ahatazwi; ayo akaba ari amayeri agenda akoresha mu gucucura abantu utwabo; ibyo bikaba biri mu byatubereye inzitizi, mu kubona umutungo twafatira cyangwa duteza cyamunara ngo haboneke ubwishyu bw’ayo mafaranga”.

Ubuyobozi, buvuga ko bugiye gukurikirana iby’iki kibazo, binyuze mu kwegera uwo mugabo wambuye abaturage ayo mafaranga uko ari ibihumbi 600, cyane ko unagendeye ku giciro cya mituweri imwe, ayo mafaranga yakwishyurira abantu 200. Ngo bugiye kumugira inama yo kuyasubiza ku neza, nibinanirana hakaziyambazwa izindi nzego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guhisha imitungo nacyo n icyaha agomba gukurikiranwaho.
Kuva yaraburanye agatsindwa, abamutsinze bagateza kashi mpuruza, kwishyura ni itegeko ibyo ku neza byararangiye. Ahubwo Gitifu ni akore inshingano ze nk’umuhesha w’inkiko.

MUSONERA Alphonse yanditse ku itariki ya: 14-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka