Burera: Amwe mu masoko y’amatungo agiye gusanwa andi yimurwe

Mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza impungenge zo kuba amasoko bagurishirizamo amatungo adasakaye, andi akaba ari mu bishanga aho imvura igwa agaterwa n’imyuzure, ubuyobozi bw’ako karere bwafashe icyemezo cyo kuyimura andi akavugururwa.

Isoko ry'amatungo rya Butaro riteye abaturage impungenge kuko riri mu gishanga
Isoko ry’amatungo rya Butaro riteye abaturage impungenge kuko riri mu gishanga

Muri ayo masoko abangamiye abaturage, ku isonga haza isoko ry’amatungo rya Butaro riri mu gishanga cy’akagari ka Rusumo hafi y’isantere ya Butaro, aho abaturage bakomeje kwinubira uburyo iryo soko riteye, imvura iragwa rikuzura amazi n’icyondo, rimwe na rimwe amatungo yabo akahavunikira.

Hari n’ubwo bahendwa muri icyo gihe cy’imvura, bitewe n’uburyo ayo matungo aba yuzuye icyondo, ibyo bikaba impamvu yo kubafatirana babaha amafaranga ku giciro kiri hasi cyane.

Umwe mu baje kugurisha inka ati “Amatungo yacu arandura agahinduka icyondo ibyo bikaduhendesha. Nk’iyi nka yanjye nari nayibariye ibihumbi 200, bose barimo kuyigeraho bareba uburyo isa bagatinya kuyigura, nabuze n’uwampa ibihumbi 100”.

Uwaje kugura amatungo nawe ati “Akeza karigura, wowe wabona itungo risa ritya, ugatinyuka kuritangaho amafaranga yawe! Turabaha make nyine ubyanze arisubizeyo, iri soko rya Butaro riteye isoni”.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwahagurukiye, aho Uwanyirigira Marie Chantal Umuyobozi w’ako karere yabwiye Kigali Today ko by’umwihariko isoko rya Butaro rigiye guhagarikwa rikimurirwa ahandi.

Yagize ati “Ubundi nta soko rikwiye kuba riri mu gishanga, isoko ry’amatungo rya Butaro ryo ntiduteganya kurisana, kubera ko ryubatse mu gishanga. Ihe ryubakiwe ntabwo byagaragaraga ko riri mu gishanga, ariko uko hariya hantu hagenda haturwa hakomeje kugaragara ko ari igishanga, kuko no mu gihe cy’imvura nyinshi rikunze kuzura amazi”.

Arongera ati “Turateganya kuryimura rikajyana n’igishushanyo mbonera cy’akarere, kandi hari umurongo watanzwe n’ubwo wenda twakozwe mu nkokora na Covid-19, ntihahite haboneka ingengo y’imari, ariko turateganya kuryimura n’aho tuzaryimurira harateganyijwe, ku buryo igihe twabona ingengo y’imari twahita dutanga ingurane aho duteganya kuryubaka”.

Iyo imvura yaguye riremera mu byondo
Iyo imvura yaguye riremera mu byondo

Ntabwo ari iryo soko rya Butaro gusa, mu Karere ka Burera amasoko amwe n’amwe araremera mu gishanga andi ntabwo asakaye, nk’urugero isoko rya Rugarama, irya Kivuye n’andi aho amwe yamaze gushyirwa muri gahunda y’akarere mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022, nk’uko Meya Uwanyirigira akomeza abivuga.

Ati “Hari isoko rya Gahunga na Rugarama, ayo ni amasoko ateje ikibazo, ariko nk’akarere dufite gahunda yo kuyasana, ngira ngo no muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turahera ku isoko rya Rugarama, bitewe n’uko abaturage benshi bagiye bagaragaza icyo kibazo. Hari ikigiye kurikorwaho kandi mu buryo burambye, riratangirana n’uyu mwaka wa 2022”.

Arongera ati “Mu Murenge wa Gatebe, na ho abaturage ntibagira aho bagurishiriza amatungo kandi ni mu gace karimo amatungo menshi ubona ko bakeneye isoko. Muri uyu mwaka wa 2022 tugiye kubaka isoko rya Gatebe, twanabonye umufatanyabikorwa, ni mu rwego rwo kuvana amasoko mu bishanga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka