Burera: Amaze imyaka 35 yitangira ibikorwa byo gutabara abababaye

Umusaza witwa Habimana Bartazar utuye mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera, avuga ko ahorana ibyishimimo kuko amaze imyaka 35 akora ibikorwa by’ubwitange by’ubutabazi no gufasha imbarare.

Habimana avuga ko ibyo bikorwa yatangiye kubikora mu mwaka wa 1978, ubwo yamenyaga umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda kandi ngo kuva icyo gihe kugeza ubu akora ibikorwa by’ubwitange bitandukanye byo gutabara ababaye nta kindi gihembo ategereje.

Habimana avuga ko yahawe amahugurwa ya Croix Rouge, mu mwaka wa 1980, maze mu mwaka wa 1982 ahabwa impamyabushobozi y’ubukangurambaga, aribwo yashingaga Croix Rouge aho avuka hahoze ari muri komini Nyamugari.

Agira ati “Twakoze ibikorwa byinshi kugira ngo abantu bamenye umuryango wa Croix Rouge: birimo gukangurira abaturage gufasha abababaye baturanye nabo.”

Habimana Bartazar yemeza ko gufasha abababaye ari umuhamagaro.
Habimana Bartazar yemeza ko gufasha abababaye ari umuhamagaro.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Habimana ngo yagumye aho yari atuye kuko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari zarafashe ako gace yari atuye mo. Muri icyo gihe ngo nabwo yakomeje ibikorwa byo gutabara abababaye; nk’uko abisobanura.

Agira ati “…ikintu nakoze kinanshimisha ni uko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zasanze hari ahantu hari ibendera rya Croix Rouge, ziza kubaza uwabikoze mvuga ko ari jyewe…basaba ko aho haba ibikorwa by’ubutabazi.”

“Tuhashyira ivuriro n’ubungubu ryamaze kuba ikigo nderabuzima, igitekerezo cyarakuze ubu habaye ikigo nderabuzima cya Ndongozi ubungubu.”

“Gutabara imbabare ni umuhamagaro”

Habimana avuga ko gukora ibikorwa by’ubutabazi muri Croix Rouge ari umuhamagaro ngo kuko ubikora yumva afite umutima wo gufasha abababaye, akishyira mu mwanya wabo.

Agira ati “Gufasha si ugusesagura kuko iyo ufashije umuntu nibuze abikwibukiraho. Inyungu ntabwo ari amafaranga duhabwa, ntabwo ari ibintu duhabwa, ni ukumva muri wowe hari ikiza wakoreye umuntu ubabaye. Kandi ibyago ntibiteguza nawe ejo byakubaho. Ubundi gutanga cyangwa gufasha ni ukuguza.”

Umusaza Habimana ashishikariza abanyamuryango ba Croix Rouge y’u Rwanda gukomeza kugira umutima w’urukundo bashyira mu bikorwa ibikorwa byo gufasha abababaye aho kubirekera mu magambo gusa.

Ashishikariza kandi abataraba abanyamuryango kubaba ngo kuko “Abanyarwanda turi abavandimwe, abo dufasha ni abaturage bacu…nibakunde abavandimwe babo. Bitangire kubafasha.” Ngo ibyo bizagabanyiriza buhoro buhoro ububabare bw’imbabare ziri hirya no hino mu Rwanda.

Ikindi ni uko umusaza Habimana ari umwe mu batangije bundi bushya umuryango wa Croix Rouge mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 3 )

uwo musaza ni intangarugero pe!

furaha yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Abanyarwanda twese tugize umutima nk’uw’uwo musaza ntacyatubuza kuzajya mw’ijuru!

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ninukuri uyu musaza muzi kera ari umutabazi koko. Ni umwe mu bamfashije kuba umutabazi muri Croix-Rouge y’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza na n’ubu. Bravo BARTHAZAR, ABANDI BAKUREBEREHO.

LEODOMIR yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka