Burera: Akekwaho kwica umusore w’imyaka 16 akoresheje ibuye
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, iri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, hafungiye umugabo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 16 witwa Mugiraneza uvuka mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera.
Abana bari kumwe n’uwo nyakwigendera bavuga ko mugenzi wabo yapfuye ku cyumweru tariki 15/04/2012 mu gitondo ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro, ahazwi ku izina rya New Bugarama Mining, mu murenge wa Kagogo.
Umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka 14 avuga ko ubwo bari barimo kwahira, umugabo ukora muri New Bugarama Mining wari ruguru yabo ku musozi uhanamye yababwiye ko agiye kubashunguriraho amabuye kuko bamwibye umufuka yatwaragamo ibisigazwa by’umucanga bivuye ahacukurwa amabuye y’agaciro.
Abo bana uko bari batanu bumvise ayo magambo bahita bamusaba imbabazi, bavuga ko bagiye kuva aho bakagenda. Umugabo wundi wari kumwe n’uwo nawe yabasabiye imbabazi ariko we ntiyabyumva; nk’uko uwo mwana yakomeje abitangaza.
Uwo mugabo yashunguye amabuye atanu manini irya gatanu niryo ryafashe uwo mwana mu mutwe ahagana mu irugu ava amaraso mu mazuru, mu kanwa, no mu matwi ahita apfa; nk’uko bitangazwa n’uwo mwana wari uhibereye.
Mugenzi wabo amaze gupfa bahise batabaza abo bagabo kugira ngo baze bamujyane kwa muganga ariko ntibaza. Bahise bajya gutabaza iwabo w’uwo mwana baba aribo baza kuhamukura; nk’uko uwo mwana abitangaza.
Abakekwaho icyaha uko ari babari bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gahunga mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse. Umwe muri abo bagabo bafunze, abo bana bamuhamya icyaha cyo kwica mugenzi wabo, Mugiraneza.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mwokabyaramwe ibinibiki?harumugabo woguhirikira abana ibuye kdi bamusabye imbabazi?nawe ntazigirirwe yabikoze nkana.gusa biteye agahinda ababyeyi bumwana bagire kwihangana.