Burera: Abubatse TVET Cyanika barasaba kwishyurwa

Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi muri gahunda yo kwagura TVET Cyanika, ishuri riherereye mu Karere ka Burera, barasaba inzego z’ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo, ubwo bubakaga iri shuri muri gahunda yo kwagura inyubako zaryo.

Miliyoni zisaga 3Frw ni yo aba baturage bavuga ko batishyuwe
Miliyoni zisaga 3Frw ni yo aba baturage bavuga ko batishyuwe

Abo baturage uko ari 83, biganjemo urubyiruko ruvuga ko mu mwaka ushize wa 2023, ubwo bahakoraga iyo mirimo, hari imibyizi batishyuwe, bikaba bikomeje kubaheza mu bukene.

Umwe muri bo ati “Twari twahawe akazi k’ubufundi n’ubuyede ku mashantiye barimo bongera iri shuri, tubyishimiye kuko twatekerezaga ko amafaranga tuzajya tuyabonera igihe tukivana mu bukene. Ubu tubabazwa n’uko atari ko twabisanze kuko rwiyemezamirimo wadukoreshaga yageze hagati akajya aduhemba nabi, bigera ubwo anakuramo ake karenge, agenda atatwishyuye. Twabuze mituweli twivurizaho, abana babura ibikoresho by’ishuri, ubu twese turi mu gihirahiro”.

Undi agira ati “Mu biruhuko najyaga nza gushaka akazi hano ngo mbone udufaranga nazishyura ishuri n’utwo kugura ibikoresho, ariko mbabazwa n’uko kwiga byahagaze kuko aho nari nizeye ubushobozi hari ahangaha none baranyambuye. Ubu mbara ibihumbi bibarirwa muri 80 banyambuye, urumva ni menshi byanteje igihombo ntakaza n’igihe cyanjye”.

Ababerewemo amafaranga y'imirimo bakoreye kuri iri shuri bavuga ko baheze mu bukene
Ababerewemo amafaranga y’imirimo bakoreye kuri iri shuri bavuga ko baheze mu bukene

Habarurwa amafaranga asaga Miliyoni eshatu y’u Rwanda aba baturage bavuga ko rwiyemezamirimo wabakoreshaga yabambuye kandi ngo ntibazi irengero rye, dore ko ngo n’imirimo yo kubaka ubwo yari irimbanyije, yaje kuyihagarika ku mpamvu bo batabashije kumenya.

Kuri ubu iyo mirimo ikaba irimo gukorwa na Reserve Force, ifatanyije na Rwanda Housing Authority. Rukundo Onesphore ushinzwe imirimo y’ubwubatsi kuri iri shuri, avuga ko na bo bagitangira gusubukura iyo mirimo, mu bibazo bamenye harimo n’abahakoze batishyuwe kandi ngo hari icyo bari kubikoraho.

Ati “Tukimara kubimenya twihutiye kugishyikiriza inzego zidukuriye, na zo zidusaba gukora urutonde rw’abafite ibibazo, twarurangiza tukaruzishyikiriza kugira ngo harebwe uko ikibazo cyabo gikemurwa”.

Arongera ati “Kugeza ubu mu bafite icyo kibazo, ababarirwa muri 80% bamaze kwiyandikisha abandi basigaye na bo turacyegeranya imyirondoro yabo, ku buryo bitarenze itariki 25 z’uku kwezi, urutonde ruzaba rwamaze kurangira tukarutanga kugira ngo hazahite hakurikiraho gahunda yo kureba uko bishyurwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, yizeza abaturage ko ubuyobozi burimo gukora ibishoka bufatanyije na rwiyemezamirimo, mu kuzuza ibisabwa byose kugira ngo bishyurwe amafaranga yabo bidatinze.

Ishuri ry'Imyuga rya TVET Cyanika ryaruzuye
Ishuri ry’Imyuga rya TVET Cyanika ryaruzuye

Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika kimwe n’indi mirenge y’Akarere ka Burera ikora ku mupaka, bavuga ko imishinga itanga akazi bakomeje kwegerezwa, ifite uruhare runini mu kubarinda ubushomeri no guhora bararikiye kwambuka bajya muri Uganda, mu bikorwa bitemewe nka magendu n’ibiyobyabwenge, ubuyobozi bukavuga ko bukomeje kunoza no gushyiraho ingamba zituma iyo mishinga iramba, kandi ibyarira inyungu abayiboneramo akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka