Burera: Abo mu Murenge wa Kagogo uza ku isonga mu kurangwamo ibyaha biyemeje kubikumira

Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Kagogo, ari wo uza imbere y’indi Mirenge igize Akarere ka Burera mu kurangwamo ubwiganze bw’ibyaha birimo n’ibibyara impfu za hato na hato, abaturage bo muri uwo Murenge, baratangaza ko bagiye kurushaho gufatanya n’Ubuyobozi mu gukaza ingamba zizafasha guhashya ababikora, kuko bakomeje kubasiga icyasha.

Abatuye mu Murenge wa Kagogo biyemeje gukumira ibyaha mu kwirinda ababasiga icyasha
Abatuye mu Murenge wa Kagogo biyemeje gukumira ibyaha mu kwirinda ababasiga icyasha

Zimwe mu ngero ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwagaragaje, za bimwe mu byaha by’ubwicanyi byagaragaye muri uyu Murenge wa Kagogo, ni aho muri aya mezi abiri ashize, umugabo yishe umugore we arangije na we yiyahurira mu kiyaga cya Burera.

Na none kandi mu cyumweru gishize, hari umurambo w’umugore watahuwe munsi y’umukingo, bikekwa ko yishwe n’umugabo we, ibi bikurikirwa no kuba nta cyumweru gishize na none muri uwo murenge, hatahuwe umurambo w’umusore wo mu Karere ka Musanze wishwe, akajugunywa mu bwiherero.

Yifashishije izo ngero, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, agaragaza ko amakimbirane abera mu ngo, ndetse n’urugomo, biri mu byabaye intandaro y’ibi byaha.

Yagize ati “Byatumye dutekereza kwifashisha izi ngero ngo tugaragarize abaturage b’Umurenge wa Kagogo ko abishora mu byaha nk’ibi byo kwambura abandi ubuzima, bigayitse, kandi ko binatanga isura mbi y’uyu Murenge mu yindi mirenge uko ari 17 igize Akarere kose. Icyo twifuza ku baturage ni ugukanguka, tugafatanya kumenya imiryango ifite amakimbirane. Ikintu cyose babona ko cyagira uruhare mu kubabuza umutekano, bakakimenyekanisha mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi, kugira ngo zikurikirane zisesengure, zimenye uko zigikumira hakiri kare kitarateza ibibazo nk’ibi tumaze iminsi tubona biba”.

Yongera ati “Twumva n’abafatanyabikorwa bose harimo n’abanyamadini, uru rugamba rubareba. Mu nyigisho batanga, bongere imbaraga mu mibanire y’imiryango n’abantu. Ifitanye amakimbirane barusheho kuyegera, ndetse urubyiruko barusheho kudufasha kurwigisha imyitwarire ikwiye kubaranga. Nizera ko nidufatanya ibi byaha bizacika”.

Mayor Uwanyirigira Marie Chantal ahamagarira abaturage gutanga amakuru mu gukumira icyaha kitaraba
Mayor Uwanyirigira Marie Chantal ahamagarira abaturage gutanga amakuru mu gukumira icyaha kitaraba

Mu bindi byaha byagaragaye, ni ibijyanye no gukubita no gumeretsa, gushora abana mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge bambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubujura.

Abatuye muri uyu Murenge bababajwe no kuba ababyishoyemo barabasize isura mbi, baboneraho kwiyemeza kuba maso.

Uwitwa Ngerageze Appolinaire yagize ati “Ni ibintu byatubabaje kandi tudakwiye gushyigikira muri uyu Murenge wacu. Kuko uretse kuba biduhungabanyiriza umutekano wacu, binadutera ipfunwe mu bandi baturage bo mu yindi Mirenge. Tukaba twafashe ingamba z’uko tugiye guhagurukira abo dukekaho kugira imyitwarire idahwitse, n’ibindi bikorwa bifitanye isano no guhungabanya umutekano; tubatangire amakuru, inzego zibishinzwe zibakurikirane, zibagorore”.

Mu Tugari tune tugize Umurenge wa Kagogo, dutatu dukora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Mu bukangurambaga bwateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bugamije kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kwibungabungira umutekano, abatuye muri uyu Murenge bibukijwe kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, kuko usanga ababigaragaramo kenshi ari bo ba nyirabayazana w’ibyaha bya hato na hato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka