Burera: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruhunde bavuga ko bahabwa serivisi itanoze

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruhunde, akarere ka Burera, bagana ikigonderabuzima cya Ruhunde kiri mu murenge wabo, bavuga ko bahabwa serivisi mbi na bamwe mu baganga bahakora babakira nabi bakabarangarana kandi baba barwaye.

Abaturage twaganiriye bavuga ko izindi serivisi bahabwa ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse no mu mabanki ziba zinoze. Ngo ariko serivisi bahabwa ku kigo nderabuzima cya Ruhunde nizo zitanoze.

Uwamahoro Boniface, umwe mu baturage twaganiriye, avuga ko iyo bagiye kwivuza muri icyo kigo nderabuzima cyabegerejwe usanga abaganga batabitaho uko bikwiye.

Agira ati “Urebye muri rusange servisi ni nziza nko kujya kuyaka muri SACCO cyangwa mu murenge ndetse n’ahandi muri make serivisi igenda neza…ikibazo kiri ku bigonderabuzima…(serivisi) ntabwo igenda neza n’iyo ugezeyo usanga n’abaganga bari kuturangarana.”

Abo baturage twaganiriye bakomeza bavuga ko kubera ko iyo bageze ku kigo nderabuzima cyabo babarangarana, bakabakira nabi, bamwe muri bo bahisemo kujya bajya kwivuriza ku kindi kigonderabuzima kiri mu murenge wa Nemba baturage bakaba ari naho ngo batangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) ngo kuko ho bakira abarwayi neza.

Gatemberezi Vincent ashimangira ibi avuga ko bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruhunde usanga bijujuta bavuga ko babafatana nabi maze bagahitamo kujya aho bazabafata neza.

Agira ati “Ikibazo kiri kuri centre (de santé) hariya ya Ruhunde, niho barangarana abaturage…dufite impungenge bamwe bava mu murenge wa Ruhunde bakajya gutanga mitiweri hano mu murenge wa Nemba kubera bagera hariya bakabafata nabi…”.

“…noneho uwo ari we wese ugasanga ari kwijujuta ati ‘hano ntabwo badufata neza jyewe ngiye aho bazamfata neza’. Gutyo ugasanga abantu benshi baraducika, barajya mu murenge wa Nemba, nizo mpungenge dufite.”

Gatemberezi akomeza avuga ko byabaye ikibazo gikomeye muri uwo murenge ngo kuburyo hari umuyobozi w’akagari wari wabwiye abaturage ayobora ko nihazajya haboneka umurwayi bazajya bamubwira kugira ngo ajye ajyana nawe ku kigo nderabuzima cya Ruhunde kugira ngo bitume avurwa byihuse.

Abandi Banyaruhunde batandukanye twaganiriye bavuga ko nk’iyo batanze igice ry’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bagahabwa ikibyemeza, bajya kwivuza ku kigo nderabuzima cyabo ntibavurwe kandi byari ngombwa ko bavurwa andi mafaranga asigaye bakazayishyura nyuma.

Abandi bo bavuga ko batanga amafaranga ya Mitiweri yuzuye ariko bikaba ngombwa ko batangira kuyivurizaho nyuma y’ukwezi kandi muri uko kwezi umuntu ashobora kuba yarwara. Gusa ariko ubuyobozi bwa Mitiweri bwo buvuga ko ayo ari amabwiriza rusange.

Ubuyobozi bubivuga ho iki?

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruhunde twaganiriye bavuga ko ubuyobozi bw’umurenge wabo bwamaze kubona ko abaturage bafite ibibazo byo guhambwa serivisi mbi ku kigonderabuzima cya Ruhunde.

Ngo ubwo buyobozi buhora bukoresha inama ubuyobozi bw’icyo kigo nderabuzima, bakisubiraho ariko ngo nyuma y’iminsi mike bakongera.

Abo baturage bakomeza bavuga ko iyo bagiye kwivuza bagasanga umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima adahari ngo abaforomo ntibabakira neza.

Nteziryayo Anastase, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Ruhunde, avuga ko ikibazo cyo gutanga serivisi mbi ku kigo nderabuzima cya Ruhunde akizi. Ngo byabaye ngombwa ko ahwitura abakora kuri icyo kigo nderabuzima.

Agira ati “Ibyo byakunze kuvugwa tuza gufata gahunda tubiganiraho n’abayobozi b’iryo vuriro, tubasaba ko bakubahiriza ibibazo by’abaturage bagenda babatura cyane cyane ababa baje kwaka serivisi aho ngaho…hari ibyo batubwiye bagiye gukosora, hari n’ibitarakosoka kubera ko tugenda twumva mo amagambo amwe n’amwe…”.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko icyo kigo nderabuzima cyabanje kugira abaganga bake ngo kuburyo kwakira abarwayi benshi byabagoraga, bityo ntibatange serivisi inoze. Ngo ariko ubu ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahohereje abandi baganga kuburyo noneho agatotsi kari mu mitangire ya serivisi kagiye gukosoka.

Nteziryayo akomeza yizeza Abanyaruhunde ko serivisi mu kigo nderabuzima cya Ruhunde izarushaho kunoga ngo kubera ko we n’abayobozi bafatanya kuyobora umurenge bagiye kwicarana n’abayobora icyo kigo nderabuzima bakareba ibitagenda neza bakabicoca.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko muri ako karere hagomba gutangirwa serivisi zinoze kuva ku rwego rw’umudugudu kugera k’urwego rw’akarere.

Ubwo buyobozi kandi bwasabye ibigo bitandukanye bikorera muri ako karere gushyiraho agasanduku k’ibitekerezo kugira ngo bajye bareba ababagana niba serivisi bahabwa zinoze cyangwa zitanoze.

Ikindi ni uko abakozi bo ku karere, ku mirenge, mu bitaro, mu bigonderabuzima, ku mabanki ndetse n’abo mu bindi bigo bitandukanye bikorera mu karere ka Burera basabwa gushyira amafoto ndetse na nimero za telefone ku miryango y’ibiro byabo kugira ngo ababagana nibahabwa serivisi mbi bazajye bamenya aho babariza banamenye uwabahaye serivisi itanoze.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

si i Ruhunde gusa,uwabageza kuri ntaruka(centre de sante Ntaruka )ni ibibazo kugeza ubwo basaba uburenganzira bwo gutanga mitueli yabo kuri cs kinoni,muri PF HO ni ibindi baguha ibinini nta bizamini,kuvura batangira saa tanu kandiubona ntacyo bari gukora iyo ubabwiye uti mwanyakira ko umurwayi wanjye r barakwandagaza mu ruhame gusa twumva ngo akarere ka burera kaza mu turere twa mbtabareeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!

kayirangwa yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka