Burera: Abishoraga mu biyobyabwenge na magendu basanze kubivamo ari byo bibaha amahoro

Bamwe mu bitandukanyije n’ibikorwa byo gutunda magendu n’ibiyobyabwenge, baraburira abakibyishoramo guca ukubiri na byo, kugira ngo bibarinde guhora bahanganye n’inzego z’umutekano, amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango.

Basabwe guhagurukira abishora mu biyobyabwenge na magendu kugira ngo ingaruka bikomeje guteza zigabanuke
Basabwe guhagurukira abishora mu biyobyabwenge na magendu kugira ngo ingaruka bikomeje guteza zigabanuke

Abatangaza ibyo bo muri imwe mu Mirenge ihana imbibi na Uganda, mu Karere ka Burera, ngo basanze nta nyungu na nke iri mu kwishora muri magendu n’ibiyobyabwenge, bahitamo kwiyegurira indi mirimo ifite akamaro kandi bakora ntawe ubishisha.

Cyubahiro Patrice, ni umwe mu bahoze mu burembetsi (gutunda kanyanga), yagize ati “Nkiri mu burembetsi nari nk’inzererezi, kuko niberaga mu gutunda kanyanga nyikura Uganda nkayinjiza mu Rwanda, nabwo nyuze mu nzira zitemewe. Byabaga ari nk’ubwiyahuzi kuko n’izo nzira twazihanganiragamo n’inzego z’umutekano, hakaba ubwo zidutesheje ibyo twabaga twikoreye, tukabita mu nzira; nashora amafaranga agashya atyo!”

Ati “N’iyo nabaga ntagiye mu burembetsi, nirirwaga mpinduranya utubari mu ma centre y’ubucuruzi, nywa kanyanga, ngataha nasinze, ngahohotera umugore wanjye, tugahora mu mirwano idashira ari njye nyirabayazana; mbese naramujujubije kubera ibiyobyabwenge”.

Uyu mugabo wishoye mu burembetsi, afite umugambi wo kuzabukuramo amafaranga yifuzaga kwifashisha mu kugwiza umutungo, ntibyamuhiriye, kuko ubuyobozi bwamenye ko ari umwe mu bijandika mu biyobyabwenge, buramufata bumujyana mu kigo ngororamuco, aho yavuye yarahinduye imyitwarire, yiyemeza kugana ubuhinzi.

Ati “Ayo mafaranga nashakiraga mu burembetsi, narinze ubwo nisanga ndi kugororerwa mu kigo ngororamuco ntayabonye. Byamfunguriye amarembo yo guhinduka umuhinzi mworozi, ubu nibyo bintunze, kandi amafaranga avamo amfasha gukemura n’ibindi bibazo bitandukanye byo mu rugo”.

Nyuma yo kugaragaza ingaruka zo gutunda kanyanga na magendu, ababihozemo barimo n’uwitwa Serushoki Pierre, uhamya ko gushora amafaranga mu biyobyabwenge na magendu ari ukuyapfusha ubusa.

Ati “Inama nagira abantu cyane cyane urubyiruko kuko ni rwo usanga rwiganje muri ibyo bikorwa. Mu kwirinda ibyago by’igifungo, no guhora bahanganye n’inzego zishinzwe umutekano, zikumira abaca mu nzira zitemewe, aho rimwe na rimwe bibaviramo n’urupfu. Nibabireke, bayoboke indi mirimo kandi irahari myinshi bakora, bakiteza imber”.

Mu bukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge na magendu, bwabereye mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, kuwa gatatu tariki 18 Kanama 2021; bugahuza inzego zitandukanye zo mu Mirenge ya Ruhunde, Nemba na Rusarabuye. Izo nzego zasabwe kugira icyo zikora, mu guhagurukira ikibazo cy’abishora mu biyobyabwenge, kuko kigenda gifata indi ntera, kandi bikaba biteye impungenge.

Nk’ubu mu mezi atandatu ashize, mu Karere ka Burera ibirego bikabakaba 100 bishingiye ku gukubita no gukomeretsa, byashyikirijwe ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’ubutabera zihakorera. Muri ayo mezi kandi, abantu batandatu bo mu mirenge itandukanye yaho, bapfuye mu bihe bitandukanye biyahuye, ubwicanyi bwagiye bugaragara mu bashakanye, aho habarurwa abantu bane bapfuye bagakeka ko byaturutse ku makimbirane abera mu miryango.

Mu bindi ni ubugizi bwa nabi n’urugomo rujyanye no kwangiza imyaka ihinze mu mirima no gutema amatungo, bikozwe hagati y’abantu bafitanye ibibazo bitandukanye. Kandi intandaro y’ibi bikorwa, ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’uko byemezwa na Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera.
Yagize ati “Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge usanga ari ryo ntandaro y’imitekerereze idafututse, ituma abantu bishora mu bikorwa bibi nk’ibi. Ari na yo mpamvu twatekereje guhuza inzego zitandukanye, tukagirana ibiganiro biduhuza, tugaruka ku ngaruka ibiyobyabwenge na magendu bikomeje kugira ku muryango nyarwanda. Cyane cyane dushingira ku mwihariko wa buri murenge na buri kagar; kugira ngo birusheho kunganira inzego z’ibanze n’iz’umutekano zihakorera umunsi ku wundi; tukareba uko ibyo bibazo byagenda bigabanuka tubigabanya mu buryo bufatika”.

Uwanyirigira, akomeza asaba abishora muri ibi bikorwa kuzibukira, kuko hari izindi gahunda Leta yabashyiriyeho babyaza umusaruro ibunganira kugira ngo bave mu burembetsi.

Ati “Buri mwaka Akarere kaba kateganyije ingengo y’imari ifasha mu bikorwa byo kuremera ibyiciro by’abantu bitandukanye, bakihangira imirimo mishya, yaba ishingiye ku myuga, ubuhinzi, ubworozi n’indi itandukanye. Muri abo haba harimo n’abahoze mu burembetsi. Ni yo mpamvu duhamagarira n’abandi kubureka, bakaza gufatanya n’abandi kwiyubaka no kubaka igihugu”.

Abashora imari yabo mu biyobyabwenge na magendu baburiwe babwirwa ko nta nyungu irimo
Abashora imari yabo mu biyobyabwenge na magendu baburiwe babwirwa ko nta nyungu irimo

Ni gahunda yunganirwa n’ibindi bikorwa byahaye abaturage benshi imirimo, yaba mu bijyanye no guhanga imihanda hirya no hino, n’ibindi bikorwa remezo biri kubakwa hirya no hino. Ubuyobozi bwemeza ko bukorana na ba rwiyemezamirimo baba batsindiye amasoko yo kubyubaka, ku buryo no mu bahabwa akazi, hitabwa cyane cyane ku guha amahirwe abitandukanyije n’uburembetsi, kugira ngo amafaranga bahembwa, abafashe kubona igishoro mu bikorwa byemewe mu gihugu.

Inzego z’umutekano muri ibyo biganiro, zari zihagarariwe na Lt Col Fidele Butare, waboneyeho kwibutsa abaturage bo mu Karere ka Burera, ko ibiyobyabwenge na magendu, biri ku isonga mu bihungabanya umutekano w’igihugu. Bityo ko inzego z’umutekano zitazigera na rimwe zihanganira ababyishoramo, cyane ko uretse no kuba ababyinjiza mu gihugu, baba banyuze mu nzira bitemewe, banakurura akaga gaturuka ku ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka