Burera: Abishora mu bucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka baraburirwa
Umuryango Never Again Rwanda, uhamya ko igenamigambi ry’ibikorwa bigenewe abaturage, ridashobora kugera ku ntego, mu gihe hakigaragara bamwe muri bo bishora mu bucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka.

Ubwo bucuruzi burimo ubufitaye isano na magendu ndetse n’ibiyobyabwenge bikurwa muri Uganda, bikinjizwa mu gihugu binyujijwe mu nzira zitemewe, bukaba mu bihangayikishije kuko uretse kuba budindiza iterambere ry’abaturage, bunagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Burera, bavuga ko hari bagenzi babo bagitsimbaraye ku myumvire ituma bishora muri ubu bucuruzi, kandi ngo ntibasiba guhuriramo n’ingaruka, bakisanga mu bukene.
Mukandori Daphrosa wo mu Murenge wa Cyanika ati “Ubuyobozi ntibusiba kutubuza kwishora muri magendu n’ibiyobyabwenge, ariko ugasanga bamwe babitsimbarayeho. Bahora mu bisambu n’inzira za panya bacamo bajya muri Uganda kuzanayo ibiribwa n’ibikoresho bitemewe, cyangwa ibiyobyabwenge. Abatamburiweyo, bagerageza kubyinjirana inaha, hakaba abafatirwa ku mipaka ibitemewe, cyangwa bakabifatanwa babyinjije mu gihugu bikabaviramo no gufungwa”.

Akomeza ati “N’abadafashwe bakabigeza ku masoko ya hano mu gihugu, babigurisha kuri macye cyane ugereranyije n’ibicuruzwa bya hano mu Rwanda, ugasanga bitesheje agaciro ibya hano iwacu, bigahombya abacuruzi”.
Nsengiyumva Eric wo mu Murenge wa Cyanika agira ati “Hari nk’ubwo umuntu ananiwe kunyurwa n’uko abayeho, akaba yanagurisha umurima cyangwa inka, amafaranga akuyemo akayashora nko mu bucuruzi bwa kanyanga ngo ashaka ubukire bwihuse. Bene nk’abo baturukayo banabinywereyeyo, bakagaruka bacanganyikiwe bataye ubwenge, bagateza imidugararo mu miryango cyangwa mu baturanyi babo. Umuntu w’inyangamugayo wari utunze umuryango we, awucira incuro, akaba aramukomerekeje cyangwa akamwambura ubuzima, iterambere ry’umuryango rikaba risubiye inyuma gutyo”.
Ku rundi ruhande ariko, hari abumvikanisha ikibazo cy’ibura ry’akazi kuri bamwe, no kuba ubucuruzi bwemewe bwambukiranya imipaka muri kano gace butagikorwa nk’uko byahoze mbere; nka kimwe mu bituma abishora muri magendu n’ibiyobyabwenge badacika burundu.
Nzamuyihirwe wo mu Murenge wa Kagogo agira ati “Mbere twajyaga twemererwa kwambuka umupaka, umuntu akaba yajya kurangura nka kawunga, amavuta n’ibindi bintu kuri macye muri Uganda. Yabizana inaha akabigurisha, akagira inyungu n’iyo yaba nkeya akuramo bigatunga umuryango. None ndebera imyaka ikabakaba itanu irashize, abakoraga ubwo bucuruzi, twarabuhagaritse duhinduka abashomeri kuko tutakibyemerewe”.

Ati “Abarimo abakoraga bene ubwo burucuzi bamwe bayobotse indi mirimo, abandi babura ibyo bakora, ari na bo banyura inzira zitemewe n’ubundi bajya kubizanayo, kugira ngo babone ibitunga imiryango. Twe twifuza ko ubuyobozi bwakongera kudufungurira imipaka tukongera guhahirana, kugira ngo n’abakomeje kwishora muri ibyo bikorwa bitemewe nibura bagabanyuke, tugire agahenge”.
Umuryango Never Again Rwanda, mu bukangurambaga uherutse gukorera mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, tariki 31 Gicurasi 2022, wagaragaje ko ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka, buvutsa amahirwe menshi ababukora, harimo no kutagira uruhare mu kwitabira gahunda za Leta, ndetse ntibabone n’uko bazifataho ibyemezo, cyangwa ngo bazishyire mu bikorwa.
Gatera Isingizwe Tricia, umukozi wa Never Again Rwanda, agira ati “Leta yashyizeho gahunda nyinshi zishyira umuturage ku isonga ngo abashe gutera imbere. Ntanze nk’urugero rw’Intego z’abaturage ziterana rimwe buri cyumweru, cyangwa Umuganda uhuza abaturage n’izindi nama zinyuranye zibahuza; usanga habaho umwanya wo kumva ibyifuzo cyangwa ibitekerezo byabo, birebana n’ibibakorerwa cyangwa ibibateganyirijwe. Abishora mu bikorwa bitemewe, kubera ko ari ba bantu bahorana urwikekwe, batabona umwanya wo kugera aho abandi bari ngo bajye inama kuri gahunda ziba zarabashyiriweho; bityo ntibabone n’uko ibitekerezo n’ibyifuzo byabo bijya ahagaragara”.

Umukozi w’Akarere ka Burera Ushinzwe Imiyoborere myiza, Pelagie Ayinkamiye, yabwiye abaturage ko hari amahirwe menshi ari muri ako Karere, bashobora kubakiraho, bidasabye gushakira iterambere mu nzira zitemewe.
Yagize ati “Ni ngombwa ko dushakira amaramuko mu nzira zemewe, tutarinze gutekereza ak’i muhana kaza imvura ihise. Ibyo twabigeraho tuyobotse imishinga Leta yadushyiriyeho, igamije kuzamura iterambere, yaba VUP, imirimbo abaturage bakora bahemberwa n’ibindi byinshi bitandukanye”.
Ati “Abirengagiza ibi bakajya mu bikorwa bitemewe, ni hahandi uzasanga uwabifatiwemo yaciwe amande cyangwa yafunzwe. Mureke dufatanyirize hamwe gukora ibyemewe n’amategeko y’Igihugu cyacu, kandi birahari byinshi. Ibyo mudafiteho amakuru ahagije, mugishe inama ubuyobozi bubegereye, mufatanye gutegura imishinga, igira uruhare mu kurinda kurarikira iby’ahandi, hato tutabirutisha amahirwe dufite hano iwacu”.

Ubukangurambaga nk’ubu Umuryango Never Again Rwanda, ubinyujije mu mushinga Twiyubakire Igihugu, uteganya kubukorera no mu tundi turere ukoreramo uko ari umunani, by’umwihariko dufite imirenge ikora ku mipaka; mu rwego rwo kurushaho gusesengurira hamwe n’abaturage, inzitizi zibabera nyirabayazana wo kwishora mu bucuruzi butemewebwambukiranya imipaka, kugira ngo bafatanye kubishakira umuti, ibirenze ubushobozi bwo kubikemura uyu muryango ukabikorera ubuvugizi.
Ohereza igitekerezo
|