Burera: Abibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya barubakira abatishoboye

Abaturage bo mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, begeranyije ubushobozi mu buryo bw’amafaranga n’imbaraga z’amaboko, biyemeza kubakira bagenzi babo batishoboye, bagamije kubunganira mu mibereho no kubakura mu bukene bubugarije.

Umuryango wa Ntawabo Simeon wubakiwe inzu n'abibumbiye muri ayo matsinda, niyuzura akazahita ayimukiramo
Umuryango wa Ntawabo Simeon wubakiwe inzu n’abibumbiye muri ayo matsinda, niyuzura akazahita ayimukiramo

Inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro abibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bari kubakira Ntawabo Simeon, mu Mudugudu wa Sina, Akagari ka Musasa mu Murenge wa Gitovu, igeze ku kigero cya 95% yubakwa kuko yamaze gukingwa irasakarwa ndetse inaterwa igipande; ubu hakaba hasigaye gushyira ibirahuri mu nzugi n’amadirishya byayo ndetse no kuyishyiramo sima yo hasi.

Uyu mugabo kimwe n’umugore we, bari bamaze amezi asaga arindwi bacumbikiwe n’abaturanyi nyuma yo gusenyerwa n’ibiza.

Ati: “Inzu nabagamo hamwe n’insina zari ziteye ku rugo ubwo byatwarwaga n’ibiza, nta cyizere twari tugifite cyo kuba dushobora kuba mu nzu iri ku rwego rw’iyi banyubakiye isakajwe amabati ikanaterwa igipande cya sima. Ndishimye cyane kuba ntujwe ahantu heza gutya; ubu igisigaye ni uko nanjye nzashyiraho akanjye, nkashakisha ubushobozi nkazayitera akarangi kugira ngo irusheho gusa neza”.

Abagize amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bahuza imbaraga z'amaboko mu kuzamura bagenzi babo batishoboye
Abagize amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bahuza imbaraga z’amaboko mu kuzamura bagenzi babo batishoboye

Bamwe mu baturage barimo abari mu matsinda yibanda ku kuzigama no kugurizanya mu gihe hari n’abari mu matsinda yo kuzigama gusa akagabana mu gihe runaka baba barumvikanyeho.

Bamwe mu bayitabiriye ku ikubitiro babashije kwivana mu bukene, none bageze ku rwego rwo kwinjira mu rugamba rwo gukura n’abandi baturage mu bukene binyuze mu kububakira amacumbi cyangwa kubagenera ubundi bufasha.

Mukabahutu Mariya, ni umwe mu bagaruka ku byo yungukiye muri ayo matsinda. Yagize ati: “Amafaranga ya mbere bangurije mu itsinda yari ibihumbi 29 mpita nyagura intama, igenda yororoka none zimaze kuba intama eshanu ziyikomokaho. Mu itsinda nakomeje kujya nguza amafaranga nigurira ibiryamirwa n’ibyo kwifashisha mu gikoni, ngurira abana ibikoresho by’ishuri yewe nkanarihira abana amashuri. Nta muntu ushobora kuburara cyangwa ngo agire ikindi kibazo ari mu itsinda hamwe n’abandi. Kandi usanga abanyamuryango bose twariyubatsemo ikintu cy’ubunyangamugayo ku buryo n’igihe cyo kwishyura usanga abantu babikora ntawe ubahatiriye”.

Buri cyumweru cyangwa buri kwezi umunyamuryango aba ashobora gukotiza amafaranga ahereye kuri 500 kuzamura, hakaba n’abayarenza bigendanye n’ubushobozi bwabo.

Ku bari mu mashyirahamwe yo kuzigama no kugurizanya, umunyamuryango ugize ikibazo cyangwa uwateguye umushinga, aba ashobora kwakamo inguzanyo y’amafaranga akayagurizwa akazayabishyura yongeyeho inyungu.

Bari bamaze amezi arindwi bacumbikiwe n'abaturanyi nyuma yo gusenyerwa n'ibiza
Bari bamaze amezi arindwi bacumbikiwe n’abaturanyi nyuma yo gusenyerwa n’ibiza

Naho ku mashyirahamwe azigama, amenshi ahitamo kugabana amafaranga mu mpera z’umwaka kandi ngo basanze uku kuzigama no kugurizanya mu matsinda bidahagije bagira n’igitekerezo cyo kujya bahuza imbaraga nk’uwo bigaragaye ko atagira icumbi, cyangwa udafite abamufasha mu buhinzi n’indi mirimo y’amaboko bakamuha umuganda.

Mu Karere ka Burera, Musanze, Gakenke n’igice kimwe cy’Akarere ka Nyabihu, amatsinda yaho akurikiranirwa hafi n’Itorero EAR Diyosezi ya Shyira mu buryo bw’imikorere, ubujyanama n’ubwunganizi butuma arushaho kwiyubaka.

Ibarura riheruka ryo mu mwaka wa 2021, nk’uko Augustin Ntaganda, umukozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ubukangurambaga no kurengera umuguzi, ryagaragaje ko mu gihugu hose amatsinda yo kuzigama no kugurizanya asaga ibihumbi 90 ahuriyemo abanyamuryango basaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200, bazigamye miliyari zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ntaganda yagize ati “Ni amafaranga rwose navuga ko atari macye, binagaragara ko amatsinda narushaho gukorana n’ibigo by’imari akazigama, ari imwe mu nkingi yakwihutisha iterambere mu buryo burambye.

Mu Rwanda guhera tariki 24 kugeza ku ya 31 Ukwakira buri mwaka, hazirikanwa icyumweru cyo kuzigama.

Mu gushimangira insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubwizigame bwawe iterambere ryawe” abaturage babarirwa mu bihumbi bitatu bibumbiye mu matsinda 144 akorana n’Itorero EAR Diyosezi Shyira, wabaye umwanya wo gusuzumira hamwe urwego bariho ari nako bafatira hamwe ingamba zituma barushaho kuzamura iterambere ryabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka